III. UKO BEN RUTABANA YAGUSHIJWE MU MUTEGO AGASHINGA IGISIRIKARE, UMUKURU WACYO AKABA YARI UMUKOZI WA KAGAME: THARCISSE HITIMANA ARIWE COL RICHARD.

Spread the love

Yateguwe n’Ubwanditsi

Amakuru yakusanyijwe n’urwego rw’Ubusuumyi ndetse n’urushinzwe kuvuga amacumu mu Baryankuna,izo nzego  zerekanye ko ubutasi bwa Kagame bwabashije gucengera umutwe wa gisirikare byavuzwe ko wari uwa P5 wariho ukusanyirizwa muri Kivu y’Amajyepfo mu misozi miremire ya Minembwe n’ubwo P5 yabihakanye yivuye inyuma. Muri uko kuwucengera igisirikare cya Kagame cyabashije gushyiramo abantu bacyo bagikorera kandi bagiha amakuru buri munsi.

Urwego rw’Ubusuumyi rw’Abaryankuna  rwabashije kumenya ko aho mu misozi ya Minembwe bari bahari nk’ahantu bifashisha bakora imyitozo yabo ya gisirikare gusa. Imyitozo irangiye byari ngombwa ko bahava mu rwego rwo kubererekera abandi cyangwa kubw’amayeri yabo ya gisirikare. Gusa mu kuhava ngo uburyo byakozwemo ntibyumvikanyweho n’ubuyobozi bwo mu bushorishori bw’izi ngabo zitwaga iza P5.

Amakuru Ubusuumyi bwabonye ni uko Ben Rutabana wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare na Jean Paul Turayishimye wari ushinzwe ubutasi, bafatanyije n’umukozi wa Kigali wari ufite umwanya ukomeye muri izo ngabo abihishemo, uwo akaba ari Col Richard ariwe Hitimana Tharcisse, bafashe icyemezo cyo kuvana izo ngabo aho batabyumvikanyeho n’ubuyobozi bwose. Baba baguye mu mutego wa mbere wa Kigali ukomeye cyane.

COL RICHARD ARIWE THARCISSE HITIMANA NI MUNTU KI?

Hitimana Tharcice wiyise Captain Eric ariwe Col Richard

Tharcisse Hitimana yavutse mu 1972. Aho yavukiye ntihazwi neza kuko rimwe avuga ko akomoka i Cyangugu,  mugihe umugore we avuga ko yamubwiye ko akomoka mu cyahoze ari Butare. Hitimana uyu afite umugore yashakiye mu buhungiro muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, babyaranye  abana batanu ( 5)  Abakobwa  4 n’umuhungu umwe w’umuhererezi.

Hitimana uyu yabaye mu mutwe wa FDLR igihe kinini aza kuyicika arahambira asanga FPR muwa 2011. Uyu mugabo ageze mu Rwanda yoherejwe i Mutobo kwa Sayinzoga wakoreraga mu kigo gishinzwe koza mu bwonko abahoze ari abarwanyi b’imitwe irwanya Kagame no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero rwa FPR/RDF-Kagame.

Kagame n’abambari be, bitegereje uwo mugabo basanga ahari kujya ubwenge haragiye inda, niko kurushaho ku mwiyegereza kuko ubundi icyo nicyo gipimo cy’abantu bagira ubutoni kuri Kagame, icyakora ubwo butoni nabwo ntiburamba!

Nyuma y’aho igisirikare cy’u Rwanda, RDF gihuriye n’ikibazo gikomeye kubera imikorere ya Kagame idahwitse maze kuwa 26 Gashyantare 2010 General Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, icyo gihe yari ambasaderi mu Buhinde, yitandukanyije na Kagame agahunga ubwo, akaba kandi yari abaye umusirikare wa kabiri mukuru wari uhunze ubutegetsi bwa Kagame, nyuma ya Colonel Patrick Karegeya wayoboye igihe kirekire ubutasi bwo hanze nawe wari warahunze Kagame muwa 2007;

 muwa 2012, Tharcisse Hitimana yoherejwe muri Uganda ahawe mission yo gufasha DMI (Ishami ririshinzwe ubutasi bw’igisirikare cya Kagame) mu guhiga abahoze ari abarwanyi bagenzi be bavuye muri FDLR bakajya kuba muri Uganda, ndetse no kujya ahamagara abandi abizeza ibitangaza, bahagera akabamurikira DMI. Mubamwitabye hasubiyeyo mbarwa!

