Yanditswe na Kayinamura Lambert
Igihe isi yose yari ihanze amaso Kigali ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira inama y’Abakuru b’ibihugu bivuga cyangwa bikoresha ururimi rw’icyongereza, ubutegetsi burangwa no kumena amaraso bwa FPR ntibwagize isoni zo kumena amaraso y’inzirikarengane KIZITO MIHIGO. Kubera ko kuva muri 1994 ubwicanyi bw’ako gatsiko kayoboye u Rwanda budahanwa cyangwa ngo bwamaganwe n’Abanyarwanda n’amahanga, abo bicanyi bakomeje kwibwira ko kwica ari umukino wa politiki wemewe. Ariko nyuma yo kumena amaraso ya KIZITO MIHIGO, babonye ko barengereye. Umwuka wakurikiye iryo gandagurwa wambitse ubusa Kagame n’abambari be.
Abaryankuna bandikiye ibaruwa ifunguye umuryango wa Commonwealth bawusaba kongera gutekereza kabiri mbere yo kujya kwicara mu myanya y’icyubahiro cy’amaraso i Kigali. N’ubwo bamwe mu bagize Commonowealth babyumvaga, ariko ntabwo bose bashoboye gufata icyemezo cyo kwimura inama yabo yari iteganyijwe i Kigali muri Kamena uyu mwaka. Ariko burya umuntu ni umuntu, n’Imana ikaba Imana. Inama ntikibaye.
Mu myemerere ya muntu itandukanye, habaho kwemera ko hari Imana iruta byose. Kandi ko iyo Mana yumva ibyo abantu bayisaba binyuze mu masengesho kandi ikabibakorera. Yemwe n’abatemera Imana, usanga bemera izindi mbaraga zibaha ibyo bazisabye. Izo mbaraga ziba zirenze kure imbaraga za kimuntu.
Abibeshyaga rero ko ubusabe bw’Abaryankuna butumviswe basanze hari ukundi kuri badasobanukiwe. Reka tugerageze kukubasobanurira. Burya Imana isubiza kwinshi. Ntabwo isubiza nk’abantu. Niyomugabo Gerald yatangaje mbere yo kwicwa ko n’iyo hazagira uwibeshya akamwica, azagarukana imbaraga ikomeye kurusha mbere. Ni ibyo muri kubona. Kandi hari ibisa nabyo byaranze amateka ya vuba.
Abazi amateka y’u Rwanda ntibiyumvishaga ko abana bakomoka ku bitwaga inyenzi bazatera u Rwanda bakarufata mu myaka ine gusa bagakuraho Habyarimana wari wariyise ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi, kandi yari yaratsinze ruhenu izo nyenzi mu myaka ya za 60.
Abiyumvaga mu kiswe ubwoko bw’abahutu muri iyo myaka ya 60 ntibiyumvishaga ko Kayibanda babonaga nk’umuntu w’igitangaza watsinze ingoma ya cyami yari imaze imyaka ibihumbi yashoboraga kuva ku butegetsi agapfa akibagirana, n’imva ye ntimenyekane.
Abanyarwanda ba kera ndetse n’abo ku mwaduko w’abazungu bumva bidashoboka ko umwami bamwe bafataga nk’imana yavaho akagenda akagwa ishyanga akibagirana uburundu agasimburwa n’uwo batakekaga.
Tugarutse ku bya vuba rero, nk’uko ubusabe bw’Abaryankuna bwumviswe mu buryo bw’umwuka maze inama yari iteganyijwe ikaba isubitswe, yemwe na rya koranabuhanga bahora bakangisha rikaba ridakoreshejwe, hari abumva ko bitewe na Coronavirus. Reka tubifate gutyo. Nyamara ku itariki ya 14 Mata 2020, Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga aya magambo we ubwe abinyujije ku rubuga rwa Twitter agira ati: “Coronavirus yakomanze ku rugi rwawe maze irakuburira iti: (mwana w’umuntu) shyira ibirenge hasi, wumve ibyo rubanda igusaba….”
Paul Kagame yahushyweho n’umuyaga uturutse aho atabona uhushywe n’abo yameneye amaraso mu buryo bw’umwuka. Baramubabariye bo. Kizito yarabyanditse mu gitabo aherutse gusohora yarageze ijabiro. Ariko rero ari Kizito, ari Niyomugabo, ari n’abandi benshi bazize inkota ya Kagame baramuburira muri iryo jwi ryamuvugiyemo bagira bati : “Paul Kagame shyira ibirenge hasi wumve ibyo rubanda igusaba”.
Kutumvira iryo jwi bikaba bigiye gutuma Kagame ava ku ngoma ahirimye mu bufindo burenze kure ubwo bwose twavuze haruguru bw’amateka y’abayobozi bamubanjirije. N’akataraza kari mu nzira.
KIZITO MIHIGO aho ari arasabira u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bagire amahoro azira guhora. Abaryankuna yasigiye urumuri baramushimira ko asubiza bwangu.
Kayinamura Lambert