Yanditswe na Kalisa Christopher
Tariki ya 5 Kamena, ni umunsi mpuzamahanga wahariye kurengera ibidukikije. Leta y’u Rwanda ikaba yadukanye undi mushinga kirimbuzi wo kwirukana abakene mu mujyi wa Kigali no gushakira andi masoko ubucuruzi bwa FPR. Ibi kandi bikaba byarashimangiwe na Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko igiye gukumira amakara yinjira muri Kigali kugira ngo himakazwe gukoresha gaz, ngo abakene bakazahabwa amacupa ya gaz ku ideni.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gutangiza icyumweru cyo kurengera ibidukikije cyabaye tariki ya 28 Gicurasi 2020, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya yashimangiye ko amakara yinjiraga muri Kigali agiye gukumirwa, nubwo atatangaje igihe bizatangira, ariko ibyemezo bihutiyeho bya FPR Abanyarwanda bazi uko bishyirwa mu bikorwa. Kubwo inyungu zabo. Uyu mushinga rero Kagame n’agatsiko ke bawufitemo agatubutse.
Umunyarwanda wiguriraga amakara y’amafaranga 200 Frw yo gucana umunsi umwe. Azabona aya gaz arenga ibihumbi mirongo itatu ? Mu busambo bwa Leta ya Kagame n’agatsiko ke, badukanye ubucuruzi bwo kugurisha gaz no kwiba mucyayenge. Minisitiri Mujawamariya ati : « Tuzakorana n’ibigo by’imari mukugira ngo bashobore kuba baguriza abantu ariya macupa ya gaz, bakazishyura nyuma », amafaranga bazavana he? Aho ntiyabivuze.
Icyigamijwe rero akaba ari uguha amasoko sosiyete z’ubucuruzi za FPR zicuruza gaz ndetse n’ibigo by’ubucuruzi byayo bikabona inyungu iri hejuru ku nguzanyo za ya macupa azahabwa abantu ku gahato.
Minisitiri Mujawamariya yavuze kandi ko hari n’umushinga w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu, REG, wiswe ‘Pay As You Cook’ kiri gufatanya na REMA kureba uko wagera ku banyarwanda bose. Ni uburyo umuturage ahabwa gaz iriho mubazi akajya yishyura iyo ashoboye, yashira ikazima ikongera kwaka yongeye kwishyura. Ibyo byaba bivuze ko uzajya abura amaranga yo kugura gaz yazajya abwirirwa akaburara!
Ikindi kandi uzananirwa n’ibi ako kanya azahita yivana mu mujyi. Dore ko umushinga wabo wo gusenyera abatuyeaho bita mu manegeka wavumbuwe, none badukanye undi wo kwikiza abakene bazira gucanisha amakara. Utazayabona azikura mu mujyi, kuko nta bundi bushobozi yabona bwo guteka.
Ijisho ry’abaryankuna ryavuganye n’abamwe mu baturage batuye muri Kigali, kandi bakoresha amakara, tutari buvuge amazina yabo kubwo umutekano wabo. Batangaje ko uyu mushinga ari uwo kwirukana abaturage ba bakene mu mujyi. Aho gufashwa na Leta mu guhangana na Corona n’ingaruka zayo ku bukungu, yo ikaba izanye irindi turufu yo gucuruza no kwirukana abaturage bitwaje gaz.
Uretse n’Ijisho ry’Abaryankuna ibindi binyamakuru Ukwezi n’Ibisigo nabyo byatangaje uko abatuye umugi wa Kigali, basabye Leta ya FPR kugendesha gake icyo cyemezo cyo guca amakara. Umugore uhagarariye abandi yerekanye ko icyo cyemezo kibateye impungenge aho yagize ati : “Kudakoresha amakara ni ikibazo, twajyaga ducungana n’amakara, ubuse? wenda nihereyeho n’abaturage mpagarariye, abagore bari kumbwira ngo nibafunga amakara murabona tuzabaho gute namwe nk’itangazamakuru mutuvuganire rwose kuko muri ijwi rigera kure”.
Undi mugabo ituye mu mujyi wa Kigali, usana ibikoresho by’ikoranabuhanga yagize ati “Ariya makuru yo guhagarika amakara yangezeho kuko yanyuze mu binyamakuru dukurikirana. Ntabwo kudakoresha amakara twese bizatugiraho ingaruka ku rwego rumwe, amakara yari ahendutse hafi kuri buri muturage wese wo mu mujyi wa Kigali, wajyanaga ibiceri byawe, 200,250 cyangwa 500 bitewe n’uko wifite ukabasha kuyagura ukarya kumanywa na nijoro ariko gaze uhereye no ku icupa ryayo ryonyine birahenze bisaba amafaranga umuntu ashobora gupagasa ukwezi kose”.
Ibi kandi birakurikirwa n’undi mushinga kirimbuzi wa FPR wo kwigaragaza neza.
Aho u Rwanda ngo rwerekanye umushinga wo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% mu myaka 10 iri imbere. Iyi ikaba imwe muri ya mishinga yo mumpapuro yo kwigaragaza neza, ndetse Kagame n’agatsiko ke bakayakisha amadeni imahanga izishyurwa n’abanyarwanda. Bo ifaranga baraririye.
Abanyarwanda bagomba guhaguruka bakamagana akarengane iyi Leta ikomeza kubakorera, ntaho byabaye ku isi, aho umujyi uturwa n’abifite gusa.
Abaryankuna biyemeje guhangana n’iyi Leta mpotozi na rusahurira mu nduru. Iyo ikiba Leta nzima yari gufasha abaturage mu guhangana na corona n’ingaruka zayo aho kwirukana ukoresha amakara muri Kigali.
Kalisa Christopher
Kigali