Tharcisse Hitimana yageze i Kampala muri Uganda ajyanye n’umugore we nk’uwongeye guhunga bundi bushya ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ahageze yatangiye akazi kamujyanye afatanyije na bamwe mu bakozi ba Ambasade y’u Rwanda harimo uwitwa Ngarambe wari umunyamabanga  wa mbere muri ambasade ndetse n’abandi bakozi ba DMI. Uyu Hitimana yagize uruhare mu kumara aba FDLR benshi bari bafite imiryango i Kampala, uwajyendaga agiye gusura umuryango we ntiyasubiragayo. Abo babanye bose yahamagaye abamuhonootse ni mbarwa!

Amakuru Ubusuumyi bw’Abaryankuna bwakusanyije bwasanze uyu mugabo yaragize uruhare mu kugambanira abantu benshi cyane bashimutiwe muri Uganda ubwo Kagame yari afite imikoranire n’uwahoze  ayobora igipolisi cya Uganda IGP Kale Kayihura waje gutahurwaho gukorana na Kagame mu mugambi wo gushimuta impunzi no guhungabanya umutekano wa Uganda akavanwa ku mirimo ye ndetse akanatabwa muri yombi, ubu akaba afungijwe ijisho,

mu bakozi ba Kagame bakoranaga nawe harimo abamenyekanye cyane nka René Rutagungira na bagenzi be baje gutabwa muri yombi bagafungwa n’abandi babashije guca mu rihumye inzego z’umutekano za Uganda bakanakomeza kujijisha bamwe mu banyarwanda bakora ibishoboka byose ngo bagere ku mpinduka mu Rwanda. Muri abo harimo uyu Tharcisse Hitimana.

 Kuwa 28 Gicurasi 2017 yagambaniye uwitwa MUTERA Janvier bakundaga kwita NTWALI Sankara.

MUTERA Janvier wari uzwi ku izina rya Ntwali Sankara, yagambaniwe na Hitimana Tharcisse!

Afatanyije n’intasi za Kagame zari zarahawe ububasha na Kale Kayihura, uyu Hitimana wari wariyise Eric, yagambaniye uyu musore Ntwali Sankara, afatirwa ku nyubako yitwa Mapera iri rwagati mu Mujyi wa Kampala, afatwa ku manywa y’ihangu n’abasore 6 bose bafite amapisitori, bamwambika amapingu bamushyira mu modoka abura ubwo. Uyu ngo bari bajyanye ari umuntu umuherekeje, ariko no kubimenyesha umuryango we yabikoze hashize amasaha agera kuri arindwi. Uyu ni umwe muri benshi bamenyekanye.

UKO HITIMANA THARCISSE YAJYANYWE MU GISIRIKARE CYA P5.

Muri Nzeri 2017 umuntu bikekwa ko ari uwa DMI, yahaye  Jean Paul Turayishimye, Hitimana Tharcisse wari wariyise Eric yoherejwe muri Congo ahariho hategurirwa ingabo za P5, agenda yiswe Richard afite akarusho ko kuba  ngo ari umuntu usanzwe umenyereye amashyamba ya Congo, akaba yari na Captain mu nyeshyamba za FDLR. Mu by’ukuri afite misiyo ye yari ugutata no gufasha mu gusenya icyo gisirikare.

 Amakuru urwego rw’Abasuumyi rw’Abaryankuna rukura ahantu hizewe aratubwira ko uyu Richard yaje gutahurwa na bagenzi be ko ashobora kuba akorana na Kigali, maze bigeze mu nzego zo hejuru ngo arwanwaho bikomeye na Jean Paul Turayimye, dore ko yari afite ijambo rikomeye nk’umuntu wari ukuriye ishami rishinzwe iperereza kandi anafitiwe ikizere n’abantu benshi. Hitimana nawe aho gukurwaho icyizere, ahubwo yahawe inshingano ndetse azamurwa mu ntera. Bidasubirwaho aba abaye Colonel Richard, anashingwa imiyoborere y’izo ngabo (administration) uyu bakunda kwita Admin.

