UBUHINZI BW’U RWANDA BWOROTSWE NA FPR MUR’IYI MYAKA ISAGA 26 IMAZE K’UBUTEGETSI. IVAN KAGAME N’ABACANSHURO BASE NTIBAZABUBERA IGISUBIZO!





Yanditswe na Byamukama Christian

Nyuma yaho Leta ya FPR iboneye k’ubukungu ihora ibeshya beshya abanyarwanda bugeze aharindimuka kandi ibihugu bitandukanye biyitera inkunga byihugiye ho  mugutegura  gahunda yo guhangana n’ingaruka z’ubukungu zatewe  z’icyorezo cya COVID 19 ni ishyirwa mubikorwa byayo, Kagame we ahugiye mugushaka uko yakomeza kwigarurira ibigo bya Leta abishyira mu maboko yabo azajya aha amabwiriza uko ashatse ndetse n’umuryango we Nk’uko yabigenje kuri 15 Gicurasi 2020 yimika umuhungu we Ivan Cyomoro n’abacanshuro be mukuyobora inama y’ubutegetsi bukuru bw’ikigo kigihugu gishinzwe iterambere (RDB). Nyuma yo kubona ko byateye ikibazo n’inkeke mu banyarwanda hakomejwe gushakishwa ibinyoma byo gusobanura uburyo izo ndobanure za   Kagame zigiye kuzahura ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu buhinzi ngo kuko Claire Akamanzi bitagishobotse ko afata indege imujyana imahanga gusabiriza kwa ba gashakabuhake no kubeshyabeshya ba rwiyemezamirimo na Diaspora  nkuko yabyitangarije mu minsi yashije .

Ubuhinzi kandi ngo niyo makiriro kuko hitezwe umusaruro ungana nta nawo mubukerarugendo, amabuye y’agaciro, gukurura abashoramari no kugira amasezerano y’imikoranire  bityo mu myaka hagati y’itatu n’itanu ako kana kubuyobozi gafite ngo bikaba bitezwe ko ishoramari n’umusaruro w’buhinzi n’ubworozi bizatumbagira kuko Ivan Kagame afite ubunararibonye mu ishoramari akomora I New York muri America n’igisanira cya politiki, Itzahak Fisher akaba akomoka mu gihugu nka Israel cyamamaye mu ishoramari mu  buhinzi mu Rwanda naho Liban Soleman Abdi we ngo akomora ubunariraribonye mu bihugu bitandukanye nyamara no muri Gabon yarabizambije, Diane Karusisi n’abandi iyo urebye ahahise habo n’imirimo bagiye bakora ubuhinzi babwumva nk’ibihuha. Ese Kagame ayamayeri yize yo gushaka kujya gusenya burundu ubuhinzi azamuhira? Dore ko mur’iyiminsi bamwe mu bacuruzi  n’abakozi ba Leta bakomeye bari barimo kwihisha mu buhinzi kugirango birire amafaranga y’imishinga ndetse bihishe n’imisoro, ibyamunaniye mu myaka 26 se arabona umuhungu we n’abacanshuro be bayobowe n’umunyamahanga uva mugihugu kidafite aho gihuriye mu mikoro n’iterambere n’u Rwanda aribo bazahaza abanyarwanda bagasagurira n’amasoko?

