KAGAME ANYUZE MURI SENA ASHIMUSE ITEGEKO RIGENGA IMIKORERE N’ISHYIRWAHO BY’IBIGO BYA LETA.





Yanditswe na Byamukama Christian

Burya uwububa abonwa n’uhagaze. Nyuma yo kwihisha inyuma y’ivugurwa ry’itegeko rigenga  imikore n’ishyirwaho ry’ibigo bya Leta mu rwego rwo gukomeza igitugu n’igitutu mu buyobozi bw’ibigo bya Leta   ku nshuro umunani mu myaka isaga itanu gusa FPR yihishe inyuma y’iryo tekinikamategeko ubu iri gushaka inzira y’ubusamo nyuma yo kuzajya ihishira Ibihombo ihora  iteza  bitagira ingano  mu ibigo bya Leta.  

Nkuko byagaragaye mu makuru yo kuri uyu 26 Gicurasi 2020 yanyuze kuri Televisiyo y’U Rwanda,bamwe mu basenateri  nyuma yo gusobanurirwa na Minisitiri w’abakozi ba Leta  n’umurimo  Madamu Kayirangwa Rwanyindo Fanfan iby’iyo maguyi ya Kagame bagakoma yombi ariko umutima ukanga, bamwe muri abo basenateri bagaragaje ko badashyigike ishingiro ry’uy’umushinga wo gushyira ibikubiye muri ryo tegeko mu iteka rya Perezida; aho Senateri NKUSI Juvenal yagize ati”umushinga w’ir’itegeko umaze gusubirwamo inshuro umunani guhera 2015,ikibazo si itegeko ahubwo n’imikoranire n’ishyirwa mu bikorwa byaryo ndetse akaba yarongoye ho ko ibihombo by’ibigo bya Leta bihora bigarazwa n’urwego rw’umugenzuzi mukuru bityo igikenewe ari itegeko ry’imicungire,akaba abona ariryo ryashyirwaho “.

Undi musenateri nawe utaragiye kure y’igitekerezo cye yemeje ko ikibazo ari imicungire mibi badakwiye kubica kuruhande,kuko arebye intiti zirunze mu myanya y’ibigo bya Leta hatabaho gutegurwa iteka imishinga ihomba. Muri rusange inteko ya Sena yabonye aho ikibazo kiri ariko ikaruma gihwa ikanga kuhatunga urutoki kubera gutinya ikimashini gisya cya FPR kiba cyunamye hejuru y’amategeko agenga imiyoborere y’ibigo bya Leta.

Wumvise ibyo Ministiri Fanfan yatangaje wagira ngo koko  Leta ya FPR izanye uyu mushinga uje koroshya imiyoborere y’ibigo bya Leta. Nyamara uyu mushinga nta kindi ugamije atari uguha ububasha burenze guverinoma  iyobowe na FPR no gushaka abo yegekaho ibihombo itera bitewe  n’igitugu ikoresha hejuru y’amategeko agenga imiyoborere y’ibigo bya Leta. Muri uyu mushinga Ministre Fanfan akaba yaraciriye urwa Pilato abazajya bashyirwa mu nama z’Ubuyobozi zimwe bita mu ndimi z’amahanga Board cyangwa Conseil d’Administration ko bazarya baryozwa ibihombo by’ibigo bayobora nyamara ntawe uyobewe ko bose bakora batinya igitutu FPR ishyira ahari ifaranga hose.

Ibi bikaba ari ibyago byikubye karindwi kubo azajya akoresha mubujura bwe na FPR nyuma akaba kubitisha uy’umushinga mushya w’itegeko yinjije mu iteka, ubujura bwa Kagame na FPR  cyane cyane abunyuza mu masoko ahabwa company ze zikorera mucyo yise Crystal ventures gihuza sosiyete zose za FPR aho zikubira  amasoko ya Leta yose manini ari naryo pfundo ry’ihomba ry’ibigo bya Leta.

Kurundi ruhande ariko igitangaje nuko Ministiri avuga ko  bizoroshya itanga rya masoko nyamara ahubwo ari igihe cyiza cyo kuyikubira dukurikije imikorere ya Kagame n’umuryango we,abo bari kumwe mu gatsiko n’abashumba b’imitungo yabo.

Iyo urebye ibibazo aba basenateri b’ibajije no kuba bemeje uy’umushinga  bigaragaza neza intege nke ziri mu miyoborere y’U Rwanda zituma Kagame asinda ubuyobozi kugeza naho yikubira ibigo bya Leta  Kandi bisobanura neza ya Politiki ya KAGAME yo kwereka abaturage ko izindi nzego ntacyo zimaze ahubwo ariwe kamara mu Rwanda.

Ese  Kagame yibaza ko abanyarwanda bayobewe ubujura we na FPR babakorera? Twebwe urubyiruko rwo mu Rugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango Cy’Igihugu RANP Abaryankuna twahagurukiye kurwanya amabi ya FPR na Kagame cyane cyane igitugu n’ubujura bwe ,kugirango u Rwanda rubone iterambere rirambye kandi rya buri wese aho kuyoborwa  n’umunyabyaha uca imanza,igisambo gikuru kirajwe ishinga no kwirundaho ibiruta ibya Mirenge ku Ntenyo.

Byamukama Christian