MINICOM YAFATANYIJE NA BEREXINVEST KUNYEREZA AMAFARANGA Y’ABACURUZI 38

Spread the love

Yanditswe na Nema Ange

Umucuruzi watanze make ni 1 516 852 Frw (1500€) naho uwatanze menshi ni 35 393 232 Frw (35 000€) kugira ngo bazajye kumurika ibikorwa byabo mu gihugu cy’ububiligi, birangira amaso aheze mu kirere, za konti (comptes) muri banki zambaye ubusa kubera kwizera Minisiteri y’ubucuruzi n’ubukungu bya Kagame (MINICOM), RDB, Minisiteri  y’Ububanyi y’amahanga (MINAFETT), Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’izindi nzego za Leta ya Kagame ziyemeje kujya zinyuyuza imitsi y’Abanyarwanda zikoresheje amayeli menshi.

Inkuru dukesha TV1 Rwanda, iratangaza akarengane k’abacuruzi 38 basabwe n’inzego za Leta twavuze hejuru gutanga amafaranga mu kigo kitwa BEREXINVEST mu rwego rwo kujya kumurika ibikorwa byabo mu Bubuligi baturutse mu Rwanda.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa MINICOM yanditse mu mpera z’umwaka wa 2018 cyangwa intangiriro za 2019, MINICOM yemereye  ikigo BEREXINVEST gukorana nacyo kandi inakizeza kuzakora ibishoboka, bakanafatanya kugira ngo igikorwa cyagombaga kubera mu bubiligi mu mwaka wa 2019 cyo kumurika ibikorwa biturutse mu Rwanda kibe kandi kinagende neza.

Nkuko bamwe muri abo bacuruzi babyivugiye, basabwe n’inzego za Leta ya FPR gushyira amafaranga yabo muri uwo mushinga barabikora, noneho igikorwa kigenda gisubikwa kugera aho kivuyeho burundu ariko ntibasubizwa amafaranga yabo. Uretse ayo mafaranga yabo ikibabaje abacuruzi ni ukuntu urugaga rw’abikorera PSF, bari bavuganye cyane rubakangurira gushyiramo amafaranga yabo, rwabonye ibyo bintu atari shyashya rukabivamo rutababwiye, bo bagakomeza gutanga amafaranga yabo. Ngo bakomeje gutegereza birangira bababwiye ko icyo gikorwa kitakibaye kandi ko cyahuriranye na Rwanda Day!

MINICOM yo iratangaza ko yaje gusanga icyo kigo kitujuje ibyo yagisabaga  noneho ibivamo! Ariko umuntu yakwibaza ati: “Ese kuki yabonye ko icyo kigo kitujuje ibikenewe nyuma y’uko abacuruzi  bari bamaze gushyiramo amafaranga yabo?

Ari MINICOM cyangwa BEREXINVEST ninde nyirabayazana wo kunyereza ayo mafaranga?

Abo bacuruzi kuri bo ni akarengane, kandi bagakeka ko batekewe imitwe n’inzego za Leta y’agatsiko k’amabandi (FPR), kubera ko ubu nta burenganzira bafite ku mafaranga yabo. MINICOM yo iravuga ko yatanze icyo kigo muri RIB, ko abo bacuruzi bashobora kuzasubuzwa amafaranga yabo! Irahakana ibyo abacuruzi bavuga ko BEREXINVEST “Ikorera muri MINICOM, muri etage ya gatatu”!

Umuyobozi w’icyo kigo, Ntasinzira Dieudonné, ubu ari mu gihugu cy’Ububiligi aho yabwiye TV1 Rwanda ko bamubabarira kubera ko ubu ntacyo afite cyo kuvuga kuri icyo kibazo.

Uwavuga ko abo bacurizi batazigera basubizwa amafaranga yabo yashobora kuba avuga ukuri! Ntitwabura kubibutsa ko mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2020 Destination Africa (DA) yaburiye abantu bagerageza gushora imari mu Rwanda n’abagerageza gukorana ishoramari na Kagame kuko yari yamaze kubona ko gukorana ishoranamari n’ubutegetsi bwa Kagame nta kindi kivamo usibye kugucucura maze ugataha amara masa, none nta n’umwaka urashira, bikomeje kwigaragariza kubashoramari b’Abanyarwanda. DESTINATION AFRICA” YABURIYE ABASHORA IMARI YABO MU RWANDA, IBABWIRA KO ARI UKUGUSHA ISHYANO

Nema Ange