Twabibutsa ko gupfapfana k’ubuhinzi mu Rwanda byatangiye kuva FPR yakwinjira mu gihugu aho yaranzwe no gusambaguza no gusahura ibyisanze itibagiwe ububiko bw’ibiribwa,amatungo ndetse n’ibyeze mu mirima cyane ko abanyarwanda batandukanye bokoze ubuhinzi mbere no muri 1994 batazibagirwa umusaruro bezaga mwinshi kandi mwiza bo  bahamya ko   mugiye FPR yateraga u Rwanda  muri 1990 n’imyaka yakurikiyeho kugeza muri 1994 wabakunguriraga. Nubwo igihugu cyari kimaze kubura abantu n’ibintu hari amahirwe y’uko u Rwanda nk’igihugu cyari gifite ubukungu bushingiye k’ubuhinzi bw’iribwa ngangura rugo na ngenga bukungu kandi bwari kugumya guter’imbere  binyuze mu mishinga itandukanye n’inkunga zatewe Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Munyangire, gusiba ibyakera no kwihutira gutez’imbere ibihingwa ngengabukungu, ngandura rugo mu buhinzi buvuguruye  byavangiwe na gahunda ya FPR yo kwivanga mubikorwa byose by’igihugu ikora ishakira akazi abo yitaga abayo ndetse ikora n’ubucuruzi  ibigo nka IZAR birasenyuka,amashuri y’igisha iby’ubuhinzi n’ubworozi nk’icyahoze ari ISAE Busogo , Kaminuza y’u Rwanda I Butare  n’amashuri yarazwi nka za EAV (Ecole Agri et Veterinaire ) ata ireme kuko bamwe mu barimu bagiye bafungwa,barameneshwa  abandi kubera gucunaguzwa bihitiramo gukorera imishinga n’ibindi bigo aho naho umusaruro byagiye birangira ubaye hafi ya ntawo bitewe n’amananiza ya Leta ya FPR. Ibi byose wongeyeho na politiki ya FPR yakwibeshya ko kuzuza amazu igihugu mubitaka bwiza bwahingagwa ariyo majyambere byatuye ubuhinzi hasi kugeza aho hafi yaburi munyarwanda arya aruko avuye guhaha ku kilo.

Kugeza n’uy’umunsi twandika iyi nkuru ubuhinzi n’ubworozi bwabaye agatereranzamba aho imishinga itagira ingano ihurira muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, aho kurazwa ishinga nibyo bagiye kugeza ku banyarwanda yaba serivisi ,amahugurwa no gutera inkunga imishinga y’abahinzi n’aborozi  ahubwo bamwe mu bakozi bakorera  Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi  bahagararira  iyo mishinga bagatangira gushaka uko bakuramo ayabo binyuze mubufatanye mu masoko yo gutanga akazi kubaza kora mur’iyo mishinga, serivisi n’ibikoresho. Ah’usanga amatsinda nka Reserves Forces, RYAF, HoReCo ndetse n’abamwe mu bavuga rikijyana bagira uruhare cyane mumikoranire y’ubwo bujura bitwaje ubushake n’inyota yo guteza imbere ubuhinzi ugasanga Imishinga isize abahinzi bazinutswe ubuhinzi n’ubworozi.

Ibi byose si uko Leta ya FPR itabizi ahubwo akaboko ifitemo guhera k’umuryango wa Kagame kugeza kubaha ubuyobozi n’akazi nk’ingororano ndetse nazimwe mu nshuti zabo nibyo bitumye inzara yitwa nzaramba irambya mu Rwanda n’umuhinzi agasuzugurika kugezaho abenshi babikora kuko babuze icyo bakora!? Biragoye mu Rwanda rwa 2020 kumva umuturage wirahira rushegesha bishanga(Isuka)!?

Gusara si ukwiruka! Ubuse Kagame abona abanyarwanda batazi iby’ubuhinzi kuburyo yababwira ko aribwo bugiye kurwanya igihombo n’ubukene ubujura bwe n’Agatsiko ke bateje abanyarwanda.

Leta ya FPR igomba kumenya ko hari ibintu bidakoramo itekinika, ubujura, ikinyoma n’igitugu nk’ubuhinzi, ababacanshuro ba Kagame n’umuhungu we bamenyereye ishoramari ry’ubujura no gukora ar’uko bazibiye abandi amayira naho bageza ubuhinzi bw’u Rwanda! Nimugihe reka bakinishe ubuhinzi butunze bwagakwiye kuba cyimara nzara mu Rwanda ntibazi uko inzara iryana.

Uretse no kuba politiki ya FPR ari mpemuke ndamuke, wahemukira umuhinzi ntibibe ar’ukwiyubikira imbehe? Ntabwo ubuhinzi bwareze benshi kandi bukaba inkingi y’imibereho mu Rwanda buzasigara inyuma mu mpindura matwara Gacanzigo, Abanyarwanda mushonje by’igihe gito, murahishiwe.

Byamukama Christian