AUSTRALIA: IKIHISHE INYUMA Y’INKURU ZIKOMEJE KWIBASIRA ABANYARWANDA B’IMPUNZI

Yanditswe na MIZERO Aron

Baca umugani mu Kinyarwanda bati ” Banegura ari inenge ba nenge itirora”.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2020, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kugaragara inkuru zitandukanye mu binyamakuru bibogamiye kuri leta ya Kigali , byaba ibya leta nka Igihe.com na The NewTimes , n’ibyitwa ko byigenga ariko bibogamiye kuri Leta ndetse ikaba inafitemo akaboko nk’ibyitwa KigaliToday na  Expressnews.

Iyo usomye neza izo nkuru usanga ntakindi zigamije , uretse gutera ubwoba  Abanyarwanda bahunze Leta ya Kigali bakajya mu bihugu bitandukanye birimo na Australia, bakaba baranze kugendera mu kwaha kwayo nkuko bisanzwe bikorwa ku banyarwanda benshi baba mu mahanga binyuze mu rwego rwa Diaspora.

Muri iyi nkuru Ijisho ry’Abaryankuna ryakurikiranye bimwe mu bivugwa muri izo nkuru ndetse rigerageza no gusuzuma imibereho y’abo banyarwanda baba muri Australia.

Abanyarwanda batuye muri Australia bahaje gute?

Nkuko Ijisho ry’Abaryankuna ryabibonye mu isuzuma ryakoze, ryasanze Abanyarwanda barenga 60% baragiye muri Australia nk’impunzi (offshore) , bahunze ubutegetsi bwa FPR kubera impamvu zitandukanye yaba iza politiki, cyangwa ihohoterwa ry’ikiremwamuntu. Abandi barenga 30% basabye ubuhungiro bageze muri Australia (onshore) bagiyeyo mu buryo butandukanye, nko kwiga, gusura (visit) cyangwa bagiye mu biruhuko (Holidays) bahita bahaguma. Nanone aba 30% Kugira ngo bahabwe ibyangombwa byo kuba muri Australia byabaye ngombwa ko baka ubuhungiro. Abasigaye 10% bagiyeyo mu bundi buryo nko kuba barashakanye n’abantu bafite ubwenegihugu bwa Australia, cyangwa baragiyeyo mu rwego rw’akazi (migrant skills visa).

Abanyarwanda batuye muri Australia babanye bate?

Muri rusange Abanyarwanda batuye muri Australia bari babanye neza, basangira, bakorera hamwe mu cyo bita community, bashyingirana kandi bashyigikirana. Umuco n’ururimi by’u Rwanda byari mu bibahuza. Abajyagayo ari bashya bakirwaga neza n’abo bahasanze, bakabamenyereza ubuzima bushya bw’igihugu.

Ibibabazo byatangiye kuvuka kuva mu mwaka wa 2009, aho ambassade y’u Rwanda muri icyo gice itangiye gushaka kwinjira mu buzima bwabo bwite. Ibyo byakajije umurego ubwo mu mwaka wa 2010 havukaga icyo bise Diaspora mu ntara ya Queensland , ikaba ari imwe mu ntara bivugwako ifite Abanyarwanda benshi , ugereranyije n’izindi ntara zindi za Australia.

Ibibazo byakajije umurego ubwo akarere ka Australia kashyizwe mu maboko y’abahagarariye u Rwanda muri Singapore , kavanwa ku buyapani (Japan).

Uburyo Diaspora ikoreshwa mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda batuye muri Australia.

Abashinzwe ambassade y’u Rwanda muri Singapore ni bo ba nyirabayazana mu gusenya kominote (community) y’Abanyarwanda muri Australia. Ibi bigaragarira mu bikorwa byabo bagiye bakora, kandi na n’ubu bagikora bafatanyije na Diaspora. Ijisho ry’Abaryankuna ryabashije kumenya bimwe muri ibyo bikorwa.

Bimwe muri ibyo bikorwa harimo :

⦁ Kugerageza kwigarurira abahagarariye communaute zose, bityo bakabategeka uko bagomba kuyobora izo communaute.