Muri Gicurasi 2019 ingabo za P5 zafashe urugendo rutumvikanyweho na bose nk’uko twabivuze dutangira, zihaguruka muri Kivu y’Amajyepfo zerekeza muy’Amajyaruguru. Ni nyuma y’aho ngo Jean Paul Turayishimye yari yamaze kumvikana na General Makenga wa M23, ngo bamanure izo ngabo begerane!

Akazi k’umugambanyi Hitimana ariwe Col Richard wari umaze kugirirwa ikizere kandi afite imbaraga, kari kageze aho gashyushye!

Ingabo zaramanutse zikora urugendo rurerure ari nako zirwana na za Mai-Mai n’izindi ngabo za Kagame inzira yose. Muri urwo rugendo rurerure kandi rwakozwe n’amaguru gusa, zambuka ishyamba rya KAUZI zinaniwe cyane, biba ngombwa ko zibanza gushaka aho ziruhukira, maze ya nzobere yacu y’ishyamba Hitimana Tharcisse cyangwa Col Richard, ahamagara mugenzi we wa FLN bari barabanye muri FDLR,  General de Brigade Jeva, amusaba ko baruhukira hafi y’ibirindiro byabo maze undi nawe aramwemerera. Bakambitse hafi y’ibirindiro by’ingabo za FLN z’Impuzamashyaka MRCD byari ahitwa mu Rutare i Kalehe  ho muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru urwego rwo kuvuga amacumu rwegerenyeranyije avuga ko  Col Richard yavuganye na Ben wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, akamwumvisha ko bamaze kuruhuka kandi ko yamaze gutegura amayira, akaba afite abantu baza kubasanganira bari bubafashe kubereka inzira ibageza aho berekeje muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ubusumyi bw’Abaryankuna bwabonye amakuru avuga ko ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za P5, bwanze icyo gitekerezo ariko ngo Col Richard yumvisha mugenzi we Col Mudathiru ko bo nk’abantu bari mu kibuga babona ari ngombwa ko bahaguruka aho. Babyumvikanaho na Jean Paul Turayishimye ndetse na Ben Rutabana arabyemeza maze babemerera guhaguruka. Aha ngo Jean Paul Turayishimye yababwiraga ko ari kuvugana na Afande ko nawe yabyemeye.

BEN RUTABANA YAHAWE UMUSIRIKARE WA KAGAME BAKAJYA BAVUGANA AZI KO ARI UWA FDLR!

Ben Rutabana yatezwe imitego myinshi cyane!

 Hitimana cyangwa Col Richard  afatanyije na Jean Paul Turayishimiye, bari barahuje Ben Rutabana n’Uwitiga UMUJENERALI  wa FDLR bakajya bavugana. Mbere y’uko bahagurukaga Kalehe,  Jean Paul yahamagaye Col Richard na Col Mudasiru, ababwira ko wa mujenerali wa FDDLR aribwohereze abantu bo kuza kubayobora ngo babageza i Masisi.

Ubusuumyi bw’Abaryankuna bwasanze uyu mujenerali atari uwa FDLR nk’uko Jean Paul na Hitimana bari barabeshye Ben Rutabana. Amakuru Ubusuumyi bwakuye muri FDLR avuga ko uwo muntu batigeze bamumenya kandi ko iyo biba byo Ben aba yarivuganiye n’umuyobozi mukuru wa FDLR akaba ariwe umuha uwo bakorana ku buryo bukurikije amategeko yabo. Naho ubundi ngo nta muntu wo muri FDLR ushobora kujya mu bikorwa ataherewe uruhusa n’ubuyobozi bukuru.

Ntibyatinze babwiwe ko intumwa za wa mu General ziri munzira, zirabasanganira, bafata inzira baragenda. Amakuru Ubusuumyi bw’Abaryankuna buvana mu bantu bari bibereye muri urwo rugendo, atubwira ko ubusanzwe muri izo ngendo zose kuva Minembwe berekeza Kalehe ndetse no kugera aho bahuriye n’ako gatsinda k’abasirikare ba Kagame kari kiyise aka FDLR, igikundi cya Col Richard iteka cyagendaga imbere nk’ikirimo umuntu uhamenyereye!

