KAGAME IDENI YAFASHE MU IZINA RY’ABANYARWANDA ARITANZEMO INKUNGA

Yanditswe na Byamukama Christian

Kuri uy’uwa 22 Mata 2020 ubwo abakuru b’ibihugu by’Afurika bagiranaga inama mu buryo bw’ikoranabuhanga rya  mashusho rikorewe kuri murandasi « Video conference » Kagame yiraririye atanga inkunga ya  miliyoni imwe  y’Amadolari, izafasha umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) mu guhangana n’icyorezo cya COVID19 , nyuma yaho ubukungu bumucumbagiranye y’aba mu Rwanda ndetse Dr. Donald Kaberuka ishumi ya Kagame itorerwa kujya mu ikipe y’abantu bane bazahagarira AU mu gupfukamirizwa imbere y’Amahanga.

Iyo nama yabaye kuri uy’uwa gatatu iyobowe na Cyril Ramaphosa Perezida w’Afurika y ‘Epfo, akaba anahagarariye umuryango w’Afurika yunze ubumwe, mu bayitabiriye hakaba harimo Kagame, Perezida wa Zimbabwe n’abandi.

Kagame mu kuvuga ijambo rye yirengagije inzara n’agahiri n’agahinda k’abanyarwanda bugarijwe n’Ibiza mu iki gihe akora mu madeni n’inkunga ya mpatse ibihugu atangamo Miliyoni y’Amadolari mu gihe ibindi bihugu bizatanga umusanzu utarenze ibihumbi Magana tanu by’Amadolori yo gushyira mu Kigegacy’u muryango w’Afurika yunze ubumwe kigamije kurwanya COVID19 n ’ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Afurika(Africa CDC). Kagame ukomeje gushumuriza Afurika ba mpatsibihugu no kwirarira ku bandi bakuru b’ibihugu ubu niwe uyoboye Ishami ry’ubukungu ry’Afurika yunze Ubumwe.

Ibisa birasabirana kandi Dr. Donald Kaberuka wakomeje kuba iteme rya Kagame mu kugwiza ho u Rwanda Amadeni bitwaje iterambere baringa n’imibare mpimbano yashyizwe mu ikipe y’intumwa 4 zizafasha Afurika mu gushaka inkunga zo guhangana n’ingaruka z’ubukungu, ikaba irimo kandi Umunya-Nigeria, Dr Ngozi Okonjo-Iweala; Umunya- Côte d’Ivoire, Tidjane Thiam n’Umunyafurika y’Epfo, Trevor Manuel.

Umuhanzi yararirimbye ngo « Afurika  warakubititse » uretse kuba Ishami ry’umuryango w’Afurika yunze ubumwe rishinzwe iterambere riyobowe na Kagame byacanze mu bukungu haba mu Rwanda, Afurika ndetse no kurwego rw’isi, iri tsinda ry’intumwa enye ryimirije imbere gusabiriza muri bampatsibihugu kuko inshingano  yaryo nyamukuru ar’ugushaka ubufasha bw’amahanga buzunganira ibikorwa by’ibihugu bya Afurika mu guhangana n’ingaruka z’ubukungu zatewe na COVID19 aho guhera mu gushakira umuti w’ibibazo mu mbaraga z’Abanyafurika.

Ibihugu nka  Repebulika iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC), Mali, Kenya, Senegal na Ethiopia nabyo byayitabiriye.

Abanyarwanda ni u guhaguruka tugahagarara n’aho ubundi ikunda cyubahiro rya Kagame ridusenyeye igihugu ! Aho Kubaka igihugu n’abanyihugu arizo mbaraga za hazaza arajya gupfundikira iz’ahandi iwe zita imitemeri. Uwamuroze ntiyakarabye !

Byamukama Christian