UMUCURUZI UKOMEYE UKORESHA ABAKOZI BARENGA 50,BWANA GABRIEL RUGUDE AGIYE KUMARA UMWAKA AFUNGIYE MU KIGO K’INZEREREZI !

Ijisho ry’Abaryankuna mu Umurenge wa Cyumba

Akarere ka Gicumbi.

Abaturage batuye mu Karere ka Gicumbi baguye mu ga

hundwe aho baboneye igipolisi cy’u Rwanda kiraye mu bacuruzi bakomeye cyane cyane abacururizaga hafi y’umupaka wa Gatuna,maze kigatwaramo abatari bake bamwe bakajya gufungirwa ahantu hatazwi abandi bakajyanwa gufungirwa mu kigo k’inzererezi cyo mu Rukomo (Rukomo Transit Center).

Muri abo bacuruzi uwatangaje abantu cyane ni uwitwa Gabriel RUGUDE umucuruzi ukomeye  kuburyo yakoreshaga abakozi barenze 50 ndetse afite n’umutungo ugaragara wagiye gufungirwa mu nzererezi mu Rukomo akaza kuvanwayo yerekezwa i Wawa ahajyanwa inzererezi zananiranye zimwe abantu bita ibirara, na n’ubu akaba ariho akiri akaba agiye kumarayo umwaka!

Amakuru “Ijisho ry’Abaryankuna” ryabashije kuvana mubantu bo hafi ye ni uko n’amafaranga yari afite muri bank bayafunze umuryango we ukaba utakuraho na rimwe. Ikindi kintu twabashije kumenya ni uko mu byo yabajijwe ari uburyo abonamo amafaranga kandi akora umurimo w’ubucuruzi ndetse yari amazemo n’igihe,akaba ari ibintu bose bari bazi.

Usibye uwo Gabriel RUGUDE utuye mu Mudugudu wa Mukono mu Akagari ka Rwankonjo na mugenzi we NIZEYIMANA  utuye mu Mudugudu wa Murore mu Akagali ka Nyaruka yajyanywe mu Rukomo baramuhondagura bamugira intere icyakora we aza kugira amahirwe agarukira Rukomo atagiye i Wawa!

Si abacuruzi gusa bibasiwe, Umuyobozi w’Umudugudu wa  Burore  Akagari ka Nyaruka mu Murenge wa Cyumba …..yajyanywe mu Rukomo azira ko ngo Umudugudu we ukora ku mupaka kandi kanyanga zikaba zihaca ngo ntavuge!

Uyu muyobozi w’Umudugudu yarakubiswe agirwa intere kuburyo uwamukubise amaso avuyeyo yabonaga atari buramuke nyamara si umusirikare cyangwa umupolisi ngo ashinzwe kurinda imbi z’igihugu,si n’umukozi uhemberwa imirimo ye ahubwo n’ibyo akora byose ni ugukorera ubushake! Abasirikare n’abapolisi kimwe n’abandi bakozi babihemberwa ntawabakozeho,ariko kubona badukira umuntu w’umubyeyi bakamugira intere,byabaje abaturage kuburyo bukomeye cyane!

Ijisho ry’Abaryankuna mu Murenge wa Cyumba kandi ryabashije kubona abari baburiwe irengero mu bihe binyuranye baje kurekurwa: TWIZERIMANA Jean Baptist utuye mu Umudugudu wa Nyamabare,Akagari ka Muhambo yarekuwe nyuma y’amezi 6 yaraburiwe irengero. NTIRENGANYA wo mu Umudugudu wa Burambira,Akagari ka Nyambare nawe wari waraburiwe irengero mu bihe bya Noheri amaze iminsi mike arekuwe.

Ubu abaturage baturiye umupaka barambiwe  ibiri kubakorerwa bakaba bibaza niba ari abimukira mu gihugu cyabo cyangwa akaba ari abacakara cyangwa ingaruzwa muheto!

Muri rusange icyoba nicyose mu baturage,mu bategetsi no mubashinzwe umutekano kuburyo ubona ko hari ikintu gitutumba mu gihugu cyane cyane muri ibi bice byegereye umupaka!

Kuwashaka kubaza impamvu y’iri hohoterwa ryafashe indi ntera muri iki gice cy’igihugu, yabaza uramutswa uyu Murenge Gitifu Cyliaque NDIZIHIWE kuri nimero ye igendanwa +250789311199.

UMURUNGI Jeanne Gentille

Intara y’Amajyaruguru.