COVID-19: MENYA UKO IHAGAZE UBU NA ZIMWE MU NGARUKA ZAYO KURI EJO HAZAZA H’ISI N’AH’U RWANDA.

Yanditswe na Nema Ange

Ku i tariki ya 13 Gicurasi 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko Coronavirus ishobora kutazigera ivaho, nubwo ishobora kuzava mu rurugero rw’icyorezo ikajya mu rugero rw’indwara zisanzwe. Kandi uko bigaragara inganda zikora imiti zirimo gukora iyo bwabaga ngo zivumbure urukingo n’umuti. Muri iyi nkuru, turagaruka k’ukuntu Coronavirus ihagaze ku isi,  turebe impamvu ubukana bwayo butaremereye muri Afurica, turangize dutekereza kuri zimwe mu ngaruka zayo ishobora kuzadusigira.

Ubu dutegura iyi nkuru, imibare ya nyuma yasohotse igaragaza ko Icyorezo cya Covid-19, kuva mu kwezi k’Ukuboza 2019 icyo cyorezo cyaboneka mu gihugu cy’Ubushinwa (Chine), kimaze guhitana abantu 305,672 ku isi, hakaba haranduye abantu bagera 4 581 519 bari mu bihugu 196 ku isi hose. Muri rusange Igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika nicyo gifite umubare w’abantu bapfuye benshi kuko bagera kuri  87 303, mu gihe abayanduye muri icyo gihugu bagera kuri 1,465259. Ikindi gihugu kimaze gupfusha benshi bazira iki cyorezo ni Ubwongereza n’umubare w’abantu 33 998 bapfuye, mu gihe Ubutaliyani bwapfushije abagera kuri 31 610, naho Espagne n’Ubufaransa biza ku mwanya wa kane n’uwa gatanu n’abantu 27 459 na 27 425 bitabye Imana.

Ishusho y’imubare w’abantu banduraCovid-19 buri munsi ku isi

K’umugabane w’Afurica, abarenze ibihumbi 77 640 bamaze kwandura covid-19, abapfuye bo bararenga abantu 2 592. Iyo mibare igaragara nyuma y’igihe kirenze ukwezi Covid-19 yarageze k’umugabane wa Afuriwa yerekana ko ubukana bwa Coronavirus butaremereye cyane  ugereranyije n’iyindi migabane. Nk’urugero rw’imibare igaragaza ko 4% ari bo bonyine bapfuye muri Afurika, mu gihe k’umugabane w’i Burayi ho hapfuye 9%. Inzobere zibajije kuri iyo mibare iri hasi cyane, zisanga igisubizo gituruka kuri ibi bintu :

  • Abantu muri Afurica ntibatembera cyane nko mu bihugu byitwa ko biteye imbere, ibyo bikaba byarabarinze. Wenda umuntu yabyita ku abantu bo muri Afurika ubuzima bwabo akenshi buba “guma mu karere cyangwa guma mu gihugu” igihe cyose.
  • Abantu bo muri Afurika ntibafite Diaspora nyinshi itaha iwabo k’uburyo abantu bo muri Diaspora bari gukwiza iyo ndwara mu bihugu byabo. Aho bagereranya Abaturage ba Afurika n’abo muri Asiya, abanyuma bakaba batembera cyane cyangwa bafite abanyeshuri babo biga mu bindi bigugu, k’uburyo igihe cyo kujya mu kiruhuko bakwirakwije Covid-19 mu bihugu byabo.
  • Ikintu k’ingenzi kiboneka ni imiterere y’abaturage b’Afurica, ugendeye ku cyo bita piramide y’imyaka. Abagera kuri 60% by’abatuye Afurika bari munsi y’imyaka 25 y’amavuko. Kandi coronavirus yahitanye cyane abasaza barengeje 75. Ngo mu gihugu cyo mu bufaransa 75% y’abantu bapfuye bari bafite imyaka y’amavuko irenga 75. Rero muri Afurica, Coronavirus yasanze ibindi byorezo bihaba iteka byarahitanye abo yibasiye mu yindi migabane. Nko mu Rwanda imyaka igiye kugera kuri 26 Icyorezo FPR kibasiye Abanyarwanda ndetse kigahitana amamiliyoni y’Abanyarwanda.
  • Ikindi kintu gito umuntu yakwitondera ni uko imibare yo muri Afurika ishyirwa hanze n’abategetsi b’abanyabitugu, umuntu atakwizera ko ari ukuri. By’umwihariko Abanyarwanda ibyo turabimenyereye!
  • Icyanyuma umuntu yavuga ni uko Covid-19 yibasiye abasanzwe barwaye indwara y’umubyibuho ukabije (Obésite), aho naho Covid-19 yasanze muri Afurica ahubwo abantu bicwa n’inzara.

Imibare yanyuma yo mu Rwanda yo ni uko abagera kuri 287 banduye Covid-19, hakira abantu 177, ubu hakaba hakirwaye abantu 110. Hashize iminsi ibiri nta murwayi mushya ubonetse mu Rwanda. Coronavirus FPR yo yahitanye abantu 3 yitwaje Covid-19.

Buri gihugu, kigomba gutegura ibisubizo ku ngaruka za Covid-19

Muri iki gihe, ibihugu byose byatangiye kuvanaho no kworoshya ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iyo ndwara, aho twavuga nka “Guma mu Rugo”, yorohejwe mu bihugu bimwe na bimwe birimo n’u Rwanda, gusa umuntu ntiyabura kwibaza kuri ejo hazaza y’uyu mubumbe dutuye. Hari ubuzima busanzwe buzahinduka, aha twavuga nk’ikigo Twitter cyabwiye abakozi bacyo ko ababishaka bose bashobora kujya bakorera mu rugo igihe cyose! Ariko reka twibande ku bintu bibiri by’ingenzi bishobora kuzagera ku gihugu cyacu.