⦁ Guhatira impunzi zahunze u Rwanda gutaha bagashora imari yabo mu Rwanda

⦁ Gukurikiza gahunda zose za leta ya FPR kandi ariyo bahunze.

⦁ Kuvuga neza u Rwanda aho uri hose, yaba mu mvugo no mungiro, kandi tuzi neza ko iyo leta ihohotera ikiremwamuntu.

⦁ Kuvuga gusa ko Abanyarwanda bapfuye bishwe mu Rwanda ari Abatutsi gusa, kandi bizwi ko hari n’abandi leta idashaka ko bavugwa kubera ko ariyo yabishe cyangwa se bagapfa yabigizemo uruhare. Aha twavuga nk’ababarizwaga mu kiswe ubwoko bw’Abahutu, Abatwa n’abanyamahanga.

⦁ Guhakana bivuye inyuma ubwicanyi bwakozwe na FPR-Inkotanyi, kandi bo ahubwo babona ubwo bwicanyi nabwo bugomba gusobanurirwa amahanga akabumenya.

⦁ Kuvuga ko nta burenganzira bw’ikiremwamuntu buhonyorwa mu Rwanda.

⦁ Gushaka kunyuza gahunda zose za leta ya FPR muri communaute zo muri Australia, abanyamuryango bose bakagendera kuri gahunda ya leta abenshi mu banyarwanda bahunze, kandi batayemera.

Kuri bo umunyarwanda wese wubahirije ibivuzwe hejuru aba abaye umukundwa. Naho utabyemeye cyangwa uwanze kimwe muri byo agahimbirwa ibyaha atakoze, akitwa  umujenosideri, umuhakanyi wa jenoside cyangwa se uyipfobya, kwitwa umunyamahanga, umuterabwoba (terrorist), n’ibindi bibi byose, hagamijwe kubangisha amahanga, no kubitirira ibindi bibi byose bibaho.

Kuri bo umunyarwanda wese wubahirije ibivuzwe hejuru aba abaye umukundwa. Naho utabyemeye ahindurwa igicibwa akitwa umujenocideri, umuhakanyi wa jenoside cyangwa upfobya jenoside, umunyamahanga, umuterabwoba (terrorist), n’ibindi bibi byose.

Ni bande bari inyuma y’uwo mugambi mubi wo kwibasira abanze kubayoboka

Mu bugenzuzi bucukumbuye, Ijisho ry’Abaryankuna ryabonye urutonde rwa bamwe mu bihishe inyuma y’uwo mugambi mubisha.

Lucas Murenzi

Lucas Murenzi

 Nubwo umwanya we bwite afite muri ambassade utazwi, gusa akaba avuga ko ari Commercial attachee , Uyu Lucas Murenzi niwe Ambassaderi nyawe , akaba ari we uhagarariye ibikorwa byose by’ubugizi bwa nabi byibasiye Abanyarwanda batuye muri Australia na New Zealnd afatanyije n’abari mu cyo bise Diaspora.

Muri ibyo bikorwa harimo kandi n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byo kugurisha abakobwa (human trafficking). Niwe ushibinzwe kugurisha abana b’abakorwa mu bihugu bya Singapore, Malesia, Indonesia.

Uyu Lucas Murenzi kandi bivugwa ko ava inda imwe na Claire Akamanzi uhagarariye RDB mu Rwanda, bivugwa ko no mubyo ashinzwe harimo inyereza ry’amafaranga.

Uyu mugabo uzwiho gukunda igitsina byahebuje akaba umuhehesi ruharwa, bivugwa ko yatumye ababyeyi batuye muri Australia na New Zealand bafite abana b’abakobwa bari hejuru y’imyaka 16 batangiye kwijujuta, ku buryo ababyeyi bo muri New Zealand biteguye gutanga ikirego mu nzego z’ubutabera.

Uyu niwe utegeka abahagarariye diaspora muri Australia na New Zealand ibyo bakora, ni nawe uboherereza amafaranga yo gukoresha, akaba n’umuyoboro banyuzamo inkuru mpimbano z’abo bagera ku binyamakuru byo mu Rwanda bimaze iminsi biharabika impunzi. Ni nawe amaraporo yose agezwaho mbere y’uko yoherezwa i Kigali.

