Yanditswe na Byamukama Christian
Ku wa mbere taliki ya 1 Kamena 2020 umuturage wa Uganda witwa Warren Museruka yarashwe n’ingabo z’u Rwanda, ahita yitaba Imana amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa eyalama.com arahamya ko Nyakwigendera yarasiwe I Rwerere mu Karere ka Butera ku bilometero 5 uvuye ku mupaka, azira kwambutsa amakarito y’ibibiriti mu buryo bwa Forode, ibintu bitashimishije nta gato Leta ya Uganda kuko umwe mu ba Ministiri yayo yatangaje ko icyaha cya Forode kidakwiye guhanishwa kuraswa cyane ko ari n’umuturage udafite intwaro waruri muri icyo gikorwa cyo gucuruza forode hagakwiye gukurikizwa amategeko,ikintu we abona nko gushotorana.
Uy’umuturage kandi aje akurikira iraswa ry’abandi baturage 2 ba Uganda ryabereye Tabagwe mu Karere ka Nyagatare aribo Job Ebyarishaga na Bosco Tuhirwe bazira ubucuruzi butemewe bw’itabi mu Gushyingo 2019, nyamara Uy’umuturage yarashwe mugihe haburaga iminsi itagera kuri 3 ngo habe inama ya kane igomba guhuza abagize ihuriro ry’igihugu cya Uganda n’u Rwanda ( Ad Hoc Commission) mu rwego rwo gutegura inama izahuza Perezida Kagame, Perezida Museveni wa Uganda n’abahuza barimo umukuru w’Igihugu cya Angola n’uwa Repebulika iharanira demokarasi ya Kongo yakurikiraga iheruka kubahuriza ku mupaka wa Gatuna.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta yemerera ikinyamakuru Kigali today iby’iyo nama yo kur’uyu wa kane yakomoje ku myanzuro y’inama ishije yahuje Kagame na Museveni aho y’ibanze ku bireba nibyo ubugande bwasabwaga kuzuza anongera ho ko ibimenyetso by’umubano Uganda igaragaza bivanze. Leta ya FPR yamenyereye gufata muburyo bwaciraha n’ikubite itegereje ko hakurikizwa icyo we yise ibimenyetso byiza nyamara ntiyakomoza kuruhare rw’u Rwanda !? Aha Twabibutsa ko uretse kwigiza nkana Uganda itahwemye gutera intambwe mugushaka umubano mwiza kugeza naho yafunguye Abanyarwanda batari bacye kw’isonga Rene Rutagungira warizaga Kagame, ubu ubarizwa bw’ubutumwa bw’ubwicanyi muri SADEC.
Iyicwa ry’uyu muturage rije rigaragaza uburyo umuco wo kurasa abaturage wabaye karande mu Rwanda rwa Kagame na FPR ye, nyamara niyo koko uy’umuturage yari kuba ari mubucuruzi butemewe yari gufatwa bikamenyeshwa igihugu cye maze agahanwa hakurikijwe amategeko.
Genda Rwanda wari uturaniwe neza iyo utubikwa na Leta yagatsiko ngo idutobere umubano n’ubuhahirane mu bihugu bituranyi !?
Abanyarwanda tugomba guhaguruka tugasaba kandi tugaharanira ko abaicanyi ba FPR bunamura icumu I Rwanda aho kugira ngo tuge tugenda twubitse umutwe kandi twikandagira mu bihugu bituranyi n’imahanga. Imbaraga za buri wese zigomba kuba umusemburo wo gusenya Politiki mbi yagatsiko yambariye kucyinyoma, igacyenyerera k’ukubushwanyi n’amahanga ndetse ikitera igitugu n’amaraso y’inzirakarengane, igahora ivugishwa umunwa w’imbunda.
Byamukama Christian