GUCA INZIGO : INCAMAKE Y’IKIGANIRO RIBARA UWARIRAYE – TWINEGURE.





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ejo ku i tariki ya 30 Gicurasi 2020, mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa Youtube habaye ikiganiro imbona nkubone (Live) cyiswe Ribara – Uwariraye –Twinegure, nkuko byumvikana kikaba cyari kigamije kugaruka kubyavuye mu kiganiro cyo Kwibuka Bose, cyiswe Ribara Uwariraye  cyabaye mu mpera z’ukwezi kwa Mata. Umwe mu batumirwa ubarwa mu bacikacumu barokotse Jenoside, ubu FPR ikaba yaramushyize mu bashingwacumu, ariwe Louise Uwacu, yemeye ipeti rya  “Fake Survivor” FPR yamuhaye, ariko nawe avuga ko abona mu Rwanda harabaye “Fake intsinzi”, “Fake Kwibohora” na “Fake Liberation”, muri iyi nkuru murasangamo incamake yicyo kiganiro.

Icyo kiganiro cyabonetsemo  abari mu kiganiro cya mbere ari bo Mireille Abewe,  Aimée Bamukunde, Claude Gatebuke , Dr Innocent Justice Ndagijimana,  Constance Mutimukeye, Jean Ngendahimana, Denise Zaneza na Delphine Yandamutso, n’abandi batumirwa aribo Amb Jean-Marie Vianney Ndagijimana, Eugène Nsanzimana,   Lydie Ujeneza na Louise Uwacu.

Uwafashe ijambo wa mbere ni Mireille Abewe watangaje uko abandi bacikacumu bamuciye mu muryango wabo, aho bamubwiye ko ababereye « isoni », kubera yifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka inzirakarengane zose, icyamutangaje ni uko nta numwe wagize icyo anenga kubyo yavuze ahubwo bakanega uko yafatanye urunana n’abandi banyarwanda. Abewe wemera ko uko yababaye ari nako abandi bababaye, yahamagariye Abanyarwanda bose gufata amahano yagwiriye u Rwanda nk’ayabo yose, bose bakihanganishanya. Muri byinshi yavuze, yasobanuriye abakurikiraga icyo kiganiro ko abo bari kumwe batari baziranye mbere ya Ribara uwariraye aho yagize ati « Ikiduhuje ni urukundo dufitiye u Rwanda ».

Abenshi bagarutse ku ibaruwa y’umuryango CNLG ufite inshingano zo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo ya Jenoside,  ariko ukaba wariyemeje gushyira mu bikorwa ingengabitekerezo ya Jenoside. Ku ibaruwa iyo CNLG yanditse ivuga ko abenshi mu bateguye Ribara-Uwariraye bakomoka ku babyeyi bateguye banashyira  Jenoside mu bikorwa, ikanemeza ko Claude Gatebuke ari umucikacumu w’igicupuri «fake survivor » yerekana ko atigez aba « Umututsi », kuri izo mpamvu akaba ataba « umucukacumu wa Jenoside y’akorewe Abatutsi ». Abenshi bavuze ko iyo baruwa ya CNLG ari iyo kugawa, ikaba ipfobya Jenoside, kandi ikaba ikomeje kubiba inzigo n’amacakubiri mu banyarwanda mu buryo bwo kukingira ikibaba FPR yakoze ubwicanyi, no kuyifasha kugundira ubutegetsi.

Claude Gatebuke yasobanuwe ukuntu bibabaje ko umuntu nkawe basabye muri Jenoside kwicukurira imva, CNLG ishaka kumwambura ubucikacumu, ariko ikabwambika abaturutse hanze kubera babarizwa mu cyiswe ubwoko bw’Abatutsi, ko ibyo bintu bibabaje. Nkuko yabisonanuye neza, ubucikakwicumu si ipeti ritangwa na CNLG cyangwa na FPR, ahubwo ni ubuzima umuntu aba yaranyuzemo, icumu rikamuca k’uruhande, bikamusigira uburambe n’agahinda. Ku bakunze kurakarira abakora ibikorwa byo kwibuka bose mu gihe hibukwamo Jenoside yakorewe Abatutsi, Claude Gatebuke yabasabye ko bajya barakarira Inkotanyi zitafashe ikiruhuko zikica abantu, zibaziza uko bavutse, icyiswe ubwoko bwabo bw’Abahutu, zikabica mu gihe cyakorewemo Jenoside, aho yatanze ingezo z’ubwicanyi bwakorewe i Mbandaka, i Ndera, i Kibungo, I Kibeho…

Umutumirwa Lydie Ujeneza yashimiye uko yabonye abantu bagizize uruhare muri Ribara Uwariraye, kuba baragize ubutwali bwo kwivugira amateka, ntawe babisabiye uruhushya nta n’ubibategetse, kandi bikaba ari uburyo bwo kwibohora no Kwiyubaka. Kuri we bizaha intege abandi banyarwanda bataravuga ubuhamya bwabo kubuvuga.  Ikindi yongeyeho ni uko Abanyarwanda bagomba kumva ko buri mugenzi wabo afite uberenganzira bwe bwo kwibuka mu buryo ashaka.