 Emmanuel Karekezi (Utuye mu ntara ya Queensland).

Emmanuel Karekezi yavutse ku itariki ya 1/8/1970 mu cyahoze ari Butare niwe uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Australia.

Karekezi ari kurahirira gukora icyo azasabwa cyose

Karekezi azwiho ivanguramoko rikabije kuko ahamya ko Jenoside yateguwe kandi igakorwa n’Abahutu bose, azwi cyane mu kuba ariwe uza ku isonga mu kugambanira Abanyarwanda batuye muri Australia , banze kujya mu cyo bise diaspora.  Mu bucukumbuzi bw’Ijisho ry’Abaryankuna muri Australia ryakoze twasanze uyu Karekezi ari we wagambaniye Umunyarwanda witwa Innocent Niyonsenga, ubwo yari agiye mu Rwanda kureba nyina wari muri coma, bikanarangira yitabye Imana. Uwo Innocent yafashwe kuva mu kwezi kwa 2 mu 2019, yabanje gufungwa, yamburwa passport ye ya Australia yari yaziyeho. Nyuma yaje gufungurwa ariko yimwa passport ye, ku buryo na n’ubu yaheze mu Rwanda, azira gusa ko atayobotse Karekezi na Diaspora ye.

Karekezi kandi azwiho gutera abantu ubwoba mu ntara abamo ya Queensland ko nibatayoboka Diaspora, azabakoreshereza dossier z’uko bishe, cyangwa bavuye mu Rwanda bakoze ibindi byaha. Karekezi akorana bya hafi n’uwitwa Ngoga Celestin Utuye muntara ya Western Australia, Damascene Byimira na Ngenzi Evariste batuye mu ntara ya New South Wales (NSW).

Mu buryo bw’umwihariko Karekezi acyekwaho kuba ari umwe mu basirikare b’inkotanyi bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe impunzi z’Abahutu i Kibeho, bikaba bivugwa ko ariyo mpamvu yijandika cyane mu bintu bya Diaspora, yizera ko umunsi hazakorwa iperereza (investigation) akaba yakingirwa ikibaba na Leta ya Kigali.

Celestin Ngonga (Utuye mu ntara ya Western Australia).

Ngoga Célestin

Ngoga Célestin yavutse ku itariki ya 20/08/1957 azwiho kwigisha amacakubiri n’ivanguramoko mu rugo iwe no muri communaute, akaba kandi azwiho cyane kwambura, dore ko n’ubu afite imanza nyinshi zabo yambuye, akaba yumva ko kugambanira Abanyarwanda ari byo byatuma Kigali yamufasha muri ibyo bibazo arimo.

Uyu Ngoga na Karekezi nibo baza imbere mu kwirirwa bahitisha inkuru zidafite gihamya, bashinja abantu bose bazi ko ari Abahutu, ko ari abajenosideri. Ngoga kandi n’abo yita Abatutsi ntabura kubandikaho abasebya ko ari abanzi b’igihugu, ko batagakwiye kubana n’Abahutu ngo kuko Abahutu bose ari abicanyi.

Ngoga yandikishije mu kinyamakuru cya the Guadian ko kuri we umuhutu wese ari umwicanyi, ko we n’abana be iyo babonye umuhutu ngo bamubonamo umujenosideri .

Ngoga uwa kabiri uturutse iburyo, ari kumwe n’umukobwa we wa mbere urututse iburyo

Uyu Celestin, kimwe n’abo twavuze hejuru, nibo birirwa bahimbira Abanyarwanda banze kubayoboka ibyaha, kugira ngo babatere ubwoba bityo babayoboke. Andi makuru ijisho ry’Abaryankuna ryamenye ni uko uyu Ngoga yagiye muri Australia yiyita Umurundi, none ubu yabaye umunyarwanda uruta abandi, ku buryo ariwe usigaye ugenga uko Umunyarwanda uba muri Australia yakabayeho. Ubu yarangije gutoza abana be bose igisirikare mu Rwanda, ngo bakaba biteguye guhangana n’abavuga ko bahunze u Rwanda.

