Yanditswe na Consolate Namagaju
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Kamena 2020, ingabo za Kagame RDF zifatanyije n’imitwe zashinze irimo Mai-Mai na Red Tabara, bateye inkambi ya Mikenye yari yakusanyirijwemo abanyamurenge nyuma y’uko n’ubundi iyo mitwe ibagabyeho ibitero igatwika insisiro zabo nyinshi bakunda kwita “Imihana” muri nzeri umwaka ushize, none babateye aho bari bakusanyirijwe n’ingabo za ONU (Monusco) ndetse nazo ziri hafi aho.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane taliki ya 18 Kamena, ingabo za Congo zifatanyije n’iz’u Rwanda (RDF), Red Tabara na Mai-Mai binjiye mu nkambi ya Mikenke bitwaje ko bagiye gusakamo ibirwanisho maze bafata abasore benshi bakomeretsa abasaza n’abagabo abagerageje kwiruka bahunga inkambi barashweho hakomereka benshi.
Iyi nkambi ya Mikenke ikoraniyemo Abanyamurenge bahoze batuye mu mihana yo mu Karere ka MIBUNDA ariyo Rinjanja-Bijanda-Ruvumera-Imbogo-Tulambo- Marunde-Kigazura-Gatenga-Kivogerwa-Rushasha-Bijanda- Nkango-Bakura- Maranda-Nyarurambi-Bikuba n’indi myinshi. Hari kandi iyo mu karere ka Gitasha, Mikarati, Marunde, Kabara n’ahandi. Ibyo byose byabaye mu gihe ingabo za ONU, zizwi ku izina rya MONUSCO zari hafi aho kuko zihafite inkambi ya gisirikare ndetse ikaba yari yijeje abo baturage ko izabacungira umutekano.
Aho hafi kandi hari ikigo cy’ingabo za Congo FARDC akaba arizo zakoranyije iz’u Rwanda n’imitwe iyobowe narwo ngo bajye guhiga Abanyamurenge bo mu mitwe ya Twirwaneho na Gumino ngo bashyigikiye Kayumba Nyamwasa.
Uko bigaragara, icyo gitero cyagabwe kubusabe bwa Kagame kuko niwe uhangayikishijwe na General Kayumba Nyamwasa. Bimaze kumenyekana hose ko Kagame akoresha ruswa itagira ingano kugira ngo akoreshe ingabo za Congo ibyo ashaka byose. Ni kenshi ingabo z’u Rwanda zigaba ibitero zambaye umwambaro w’ingabo za Congo ndetse n’ibikorwa zikoze abavugira izo ngabo bakemeza ko aribo babikoze, mugihe n’umwana w’igitambambuga aba azi ko byakozwe n’ingabo za Kagame.
Icyitari kimenyerewe ni ugukora amahano aho ingabo z’umuryango w’Abibumbye Monusco zitwa ko zishinzwe gucunga umutekano. Ubu kugeza ubu haribazwa icyo izo ngabo zimaze!
Iki gitero cyo kuri uyu munsi kije gikurikira ibikorwa by’urugomo byari bimaze iminsi bikorerwa muri iyo nkambi bikozwe n’ingabo za Congo zifatanyije n’imitwe ibogamiye ku ngabo z’u Rwanda ariyo Mai-Mai na Red Tabara. Mu cyumweru gishize barashe bica abantu 2 bakomeretsa abandi bane muri abo bari bakomeretse umwe yamaze kwitaba Imana azize ibikomere.
Abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamurenge baribaza icyo bacumuye kuri Kagame kugeza ubwo yiyemeza kubamarira ku icumu akoresheje abasirikare ba Congo batagira umutima n’indi mitwe yahimbye ngo imufashe muri icyo gikorwa cy’ubunyamaswa!
Baribaza kandi abantu bagomba kubanza gupfa kugira ngo isi ihagurukire rimwe ngo yamagane ubwo bwicanyi nk’uko byakozwe muri Amerika ubwo umupolisi yicaga umwirabura George Floyd mu minsi mike ishize.
Consolate Namagaju
Nord-Kivu
Birababaje. Imana niyo izi kandi irareba ibikorwa byose.