Yanditswe na Kalisa Christopher
Kuva FPR- Inkotanyi yafata ubutegetsi mu 1994 kugeza ubu, Abanyarwanda benshi mu gihugu no hanze yaho babaye ibikange, iterabwoba rya bucece ryiganje mu mitima yabo, abenshi ni imfungwa mu mitwe yabo. Uvuze bashyira mu munyururu abandi bakicwa, abandi bakisanga ishyanga.
Kuva iri shyaka ryafata ubutegetsi, amagambo : umwanzi w’igihugu , igipinga, haduyi, ukorana n’imitwe yiterabwoba, abafite ingengabitekerezo ya jenoside,… akomeza kuvugwa ku muntu wese ugerageje guharanira uburenganzira bwe, ku gerageza gukora cyangwa se kuvuga icyo yumva gikwiye. Aya magambo usanga yahahamuye abantu ku buryo abenshi babaye imbohe z’ibitekerezo. Ndetse no kwegezayo abo Leta idashaka ibonako bari gushyira ukuri kwiyi Leta ahabona.
Nk’uko gukunda umubyeyi bitari inyigisho, no gukunda igihugu ni uko. Abashyigikira iyi leta mu menyeko muri ibigwari, abagambanyi, ibisekeramwanzi, impumyi zitabona n’ibipfamatwi bitumva. Dore mukomeza kwicisha no gufungisha abagerageje guhangana niryo terabwoba, abagerageje gushaka iterambere rya bose kandi riramye murahonyora. Ababacitse bakisanga ishyanga. Nyamara guca ubuhunzi no kurengera abarengana , biri mu byo FPR Inkotanyi yizezaga abanyarwanda. Ubu se birihe ? Nihe wabonye Leta ikurikirana abayihunze ikajya kubanigira ishyanga ?
Guhimbira abantu ibyaha hagamijwe inyungu za politiki, kubuza amahwemo ugerageje kunenga iby’iyi Leta, kubuza abantu gukora ibyo bemererwa n’amategeko, byabaye kimwe mu ntwaro za FPR zo kuzaramba ku ngoma, ariko amateka atwigisha ko nta butegetsi bwarambye, nta gihugu cyateye imbere, bishingiye ku kuniga abenegihu.
Aya magambo rero niyo abamotsi n’abasingiza iyi Leta baheraho mu bugwari bwabo bakumvako bageze iyo bajya, igihugu cyiyobowe neza… Abaryankuna bo bafashe iyambere bagahangana niyi Leta mpotozi, ntibahwema gukangurira abanyarwanda, babasaba ko bahaguruka maze bagahangana, bagaharanira ko hajyaho ubuyobozi na Leta bakorera igihugu. Leta yumva ko ibyiza by’igihugu ari ibyabose, Leta iharanira ukwishyira ukizana, maze buri mu nyarwanda akajya aryama agasinzira.
Abanyarwanda hafi ya bose batashwe n’ubwoba kuburyo usanga hari abibaza bati : « Ninde ushakira igihugu ibyiza ? Ninde ushaka kugisenya ? Ugisenya se nti mumubona ? Ko akomeje kuniga, kwiba, kubateramo ubwoba, agashaka gutera inkunga amahanga kandi abene gihugu inzara yarabamaze…. Ariko se nihe wabonye umuntu ujya kubaka iwabandi iwe abe bavirwa.
Abaryankuna barakomeza kubibutsa no kubakangurira ko abakunzi b’igihugu mu mirongo inyuranye kandi yubaka iterambere ry’igihugu ko arimwe mukenewe. Maze banyarwanda bagasangira ibyiza by’igihugu, bakaryama bagasinzira, kandi si inzozi, muhaguruke mubiharanire.
Abamotsi ba FPR n’abikorezi b’ibindi mumenye ko mudakunda igihugu kurusha abandi kandi nta n’igipimo cyerekana ukunda igihugu kurusha undi. Ni mwumve ko muri ibigwari mureke gufasha ako gatsiko gasahura kakanarimbura abanyarwanda. Munyangire mwatojwe ni muyishyire hasi murekere abanyarwanda batuze. Ese mubona ko iyo murangije kugeza kuri iyo leta ibyo yari ibakeneyeho ibajugunya ? Ariko se nta ngero mubona ku bandi yajugunye ! Nta kindi ihemba usibye agafuni, ya kugirira impuhwe ikagushyira ku gatebe, ugata agaciro mu bantu. Ninde utibuka Mitari yirirwa akina kumubyimba nyakwigendera Kizito. Ninde utibuka Nduhungirehe Olivier yirirwa yishongora kuri Sankara ! Ingero ni nyinshi.
Namwe mwaruciye mukarumira mukemera urwaje muhaguruke muharanire uburenganzira bwanyu. Erega nta muntu ukurusha gukunda igihugu. Kandi gukunda igihugu nti byigishwa biri mu maraso cyane ko ntawasabye Imana ngo avukire mu gihugu runaka cyangwa mu karere runaka? Muhaguruke muharanire uburenganzira maze abanyarwanda bose basangire ibyiza by’igihugu n’ubutegetsi.
Kalisa Christopher
Kigali