Evariste Ngenzi

Uyu Ngenzi Evariste, niwe uhagarariye Diaspora i Sydney.  Akaba  azwiho cyane ivangura, n’andi macakubiri. Uyu Ngenzi yagiye muri Australia yirukanywe aho yakoraga muri Global Fund, ubwo we na mugenzi we tudashatse kuvugana amazina ubu babeshyeye uwari Directeur wabo ko yanyereje amafaranga, ariko hakorwa isuzuma ry’imbere (internal audit) bagasanga ntamafaranga yanyerejwe, ahubwo umugambi mubisha wari uwo kwirukanisha uwari ubakuriye, kubera uko yavutse ameze ( ko yitwa umuhutu).

Uyu Evariste bakimara kumwirukana, yagize amahirwe asanga yari asanzwe aziranye n’uwarushinzwe ibya scholarships mu Rwanda, ahita amushyira ku rutonde (list) rw’abagombaga kujya kwiga muri Australia. Ng’uko uko yagiye muri Australia.

Burya koko ngo ingeso ishira nyirayo yapfuye. Uyu ntibyateye kabiri, kuko yatangiye kuzana amacakubiri muri communaute y’Abanyarwanda i Sydney , bigera n’aho ayiyobora. Agitangira kuyiyobora, yahise atangira kugambanira Abanyarwanda bose atifuzaga muri communaute, abarega muri ambassade y’u Rwanda muri Japan ko ari abanzi b’igihugu. Byageze n’aho ambasaderi wariho icyo gihe muri Japan Muligande Charles amwiyama, amubwira ko adashinzwe akazi k’ubutasi. Nyuma yaje kuva muri communaute nabi, arabura burundu kubera ubuhemu bwe .

Nyuma yaje kugaruka, muri 2017, ubwo we na bamwe mubo ambassade yari yakoresheje bashatse gusenya communaute ya Sydney bikanga, ahubwo bikarangira bamwe mubo bari bakoresheje ngo bahimbye icyitwa ishami ry Diaspora Sydney.

Aho Sydney uyu Ngenzi afatanya bya hafi n’uwitwa Yvonne Kagaga uzwi ku kazina k’urubyiniro  New Zealand nka Hawa, nanone akongera agatanya bya hafi n’uwitwa Damascene Byimira. Akazi kabo ni ugushaka amakuru batanga muri ambassade. Muriyo ayo makuru harimo kujya gushakisha ubwoko bw’abantu, n’ibindi bisekuruza byabo.

Ubutaha tuzabagezaho birambuye uko iyo network ikora.

Damascene Byimira ( Hagati) ubwo yaravuye mu Rwanda mu gushakisha inkomoko z’Abanyarwanda baba muri Australia, kugira ngo babahimbire ibyaha (Dossier).

 Uyu Byimira ngo niwe ukorana byahafi na Karekezi, bikaba binavugwa ko ubwo umwaka ushize yavaga mu Rwanda yahise ajya Brisbane gutanga rapport kwa Karekezi.

Yvonne Kagaga uzwi ku kazina k’urubyiniro nka Hawa, akaba ari ryo zina yiyitaga muri New Zealand, kubera akazi yakoraga ko kwicuruza, ni umwe kandi mu batangije amatiku, n’ivangura muri New Zealand na Sydney. Ubu uyu Yvonne ntiyahingutsa akarenge ke muri New Zealand kubera amarorerwa yasize ahakoze.

Yvonne Kagaga

Kubera iki aba bantu bibasiye Impunzi muri iyi minsi?