Ku buryo butunguranye, bamaze guhura n’abari baje kubasanganira, Col Richard yahenze ubwenge Col Mudasiru aba ariwe ujya imbere n’icyo gikundi cye bakurikira abo bari baje kubereka amayira. Nk’uko abasirikare basanzwe bagenda, Col Richard n’igikundi cye basigaye inyuma, ndetse banabaha umwitangirizwa munini.

Ba bantu bajyanye icyo gikundi bakigusha mu gico bari batezwe aribyo bita “ambush” mu rurimi rw’icyongereza. Iyo mirwano batari biteguye kandi yabereye ahantu hatari ubwihisho bukomeye, yaguyemo benshi harimo Col Sibomana bakunda kwita Sibo wari umwe mu bayobozi bari bakuru muri izo ngabo,abandi barimo na Col Mudasiru bafatwa mpiri ndetse yanakomeretse. Aho hari kuwa 28 Kamena 2019.

Nk’uko byumvikana nyine, umugambanyi Col Richard ariwe Tharcisse Hitimana, yahise akingirwa ikibaba ku isiri na ba shenuja atorongera atorongera ibye.

Imirwano yakurikiyeho yamaze iminsi 3 maze abarwanyi b’inkorokoro ba FDLR baza guha ubufasha bwa gisirikare abari barokotse iyo ambush, bakubita inshuro ingabo za Kagame ziyabangira ingata zibamurukaho zityo.

BEN RUTABANA YAKOMEJE KUGUSHWA MU MITEGO MYINSHI KANDI IKOMEYE.

Mugihe Major Mudasiru na bagenzi be 25 bafashwe bagahita boherezwa mu Rwanda, nyuma y’iminsi mike Hitimana Richard yahwijaritse Ben amubwira ko yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC zikaba zifuza ibihumbi makumyabiri by’amadorali ngo zimurekure. Ben atazuyaje mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umuntu yitaga uwe, kandi arusha ubugambanyi Yuda Isikariyoti, yohereje 20,000 by’amadorari, maze  Kagame n’abambari be barakira!

Col Mudathiru yakomerekeye mu gico bari batezwe na RDF ku kagambane ka Col Richard!

Aha twabibutsa ko muri iyi mirwano yose ntaho FARDC yigeze irwana n’izi ngabo za P5. Byose byari imitwe ya Kigali na Nkongwa Hitimina Tharcisse ariwe Col Richard, bafatanyije n’abandi bagambanyi.

Ben, amaze kohereza ayo mafaranga, Kigali yari ibonye uburyo bwiza bwo kumushumuriza Col Richard, wagaragaraga nk’urokowe na Ben, nawe akaba yaragombaga kumugandukira bikomeye cyane.

Iminsi mike yakurikiyeho, umwuka wabaye mubi cyane mu ishyaka rya RNC rigaragara cyane muri P5, amajwi menshi ashinja General Kayumba Nyamwasa ko yarangaranye  bikomeye ingabo zikagwina n’akaga katagira ingano, abafashwe n’abishwe bose bashyirwa ku mutwe we, ibinyamakuru n’abandi bantu bakorera Kigali hirya no hino ku isi baba bamuciye urwaho si ukumutuka baramutokoza!

Ibyo Kigali yabyuririyeho, inyuze muri Jean Paul Turayishimye maze yemeza Ben ko agomba gufarta ibintu mu minwe akabisubiza ku murungo atitaye ku mabwiriza ya General Kayumba Nyamwasa kuko abantu benshi bamutakarije ikizere. Jean Paul yasezeranyije Ben Rutabana ko azamushyigikira ndetse ko azanakora ibishoboka byose agashyigikirwa n’abanyamuryango ba RNC muri rusange, kugeza ubwo General Kayumba azashiduka ari wenyine maze akabura andi mahitamo ahubwo akemera akayoboka uwo murongo wabo.

Ben yabyemeye n’ingonga, maze Col Richard agirwa umukuru w’umutwe mushya bidasubirwaho wagombaga kuyoborwa na Ben Rutabana.

GUSHINGA IBIRINDIRO MU ISHYAMBA RY’URUGANO!

