IMWE MU NDEGE ZA PAUL KAGAME YASHYIZWE KU ISOKO MU BWONGEREZA IBURA ABAGUZI

Inkuru yateguwe n’Ubwanditsi bw’Ijisho ry’Abaryankuna

Nk’uko amakuru yizewe agera ku Ijisho ry’Abaryankuna abyemeza, Paul Kagame ari gushaka abakiliya b’imwe mu ndege yakuye mu byuya by’Abanyarwanda, kuri ubu ahanyuma havugwa ko yaba iparitse ari ku kibuga cy’indege cyo mu Bugereki.

N’ubwo mu bindi bihugu amakuru arebana n’iby’indege umukuru w’igihugu agendamo akunze gushyirwa ku mugaragaro, ibya Paul Kagame byo bikorwa mu bwiru no mu bwikanyize busuzugura bukanasuzuguza umuryango mugari w’abanyarwanda ari nabo batanga imisoro izo ndege zigurwamo.

Twabibutsa ko Paul Kagame agenda mu ndege zo mu bwoko bwa Gulfstream G650ER imwe ibarirwa agaciro kangana na Miliyari 65 z’amafaranga y’u Rwanda. Twabibutsa kandi ko izo ndege zanditswe kuri Paul Kagame ubwe, maze uko zihagurutse bikitwa ko Leta y’u Rwanda izikodesheje nawe maze amafaranga akarigitira mu mufuka we.

Kuri ubu rero isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, amakuru Ijisho ry’Abaryankuna ryatohoje nuko imwe muri izo ndege ya GulfStream G650ER ifite ibirango bya 2-GJJA. ubu iri gutezwa icyamunara. Iyo ndege yageze ku kibuga cy’indege cyo Bwongereza ku i tariki ya 21 Werurwe 2020, kuri icyo kibuga abantu bagaragara nk’abakomoka mu gihugu cy’abarabu bakaba barayisuye inshuro zirenze imwe ariko bakananiranwa na Paul Kagame ku giciro. Kuri icyo kibuga Paul Kagame yagombaga kwishyura amafaranga y’umurengera ya serivisi ya parking, kugirango ayo mafaranga ya parking atazamuviramo igihombo iyo ndege ntikibarizwa mu gihugu cyu Bwongereza, ishobora kuba iri mu Bugereki.

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwicira isazi mu jisho cyane cyane muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi, bakaba barategetswe kuguma mu ngo, abandi bafungwa umusubizo, Paul Kagame yikomereje ubujura bwe bwo kwigwizaho imitungo asahura ibya rubanda. Nyuma yo gufata icyemezo cyo kugurisha udupfukamunwa ku banyarwanda bose ubu akaba akomeje gushakisha ku ngufu umukiriya w’imwe mu ndege ze.

Yaba se mama ashaka kugura iyisumbuyeho dore ko ahora ashaka kwisumbukuruza. Cyangwa isari yasumbye iseseme none kubera kwirirwa yicaye mu rugo indege yibye Abanyarwanda ziri kumuhombera? Ni agahomamunwa.

Ubwanditsi