ICC : UZASIMBURA FATOU BENSOUDA YAZAGARURIRA IKIZERE URU RUKIKO K’UMUGABANE WA AFURICA ?

Spread the love




Yanditswe na Kayinamura Lambert

Muri iki gihe hari intambara itoroshye yo kurwanira umwanya w’umushinjaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruzwi kw’izina rya ICC. Ibi biri gukorwa inyuma y’amarido mu gihe manda y’umunya Gambia Fatou Bensouda usanzwe ari umushinjacyaha mukuru w’urwo rukiko ari hafi kurangiza manda ye.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku bantu 150 batanze candidatures zabo, 16 gusa nibo batoranyijwe ngo hatoranywemo umuntu umwe gusa uzasimbura Fatou Bensouda ku mwanya ushakishwa na benshi. Nk’uko icyo kinyamakuru kibitera imboni, ngo uzasimbura Bensouda ashobora kuzaba akomoka ku mugabane w’i Burayi. Ngo ibi bizaterwa ahanini nuko uyu mwanya w’ubushinjacyaha bukuru bw’uru rukiko ugenda usimburanwaho hakurikijwe imigabane igize isi nk’uko bigenda ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye. Uwo uzasimbura Fatou Bensouda akazamenyekana nyuma y’amatora azaba mu kwezi k’ukuboza 2020 mu nteko rusange ya 19 y’ umuryango w’ibihugu byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga mpanabyaha.

Aha twabibutsa ko umushinjacyaha mukuru mushya ategerejweho kugarurira ikizere uru rukiko mpanabyaha ku mugabane wa Afrika aho abategetsi benshi ba Afrika batarwishimira aho barushinja kubogamira ku ruhande rumwe. Ese Umushinjacyaha uzatorwa azabasha gutuma uru rukiko rwizerwa ku mugabane w’Afrika? Ni ukubitega amaso.

Laurent Gabgbo wari umukuru w’igihugu cya Ivory Cost na Jean-Pierre Bemba bagizwe abere na ICC, biteza impaka, aho bamwe babona ko urwo rukiko ntacyo rumaze, abandi bakabona ko rwakoze akazi karwo.

Twabibutsa kandi ko uretse ikibazo cy’ibihugu bya Afurica bitishimiye ububasha mpuzamahanga bw’uru rukiko mpanabyaha, Fatou Bensouda muri manda ze zirangiye yahuye n’indi bibazo by’ingutu birimo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zitigeze zikunda urwo rukiko kubera gutinya ko ingabo z’icyo gihugu zakurikiranwa kubera ibyaha by’intambara zikora mu bihugu zikoramo intambara zihoraho nka Afghanistan na Iran.

Ibi bikaba byarahaye urwuho abanyagitugu bo muri Afrika nka Paul Kagame aho aregwa kugira uruhare mu byaha byibasiye inyoko muntu mu Rwanda no muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo. Mugenzi we Omar el Bashar wa Sudani akaba yaratawe mu mvuto nyuma  y’uko rubanda rw’icyo gihugu imubarije impamvu ayitoteza. Ibi bikaba ari isomo rikomeye ku banyagitugu nka Paul Kagame bibwira ko kudasinya amasezerano mpuzamahanga y’urukiko mpanabyaha akuraho gukurikiranwa ku byaha ndengakamere bakorera abaturage. Ngo umwijuto w’ikinombe wagize ngo imvura ntizagwa!

Kayinamura Lambert