Ku buryo bw’igitangaza butigeze butekerezwaho cyane, umuntu wari umaze iminsi mike avanywe mu nzara z’igisirikare cya Congo FARDC gisanzwe kizwiho gukorana na Kigali ndetse cyanamunzwe na ruswa, yahise abona aho gushing ibirindiro kandi ntiyanabishinga kure y’u Rwanda. Abishinga mu ishyamba ry’urugano riri hagati y’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Repuburika iharanira amajyambere ya Congo.

Lt Col Mucyo Murinzi ushinzwe ibikorwa bya gisirika mu butasi bwa Kagame, ibyo birindiro ni nkaho byari ibye! Niwe wavanye Ben muri Congo amujyana mu Rwanda!

 Kuva igihe iyo gahunda yemerejwe igahita inatangira gushyirwa mu bikorwa, kugeza igihe Ben Rutabana yashimutiwe, hari hagiye gushira amezi 5, nta gitero na kimwe cyari cyarigeze kigabwa kuri izo ngabo, mugihe raporo yatangwaga na Col Richard  yavugaga ko bamaze kwegeranya ingabo zisaga 900!

Uko kutagabwaho ibitero n’ingabo za Kagame zikarenga zikazisimbuka zikajya gutera FLN na FDLR iyo bigwa ntabwo byari gusa. Ni uko bari bazi ko bahashyize umushumba wabo Hitimana ariwe Col Richard. Amakuru Ubusuumyi bw’Abaryankuna bwegeranyije ni uko DMI yafataga abantu bayo ikabavanga n’abandi bakavuga ko bagiye muri izo ngabo ari mu rwego rwo kubarangaza no gutera akanyabugabo abashaka kuzijyamo. Iyo bageragayo, abantu nyabantu baterwaga amapingu bakambutswa i Rwanda, hagasigara bamwe babo, maze umugambanyi Col Richard agahamagara Ben n’abandi bakoranaga akababwira ko ibintu byose ari sawa sawa!

IGISIRIKARE CYA KAGAME KINJIJE N’ABANDI BANTU BACYO BENSHI MURI ICYO CYA BEN.

Jonh Sendanyoye bakundaga kwita Chris agakoresha ijambo “Pick-up mu kazi nawe yari umukozi wa Kagame!

Amakuru  kandi Ubusuumyi bw’Abaryankuna bwakomeje kwegeranya, bwasanze inzego za Kagame atari Col Richard gusa zari zarashyize mu gisirikare kitwaga icya Ben zigamije gukomeza kugenda runono abanyarwanda bifuza impinduka mu gihugu cyabo.

Muri abo twavugamo umusore witwa John Sendanyoye bakundaga kwita Chris cyangwa Christopher wikoreshaga izina rya “Pick up” mu kazi. Uyu musore yagize uruhare rukomeye kuko niwe wari ushinzwe kugeza abantu n’ibikoresho aho Col Richard yari yarashinze ibirindiro. Muby’ukuri nta wahamya ko ibyo birindiro byigize bibaho kuko nyuma y’ishimutwa rya Ben Rutabana nta n’umuntu n’uyu wo kubara inkuru wigeze uboneka. Nta mirwano yigeze ibera muri ako kagace ngo wenda tuvuge ko bose bayiguyemo. Ibi bitwereka nezaneza ko iyi yari gahunda ya Kagame, igisirikare cye n’abagambanyi babafashije.

Ubusuumyi bw’Abaryankuna bwaje gusanga uyu musore Chris wari uzwi ku izina rya Pick-up wakoranaga bya hafi na Ben Rutabana n’abandi bamufashaga ndetse agakorana na Col Richard, nawe yari umukozi ukomeye wa Kigali.

Uyu muhungu Pick-up kandi Ubusuumyi bwasanze avukana na Maitre Moise Nkundabarashi, nawe ubutegetsi bwa Kagame bwatoranyije ngo ajye aherekeza Major Callixte Sankara wahoze ari umuvugizi wa FLN ngo maze byitwe ko amwunganira mu mategeko! Kugeza ubu ntibizwi uwishyura uriya munyamategeko, cyane ko abantu bose bagerageje gusura Sankara batigeze bamuhabwa!

SI ABABI GUSA N’ABEZA BARI BITABYE IMPURUZA YA BEN RUTABANA.

Gisa Janvier ari mu basore benshi bazima bari bemeye gutanga ubuzima bwabo kubwo kubuura u Rwanda. Nawe ari mubagambaniwe na Col Richard.

