FPR IKOMEJE GUKORESHA IBIGO NKA MTN NA AIRTEL MU GUTWARA AMAFARANGA Y’ABATURAGE





Yanditswe na Nema Ange

Guhera ku i tariki ya 01 Kamena, abatwara abagenzi kuri moto bazashobora kongera gukora akazi kabo nyuma yo guhagarikwa n’ingamba zafashwe zo gukumira Coronavirus. Muri uko kwemererwa kubura akazi kabo, bategetswe ko uburyo bwo kwishyurwa buzajya bukoreshwa ari ubw’ikoranabuhanga, nka MTN MoMo na Airtel Money, nkuko byatangajwe n’ikigo Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA) kuri uyu wa gatatu kuwa 28 Gicurasi 2020!

Mu gihe mu Rwanda havugwa ko abarenga kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda badafite amakonti muri za banki, nanone gusa 24% by’urubyiruko nyarwanda akaba ari bo bafite amakonti, ingamba zo gutegeka abantu gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura zizasiga benshi k’uruhande !

Icyo cyemezo ngo  kigamije kugabanya imikoranire mu intoki mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19. Nkuko bimaze kumenyerwa ibyemezo bifatwa mu Rwanda rwa FPR, ntibiba byizwe cyane ngo n’inyungu z’Abaturage zibungabungwe. Birumvilana ko niba nta muntu wemerewe kwishyura amafaranga asanzwe, hari abatazemererwa kugenda kuri moto, cyangwa se nibazijyaho babihanirwe kubera kudakoresha MTN cyangwa Airtel Money nyamara kandi uwasuzuma ntiyabura kubona ko bitabaye kubangamira abaturage no kubabuza uburenganzira bwabo bw’ibanze, hari izindi ngamba ziboneye zari gufatwa kandi ibyifuzwa bikagerwaho.

Nk’urugero, bashoboraga gukomeza gukangurira abantu gukaraba intoki inshuro nyinshi, dore ko n’ubundi u Rwanda rwatangaje hose ko bashyizeho ibikoresho hirya no hino byo kwifashisha mu gukaraba intoki (kandagira ukarabe). Mu Rwanda hari abatwara tagisi moto  bagera kuri 37.000 biyandikishije, muri bo abagera ku 22.200 bakorera mu murwa mukuru Kigali, akaba ari bo icyo cyemezo kizatangirira ho.

Iryo soko kandi rikaba rizatera inkunga, mu buryo bw’ubujura, Pascal Technology Ltd Rwanda na Altron yo muri Afurika yepfo byifatanyije mu mpera z’umwaka ushize (2019) mu gushyiraho uburyo bwo kwishyura ingendo zo kuri taxi moto, hakoreshejwe  ikoranabuhanga. Uyu mushinga uzashorwamo miliyoni 19.4 z’amadolari, ukaba wari utangiye gucumbagira nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Si ubwambere umushoramali ukorera mu kwaha kwa FPR azanye isoko mu Rwanda, noneho ubutegetsi bukihutira guhungabanya uburenganzira ntavogerwa bw’Abanyarwanda, kuko nta n’imyaka ibiri abaturage bategetswe gukoresha amakarita y’ingendo nayo yabahungabanyije cyane kuko hari n’abararaga ku nzira kubera kubura iyo karita kandi banategetswe ko ntawugomba gukorezaho undi iyo karita.

Ni muri ubwo buryo nanone ubu bujura bwo kwishyura abantu baciye muri ibi bigo, hakiyongeraho imisoro n’ibindi abaturage bacibwa kugira ngo ibi bigerweho kandi byari bikwiriye ko buri muntu wese yishyura uko ashatse kandi yifite, hatabayeho gutanga umusanzu muri MTN na AIRTEL, kugira ngo uwo mushoramali yunguke !

Nema Ange