Bimwe mu byo Amb Jean-Marie Vianney yavuze ni uko yasobanuye ukuntu, bajya gushinga umuryango Ibuka Bose, begereye umuryango Ibuka  kuko babonaga igikorwa cyo Kwibuka ari cyiza ariko bifuza ko bakibuka inzirakarengane zose, noneho Ibuka yo mu Rwanda n’iyo mu Bubiligi bikicecekera, gusa uwitwa Marcel KABANDA wari uhagarariye Ibuka France akamusubiza ati « tuzajya twibuka abacu biciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, namwe mwibuke abanyu, ari ukuvuga Abahutu ».

Aimée Bamukunde bimwe mo byo yavuze ni ugusubiza abavuze ko muri Kongo abapfuye bishwe n’intambara cyangwa macinya, ko we yarokotse ubwicanyi babafataga bakabarunda hamwe noneho bakabarasamo, ko no muri Mapping Report yavuze ko ubwicanyi bwakorewe muri Kongo ari ubwicanyi ndengakamere bwakozwe kandi n’Inkotanyi.

Eugène Nsanzimana uri mu rubyikuko rwashinze umuryango ABUSAMIHIGO, nyuma y’iyicwa rya Kizito Mihigo, umuryango ugamije kwusa ikivi Kizito Mihigo yatangiye, yavuze ko mu byiswe amako byose bibamo abahenzanguni barangwa no kubiba urwango mu banyarwanda, akaba aribo buri muntu agomba kwirinda mu rwego rwo kugera k’ubumwe n’ubwiyunge Kizito Mihigo yifuzaga ko Abanyarwanda bageraho.

Louise uwacu

Louise Uwacu, yari umutumirwa wa nyuma, yatangaje uko bamujijije kuba yarakunze ikiganiro « Ribara Uwariraye », bamushyira mu binyamakuru bikoreshwa na FPR bamwita umucikacumu w’igicupuri « Fake Survivor », aho yahise yemera iryo peti bamushyizeho agahita asubiza abanyarwanda ko atemera ibyiswe « amoko » agira ati « Abanyarwanda mugira ibibaranga by’ibicupuri “fake identities”, muri Abahutu b’ibicupuri “fake hutus”, Abatutsi b’ibicupuri “fake tutsi”, Abatwa b’ibicupuri “fake twa » aho yasobanuye ko nta munyarwanda ushobora gusobanura icyo bise ubwoko bwe. Kuri we kugira ibibaranga by’ibicupuri “fake indentities”  nibyo byatumye umunyarwanda yica undi munyarwanda. Yasobanuye ko ari « umutangabuhamya », bikaba birenze « ubucikacumu », aho yasobanuye ko atigeze yumva ukuntu abantu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho atigeze ahwema gutanga ubuhamya bw’uko yarokotse ari uko yihakanye inshuro nyinshi kuba ari Umututsi !

Uko yemeye iryo petit ry’umucikacumu w’igicupuri « Fake survivor » ari nako yahise abwira ababimwita icyo atekereza, yagize ati « intsinzi yisasira miliyoni z’Abanyarwanda, na miliyoni z’abanyekongo, kuri we ni  intsinzi y’igicupuri “fake intsinzi”. Yagereranyije ubutegetsi bwa FPR nk’umusore wafata umukobwa ku ngufu, yarangiza akamutegeka kumubera umugore akongeraho no kumutegeka kujya aririmba hose ko amukunda  (amatora). Yasonabuye ibindi bicupuri “fakes” biba mu Rwanda : abacikacumu b’ibicupuri“Fake Surviors”, uburezi bw’igicupuri “Fake uburezi”, kwibohora kw’igicupuri “Fake Kwibohora”, n’ubwigenge bw’igicupuri “Fake Liberation”….

Ntawashobora gusobanura atagoretse ubutumwa bwa Louise Uwacu, nta gushidikanya umuntu yavuga ko atera ikirenge  mu cya Nyamihirwa Niyomugabo aho akunda gushishikariza Abanyarwanda kureka ubukoloni bw’abamadini ya ba mpatsibihugu, bakagarukira Imana y’u Rwanda , “Imana y’ubumwe bw’Abanyarwanda”.  Akaba ari yo mpamvu  twabasaba kwirebera icyo kiganiro mwasanga aha :

Denise Zaneza wasoje ikiganiro yasabye Abanyarwanda kumenya amateka yabo, kuko “utazi iyo ava, atamenya iyo ajya” mu rwego rwo kwirinda abagoreka amateka y’Abanyarwanda. Yashishikarije  abakoresha imbuga nkoranyambaga, ko zitabereyeho gusangiza amafoto gusa, ko bashobora no kuzikoresha bavugira abadafite uburyo bwo kwivugira. Yavuze ko we na bagenzi be bazakomeza gukubitira ikinyoma ahakubuye, ko bazakomeza kubiba imbuto z’urukundo ariko nanone ko basabye Abanyarwanda kubibafashamo”.

Constance Mutimukeye