Mugice cya 2 cy’iki kegeranyo twababwiye ko umunsi Ben Rutabana yambukaga ava Uganda yerekeza muri Congo ko yajyanye n’umuhungu wa Bishop Deo Nyirigira witwa Felix Mwizerwa. Ariko mbere yabo gato uriya Musore Pick-up twavuze haruguru yari amaze iminsi mike amanukanye n’itsinda ry’Abasore harimo uwitwa Gisa Janvier. Aba basore bari bagiye muby’ukuri bafite igihugu ku mutima abenshi muribo nibo Ubusuumyi bw’Abaryankuna bwagaragaje ko igisirikare cya Kagame cyafungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Major Nyamuseka Dieudonne nk’uwari ushinzwe Safe Houses muri Kigali niwe washyikirijwe Ben Rutabana i Kigali!

ICYIZERE CYO KUBA BEN RUTABANA YABA AKIRI MUZIMA KIRIMO KUGENDA KIYOYOKA.

Mu gice cya 2 kandi twamenyeshe abadukurikira ko Ben Rutabana nyuma yo kugezwa i Kigali atwawe na Lt Col Mucyo Murinzi ,yafungiwe muri Safe House i Nyarutarama mu gihe kingana n’amezi 2 aho yari mu maboko ya Major Nyamuseka Dieudonné. Yaje kwimurirwa i Kami ashyikirizwa Lt Kamali wari ushinzwe detach ya DI Kami. Nyuma yaje kwimurirwa mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe ahagana mu matariki 10 y’ukwezi kwa mbere 2020. Kuva aho Ijisho na Televiziyo by’Abaryankuna bitangarije aya makuru ubutegetsi bwa Kagame bwimuriye Ben Rutabana ahantu Ubusuumyi bw’Abaryankuna butarabasha kumenya.

Lt Kamali wafungiye Ben Rutabana i Kami nk’umuyobozi w’agashami ka DI Detach ya Kami.

Icyakora ibinyamakuru bisanzwe bikorana bya hafi n’inzego z’ubutasi za Kagame ku isonga Rushyashya ya Burasa, byatangiye kwitoratoza byandika inkuru z’urutavanaho ko Kayumba yirengeje Ben, Ko Bishop Nyirigira Deo ashinja General Kayumba Nyamwasa urumfu rw’umuhungu we Felix Mwizerwa n’ibindi byinshi. Uku kwitoratoza bishobora no guca amarenga ngo izi mpirimbanyi z’ubwisanzure n’uburenganzira bw’Abanyarwanda zishobora no kuba zitakiri mu mubiri!

Umuhoza Jackie yaje gufungurwa ataburanye!

Umukobwa wa Bishop Deo Nyirigira witwa Umuhoza Jackie, ubutegetsi bwa Kagame bwashimuse bumaze gufata musaza we, nyuma RIB ikaza gutangaza ku mugaragaro ko ashinjwa ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi, yaje kurekurwa ataburanishijwe. Ibintu bidasanzwe mu Rwanda rwa Kagame ku muntu uregwa ibyaha bikomeye nka biriya. Kuba Jackie yarekurwa mu gihe byari byitezwe ko ashobora guhurizwa mu rubanza na musaza we Felix Mwizerwa, nabyo bishobora kuba ikindi kimenyetso cy’uko aba bavandimwe Ben Rutabana na Felix Mwizerwa bashobora kuba baragiriwe nabi n’ubutegetsi bwa Kagame.

Jean Paul Turayishimye yagize uruhare rugaragara cyane mu iburirw’irengero rya Ben Rutabana!

Ubusuumyi bw’Abaryankuna bwemeza ko Ben Rutabana yari umuntu w’indashyikirwa umwe ufite igihugu ku mutima kandi wari uteje ikibazo gikomeye Paul Kagame, kuburyo yari yiteguye kumutangaho ibishoboka byose. Iyo ataza kunyura ku nshuti ye ntiyari kumubasha. Ariko nta ntwali ipfa, ikivi yatangiye tuzacyusa!

Byakusanyijwe n’Urwego rw’Ubusuumyi ndetse n’urw’Ubuvuzi bw’Amacumu,

Ubwanditsi