Icya mbere ni ingendo zo mu kirere zagabanutse cyane, ubu Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere rikaba ryatangaje ko ingendo zo mu kirere zizasubira k’urwego zariho mbere ya Covid-19 mu mwaka w’ibihumbi 2023. Ikigaraga ni uko ingendo za hafi cyangwa zo mu rugo (ingendo zo mu gihugu imbere) ari zo zizatangira, iryo shyirahamwe rikaba ribona ko ingendo zo mu kirere zizagabanukaho 24% mu mwaka wa 2021 kandi ko nabyo bizaterwa n’igihe imipaka izafungurwa. Ikindi gituma iryo shyirahamwe rigaragaza ko ridafite ikizere ko ingendo zo mu kirere zakongera gukora neza, ni ingaruka za Coronavirus k’ubukungu bwisi.

Nkuko bigaragara hirya no hino ku isi, kurwanya iki cyorezo byatwaye amafaranga menshi hakiyongera n’igihombo cy’uko ibikorwa byinshi byari byahagaze. Aha turabaha urugero ku nganda zimaze ibyumweru zidakora cyangwa zikorana umuvuduko muke.

Gukorera mu rugo, guhindura uko inganda zikora, kugabanya ingendo, ibidukikije…ibintu byinshi bishobora kuzahinduka.

Icyo abahanga mu kugenga inganda bamaze gutangaza ni uko aho inganda zizatangirira gusubukura imikorere yazo ibiciro by’ibintu byo biziyongera kubera uburyo budasanzwe zizaba zikoramo. Kugira ngo byumvikane neza, reka tubisobanure dutya: Kubera ingamba zo gukumira icyorezo Covid-19 harimo no kwirinda ubucucike bw’abantu, inganda zizajya zikora ibintu bike  bitewe no gukoresha abantu bake mu kwirinda ubucucikirane mu nganda. Ibyo bivuze ko aho nk’uruganda rwakoreshaga imbaraga z’imashini 100 mu gukora ibicuruzwa 100, zizakomeza gukoresha izo mbaraga z’imashini 100 , zigakora ibicuruzwa 80 kubera kugabanya abakozi cyangwa ubundi bushobozi. Ubwo ingaruka y’ibyo ikazaba kongera ibiciro by’ibibicuruzwa. Ibyo kandi bikiyongera ku myeenda abashoramari bakomeje kwishyura, ubucuruzi bwabo butabyara umusaruro.

Urugero rw’ibi ruboneka mu Rwanda ni ibiciro by’urugendo mu ma bisi (bus) atwara abagenzi byiyongeye igihe litiro ya lisansi yo yari yagabanutse.

Mu gihe mu bihugu bikomeye, hizewe ko abaturage bashoboye kuzigama amafaranga kubera gahunda ya “Guma mu Rugo”, bigaragara ko mu bihugu bikennye nko mu Rwanda ho “Guma mu Rugo” yatwaye n’ubushobozi bucye abaturage bari basanzwe bafite kubera abenshi bakora akazi ka nyakabyizi mu gihe abandi ari abashomeri badafite epfo na ruguru. Rero umuntu yakeka ko ingaruka k’ubukungu za Covid-19 zizibasira cyane abafite ubushobozi buke.

Uwavuga ko u Rwanda rwo ruzahazaharira inshuro nyinshi ntiyaba abeshye.

Mu gihe igihugu cy’u Rwanda cyashize amagi yacyo mu gitebo kimwe,  ari cyo cy’ubukerarugendo, gukodesha Kigali Convention Center na RwandAir, by’umwihariko muri uyu mwaka rwari rwiteguye kwakira inama ikomeye ya CHOGM 2020 ikaba yarasubitswe rumaze gukora imyiteguro yose rwasabwaga, amafaranga yose y’inguzanyo rwari rwarafashe rwarayamariye muri iyo myiteguro ngo rwiteguye ko iyo nama izayagaruza none Kagame akaba yarakamye ikimasa, biragaragara u Rwanda ruri mu bihugu ingaruka za Covid-19 zishobora kuzibasira ubukungu bwacyo cyane kurusha ibindi.

Ibyo kandi bizakozwa n’uko abaturage b’u Rwanda badafite ubushobozi buhagije bwo kuzahura ubukungu bw’Igihugu nabyo bije bisanga ubukungu bw’u Rwanda busanzwe bucumbagira. Icyo umuntu yakwibaza ni uko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buhagaze ejo hazaza.

Ubu si ikibazo gikomeye cyane? Nkuko bivugwa ahantu hose u Rwanda ruyobowe n’abahanga, bishobora kubera amahirwe Abanyarwanda abayobozi bemeye guhindura imfatiro n’ishingiro z’ubukungu, bakagaruka ku bintu u Rwanda rushobora kwigezaho hashingiwe ku bushobozi bw’abaturage.  Uretse ko ibyo bitashoboka,  u Rwanda rutegekeshejwe igitugu! Nkuko Imana yavuze ko ifasha uwifashije Abanyarwanda bagombye gutangira guharanira impinduka mu buyobozi, igitugu FPR ikoresha mu kubayobora bakakirwanya bivuye inyuma, bityo igihugu kigatangira kubakwa bundi bushya n’abafite k’umutima inyungu z’igihugu, bafite ubwisanzure bwo gutekereza kandi banabifitiye ubushobozi bakaba ari bo bajya bafata ingamba mu cyerekezo cy’igihugu.

Nema Ange