PEREZIDA KAGAME UMUSWA UDAFATA AMASOMO PEREZIDA NKURUNZIZA AMWIGISHA

Spread the love

yanditswe na Kalisa Christopher

Perezida  Nkurunziza akomeje guha isomo rikomeye  Perezida Kagame, rya demokarasi no gukunda igihugu aho kuva kuri uyu wa 27 Mata 2020 yerekanyeko nta nyota yo kuramba ku butegetsi maze Nkurunziza atangira kwamamaza umukandida Evariste Ndayishimiye uri kwiyamamaza nk’umukandida wa CNDD-FDD, aho amatora ateganyijwe tariki ya 20 Gicuransi 2020. Uku  kwamamaza bakandida bizarangira tariki ya 17 Gicuransi 2020 aho abakandida 7 aribo bemejwe guhangana muri aya matora.

Perezida Nkurunziza utarahwemye kwerekana ko akunda igihugu cye yakomeje kubishimangira  aho umwaka washize yemejeko ataziyamamariza indi manda kandi itegekonshinga ry’igihugu cye ribimwemerera.

Agathon Rwasa ari kwiyamamaza ku ishyaka rya CNL, Leonce Ngendakumana ni umukandida wa Frodebu, Dieudonné Nahimana ni umukandida wigenga. Domitien Ndayizeye ni umukandida wa Kira Burundi, mu gihe Gaston Sindimwo ari umukandida w’ishyaka Uprona. Ndetse na Francis Rohero.

Amasomo Nkurunziza aha Kagame azayumva ryari ?

Nkurunziza utarahwemye kwereka Kagame ko ntaho bahuriye yaba mu gisirikare, mu gukunda igihugu, gusabana, kwitangira abenegihugu,… Akomeje  kumwereka ko nta nyota yo kugumya kugundira ubutegetsi. Ntawe utazi ko Perezida Nkurunziza ari pasiteri, mbere ya byose abanza gusenga. Akikundira kwiterera umupira w’amaguru (foot ball).  Aba baperezida bombi baherukana tariki ya 13 Mata 2015 i Butare mu Rwanda, Nkuko tubikesha BBC yo kuwa 13 Mata 2015 ngo Nkurunziza yaragiye kumugisha inama nyuma y’uko hari abarundi bagera mu bihumbi 4 bari bamaze guhungira mu Rwanda. Uko guhura Nkurunziza ntiyari ayobewe ko Kagame ariwe nyirabayazana, wakongeje imvururu muri iki gihugu bamwe mu benegihugu bahagunga ndetse batangira kuvuga ko hari jenocide iri gukorerwa abarundi.

Nyuma y’ukwezi babonanye, tariki ya 13 Gicuransi 2015 Nkurunziza yakorewe kudeta (coup d’etat). Aho Gen. Niyombare byamunaniye ndetse bukeye Nkurunziza wari wagiye mu nama i Dar es Salaam muri Tanzaniya. Abarwanya Nkurunziza bashyigikiwe n’u Rwanda bo bari batangiye kubyina itsinzi. Mu butumwa yatanze kuri Twitter  tariki ya 14 Gicuransi 2015, Perezida Nkurunziza yagize ati « Ndi i Burundi. Ndashimira ingabo na Polisi ku rukundo rw’igihugu. Ndashimira by’umwihariko abarundi ku kwihangana. »   Irindi somo arongera araritanga. Ndetse bamwe mubakoze iyi kudeta bahungira mu Rwanda nk’uko BBC yabitangaje.

Perezida Nkurunziza kandi yandikiye Museveni amusaba kubahuza n’u Rwanda,  nk’uko BBC yabitangaje, Nkurunziza yagiye ashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri mu Burundi.   Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, wasabwe nk’umuhuza yatumije inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ngo haganirwe ku bibazo biri mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda. Ibyo  byari bibayeho nyuma ya 30 Ugushyingo 2018, u Burundi bwanze kwitabira Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC. Aho Nkurunziza atahwemye kwerekana ko atakwicarana n’umwanzi.

Amasomo Nkurunziza yakomeje guha Kagame, yakomeje kugaragaza ko Kagame ari umuswa,  ko adateze narimwe kwiga ngo yumve, ko  kurekura ubutegetsi  bisaba guca akaboko . Iri somo rya rutura rigaragaza ko   Kagame adakunda u Rwanda ko ahubwo n’abana be ari kubaraga umurage mubi.

Iri somo ryerekana ko FPR – Inkotanyi  atari shyaka nako « Umuryango » nk’uko babivuga ari akarima ka Kagame. Harya ubwo ntawundi mu kandida waribonekamo ?

Abaryankuna bakaba bakomeje kwerekana Kagame nk’umwicanyi, yazengereje abanyarwanda yifashishije FPR mu kurimbura abenegihugu. Ndetse bizwi naburi wese ko iri ryashya ryagiye rikomeza umuriro mu bihugu byibituranyi bishaka guteza intambara ngo bajye gusahura no kurimbura imbaga. U Burundi na Uganda byakomeje kwerekana uyu mugizi wa nabi nk’uwo kwirinda hose.  None se koko FPR – Inkotanyi ifite ijambo kuri Kagame cyangwa Kagame niwe uri hejuru ryaryo ?

Kalisa Christopher

Kigali

2 Replies to “PEREZIDA KAGAME UMUSWA UDAFATA AMASOMO PEREZIDA NKURUNZIZA AMWIGISHA

  1. ukutamenya kwanyu niko gutuma ugaya Kagame ugasingiza abandi
    aho ntubona ko uri injiji
    ww urevye aho u Rwanda rugeze after genocide ahagereranya n’u Burundi
    genda uri injiji uvuga n ivyo utazi

Comments are closed.