KUKI LETA Y’U RWANDA ITAGABANYA IGICIRO CYA PÉTROLE?

Yanditswe na Honoré Murenzi

Ku rwego rw’isi, igiciro cya petrole cyaragabanutse cyane kugeza yewe kuri 34% ku kagunguru.
Ibi byatewe n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye isi, ubusanzwe igiciro cya pétrole ku isi, kigenwa hakurikijwe uko igiciro cyayo gihagaze ku rwego rw’isi.
Mu Rwanda Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo iyo imaze kubigenzura ishyiraho igiciro ntarengwa kuri station, ariko ubu bararuciye bararumira.

Icyorezo Covid-19 cyatumye ingendo hafi ku isi hose zigabanuka ku buryo bugaragara yaba izo ku butaka no mu kirere, bituma ibikomoka kuri pétrole bisa nk’aho abaguzi babyo bagabanutse igiciro cyabyo gihananuka ku buryo bukomeye. Akagunguru bapimiraho ubundi kaba gapima metero cube, Dufashe aka essence kavuye ku madorali y’amerika UDS 472,59 ubu kari kugura amadorali USD 309,03 bivuze ko kagabanutseho 34.61%, naho Kerosene iyi Abanyarwanda bita pétrole inakoreshwa mu gacana, akagunguru kavuye ku madorali USD 421,24 ubu kari kugura USD262,44 igabanuka rya 37.40%.

Muri Kenya litiro ya essence yagabanyutse

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, ibihugu byatangiye kugabanya igiciro cy’ibikomoka kuri pétrole, dufashe urugero, igihugu cya Kenya, Litiro ya essence yavuye ku mashilingi akoreshwa muri icyo gihugu KES 104 ubu iri kugura amashilingi ya kenya KES 86.

Mu Rwanda naho, ukurikije igiciro kiriho ubu, dufashe urugero rwa litiro imwe ya essence, ntiyagombye kurenga amafranga y’u Rwanda Frw 800.

Mu Rwanda kompanyi nyinshi zicuruza ibikomoka kuri pétrole ni iza FPR INKOTANYI, ishyaka riri ku butegetsi, guhera kuri za sitasiyo ya lisansi kugera ku makamyo akura ibikomoka kuri pétrole ku byambu. Aha umuntu akaba yakwibaza ahereye aho ko impamvu Leta itagabanya ibiciro ari ku nyungu ry’ishyaka riri ku butegetsi.

Honoré Murenzi