IMENYEKANISHA RY’UKURI N’IMITERERE YA HASHTAG “AMOKO ON S ‘EN FOUT” YAVUZWEMO.

Yanditswe na Jean Ngendahimana

Nyuma yo kuba yaravuze ngo “m’ubyukuri iby’amoko je m’en fous, ntacyo bimbwiye” ku wa gatandatu tariki ya 25 Mata 2020,  nyuma yuko abantu bamwe bagenda bagaragazo ko batumvishe igitekerezo cye, Jean Ngendahimana, abinyujije k’urukuta rwe rwa Facebook, yasobanuye neza igitekerezo cye.

Muraho, reka mbashimire mwese ku bitekerezo mwatanze ku ijambo navuze “Amoko je m’ en fous” cg se ON S’EN FOUT ryavuzwe mu gikorwa #Kwibuka 26 #RIBARA #UWARIRAYE.

Nje kugira icyo mbivugaho kuberako benshi bashobora kuri twistinga cyangwa se kurikoresha mu buryo bwo kujijisha no mu miterere itariyo ryavuzwemo. Mvuga ririya jambo, nuko nari mbabajwe nkuko hari Abanyarwanda bategereza ko politiki ivuga ngo “kunda uyu”  cyangwa “anga uyu” bagahita babikora birengagije ubumuntu, umutimanama n’inyurabwenge zabo (logic).

Nkuko kuva na kera nakare politiki yateranyaga amoko adafite icyo apfa gifatika akicana, akangana ndetse agahigana kugeza magingo aya. Mu yandi magambo, sinzigera ku giti cyanjye ntegereza ko politiki imbwira ngo girira uriya impuhwe, uriya ntayikwiriye maze ngo mbyemere.

 

Je m’en fous (Ntacyo bimbwiye) na categorization politique (gushyira mu byiciro bya politiki) by’ubwoko bukwiye kugirirwa impuhwe, twese turi abantu, tubabara kimwe, nta kababaro keza kabaho.

Je m’ en fous ((Ntacyo bimbwiye) ) y’ubwoko bwanjye, nta muntu ukwiye kubwitwaza anyereka ko kuberako bufite privilège (amahirwe) yo kwemerwa na politiki iri ku butegetsi kubukoresha mu kwiyambura ubumuntu bwo kumva akababaro k’abandi.

Je m’en fous (Ntacyo bimbwiye)  yicyo politiki yita umukunzi cyangwa Umwanzi wayo. Mbega mu yandi magambo je m’enfous ya diviser pour mieux régner (gukoresha amacakubiri  kugirango utegeke) Ikoreshwa mu moko y’abanyarwanda kuva kera kugeza ubu.

Ndi intumwa ya Kizito Mihigo, ndi Intumwa ya Gerard Niyomugabo, tudakuyeho ko Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ikwiye kwibukwa mu mwihariko wayo wose (doreko nta ni nyungu naba mfite mu kuyihakana kuko n’umuryango wanjye wari mu Rwanda wayishiriyemo) politiki ntishobora kungira Injiji ngo inyambure ubumuntu bwo kumva akababaro k’ubundi bwoko bw’abahutu n’abatwa bayiguyemo cyangwa se bazize andi mahano atariswe jenoside Kuberako politiki itayemera. Ngiyo imiterere navuzemo “amoko je m’ en fous”.

Nzifatanya n’ubabaye wese mu gihe adahakana akababaro kundi. Icyo twifuza ko tugirirwa, tujye natwe tukigirira abandi. Ugutekereza kwa Cartésien niyo mitekerereze nkoresha, iyo nsanze nayobye ndagaruka, ariko iyo ndi mu kuri nanagupfira. Amateka Abanyarwanda batumvikanaho, politiki ntikayakoreshwa ngo ikomeze ituvangure tubyemere. AMOKO JE M’EN FOUS.

Nuko numva ibintu, kandi nuko nisanze. Uwo mbangamiye muri iri myenyekanisha ambabarire, ntawe nari ngamije gukomeretsa.

Mukomere.

Jean Ngendahimana