Mu mwaka ushize television y’igihugu cya Australia ABC, yasohoye icyegeranyo (documentary) ivuga uburyo leta y’u Rwanda ikoresha abantu nk’aba mu buryo bwo gutata, no gutera ubwoba abayihunze. Ibyari  muri icyo cyegeranyo twabibagejejeho ku rubuga rwacu wabibona uciye hano

Kagame arakomerewe . Australia iramushinja kugerageza kwinjiza maneko ku butaka bwayo no gutera ubwoba abo yahaye ubuhungiro

na hano

Umuyobozi wa diaspora nyarwanda muri Australia, Emmanuel Karekezi mu mazi abira nyuma y’aho atahuriwe akorera leta yahunze!

Kuri Leta ya Kigali n’abambari bayo ba diaspora, barahasebeye cyane akaba ari muri urwo rwego bari gushakisha inzira zose zo kwihimura, kugira ngo barebe ko Australia yakongera kubareba neza. Ni yo mpamvu diaspora na ambassade  bibasiye cyane impunzi bazisebya, babita abicanyi, cyangwa abahakanyi.

https://www.abc.net.au/news/2019-08-25/spies-in-our-suburbs-alleged-spy-web-silencing-rwandan-refugees/11317704?nw=0

Icya kabiri, ni uko Australia, izi neza ubwicanyi Inkotanyi zakoreye i Kibeho ku mpunzi zari zahahungiye. Twabibutsa ko abasirikare ba Australia bari bari mu bari barinze iyo nkambi, bakaba bariboneye  n’amaso yabo uburyo Inkotanyi zishe impunzi z’Abahutu nkuko nabyo twabibagejejeho kenshi kuri channel yacu ABARYANKUNA TV[1][2].

Kuri Leta ya Kigali, ntibashaka umuntu uvuga ubundi bwicanyi. Leta ya Kigali yifuza ko Umunyarwanda wese, ndetse n’umunyamahanga ahora avuga ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi gusa. Uvuze ubundi bwicanyi agombe afatwe nk’umwanzi, nibiba ngombwa anicwe nkuko bishe Kizito Mihigo wasabaga ko n’abandi bishwe bazirikanwa kandi bakibukwa.

Ikindi Ijisho ry’Abaryankuna ryabashije kumenya impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Australia zizira, ni uburyo bakomeje kwiteza imbere. Aho usanga abenshi muri bo barize bakaminuza, muri rusange bakaba babayeho neza. Ibyo bitera ubwoba Kigili , nkuko Generale James Kabarebe yabyivugiye mu ijambo rye.

Umugambi wo kuburabuza impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Australia ukaba warateguwe na ambassade y’u Rwanda iri Singapore, ifatanyije na Diaspora.

Ubutaha tuzabagezaho abagize uwo mugambi bose n’inshingano zaburi wese nkuko Ijisho ry’Abaryankuna muri Australia rikomeje kubidukurikiranira mu buryo bw’imvaho.

Umusozo

Nkuko bigaragara kandi byumvikana, abo ni abantu bari inyuma y’itotezwa ry’impunzi z’Abanyarwanda muri Australia. Aba nibo birirwa bakorana na Ambassade y’u Rwanda iri Singapore, mu gutoteza Abanyarwanda bahunze leta mpotozi ya Kigali.

Tukaba dukomeje guhamagarira leta ya Australia kwima amatwi (nkuko n’ubundi ikomeje kubikora), abantu nk’aba baje biyita impunzi , ariko mu byukuri bafite undi mugambi mubisha wo kubuza amahoro n’amahwemo impunzi nyazo zahunze .

Tukaba tuboneyeho kandi kwibutsa abo bose baje biyita impunzi, babeshya ko bahunze, ariko bagera muri Australia bagahinduka, ko igihe icyari cyose, ibyabo  bizasubirwamo, basanga barabeshye ibiro by’abinjira n’abasohoka ( Immigration) bakaba bakwamburwa ubwenegihugu.

Agapfa kaburiwe ni impongo.

MIZERO Aron

Ijisho ry’Abaryankuna-Australia


[1] https://www.youtube.com/watch?v=eEghofnHWck

[2] https://www.youtube.com/watch?v=mqdtnsDizpA

One Reply to “AUSTRALIA: IKIHISHE INYUMA Y’INKURU ZIKOMEJE KWIBASIRA ABANYARWANDA B’IMPUNZI”

Comments are closed.