ABAREGANWA N’UMUNYAMAKURU NDAYIZERA PHOCAS BAKOMEJE KUGARAGAZA UBWERE BWABO.





Yanditswe na RUBIBI Jean Luc

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 09 Kamena 2020, Byiringiro Garno yabajije urukiko niba indangamuntu na telefone yafatanwe aribyo biturika ubushinjacyaka bumurega!

Kubera icyorerezo cya Corona virus, kuri uyu wa kabiri, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo yu Rwanda rwaburanishije urubanza rwUmunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be hakoreshejwe uburyo bwikoranabuhanga ryamashusho (video conference): abacamanza bari i Nyanza ku cyicaro cyurukiko, abashinjacyaha bari ku cyicaro cyabo kiri ku Kimihurura naho abaregwa bari kuri gereza ya Mageragere aho bafungiye kugeza ubu.

Iri tsinda ryitiriwe Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be riraregwa ibyaha by’inkomoko biregwa umuntu wese utabona ibintu kimwe na Kagame aribyo “kugambiririra kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa ubutegetsi buriho, iterabwoba n’ibindi nk’ibyo!”

Kuva kuri Ndayizera Phocas wababimburiye mu kuburana mu mizi bose barahakana ibyaha bakaba basaba urukiko kubarekura kuko ari abere.

Byiringiro Garno w’imyaka 22 wabimburiye abandi, yabwiye urukiko ko nta biganiro yigeze agirana na Ntamuhanga Cassien yemwe ko atanamuzi.Yiregura ku cyaha cyo gutunga ibiturika ngo byagombaga guhungabanya umutekano w’igihugu, yasabye abacamanza kumubariza ubushinjacyaha niba “indangamuntu na telefone bamufatanye aribyo biturika aregwa?”

Nyuma ya Garno, hakurikiyeho  Bikorimana Bonehour nawe wateye utwatsi ibyaha aregwa akabwira urukiko ko ari ibihimbano byahimbwe n’ubushinjacyaha.

Bikorimana w’imyaka 25 aratangazwa no kubona aregwa kugambirira guhirika ubutegetsi kandi nta bundi yigeze amenya ngo wenda yabugereranya usibye ubwa FPR-Inkotanyi cyane ko yavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1995. Aratangazwa no kubona ubutegetsi butinya umwana nka we kandi udafite amikoro ayariyo yose!

Bizimana Terrance w’imyaka 23 wakurikiyeho nawe yunze murya Bikorimana maze abwira abacamanza ko usibye no kugira ubushobozi bwo guhirika ubutegetsi nta n’ingufu afite zakora ibikorwa ubushinjacyaha bwaremekanyije bubata muri yombi.

Ubundi ikintu gikunze no kuyoberana ni ukuntu ubucamanza buburanisha ibyaha bikomeye vuba vuba nka Mwalimu uri kuburanisha abana 2 bibanye ikaramu mu ishuri, hirengagijwe uburemere bw’ibihano bw’ibyo byaha ubushinjacyaha buhimba butitaye ku mategeko cyangwa ubundi bumuntu bwose!

Uyu munsi gusa n’ubwo haburanishwaga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ryabanje kubagora ubundi umuriro Mageragere ukabura, byose bikagenda birogoya iburanisha, ntihabuze kuburanishwa abantu 5 kandi buri wese aregwa ukwe anisobanura ukwe! Iburanisha ryakomeje humvwa Munyansanga Martin nawe wahakanye ibyaha byose aregwa.

Kimwe na bagenzi be, Munyensanga yasobanuriye urukiko ko ibiri mu idosiye byose ari ibyo bamwandikiye ntabyo azi. Umucamanza yamubwiye ko ariko ariwe ubwe wabisinye. Munyensanga yasobanuriye urukiko ko bamusinyishije no kureba atareba neza dore ko ngo bari bamwambitse ikigofere bamupfutse n’amaso, kureba ari uguhunyeza!

Uyu munsi uwaherutse abandi ni Mushimiyimana Yves w’imyaka 21 na we wahakanye ibyo aregwa byose akerekana ko ari ibihimbano! Mushimiyimana ubushinjacyaha bumurega ibyaha bicurikiranye ngo byo gukorana n’umutwe wa RNC ngo no gushaka kujya mu gisirikare cya Ntamuhanga Cassien.

Uyu mwana w’umuhungu yabwiye urukiko ko  atajya mu mutwe atazi kuko RNC ntayo azi.

Urubanza rwasubitswe mu gihe cy’ukwezi rukazongera gusubukurwa kuya 09 z’ugutaha.

Tubibutse ko aba basore bose muby’ukuri ko ibyo baregwa ari uko ari bamwe mu rubyiruko rw’Abaryankuna rwo mu Mujyi wa Kigali, ariko aho kugira ngo ubutegetsi bubite abo baribo bubahimba amazina bugamije kubasiga icyasha.

Bigaragara ko FPR yibeshye inzira kuko Abaryankuna atari abantu wapfa gukinga ibikarito mu maso uko wishakiye kandi abenshi akaba ari urubyiruko rwavutse kandi rugakura rureba amabi akorwa n’ubutesti bwa FPR-Inkotanyi.

RUBIBI Jean Luc

Umujyi wa Kigali.