“UWABAHAYE AMAKURU KO BEN RUTABANA YAFUNZWE N’INZEGO ZACU NI UMWANZI WA GUVERINOMA YA UGANDA”: MAJ.GEN ABEL KANDIHO.

Yanditswe na Rubibi Jean Luc.


Umukuru w’urwego rw’ubutasi rwa Uganda Maj Gen Abel Kandiho aherutse gutangariza umuryango utegamiye kuri leta w’Abanyamerika International Relief and Human Right Initiative (IRHRI) ko uwabahaye amakuru ko Ben Rutabana yafashwe kandi akanafungwa n’inzego za Uganda ari umwanzi w’icyo gihugu kandi ko ashaka kuyobya uburari uwo muryango!

Uyu muryango IRHRI umaze iminsi ugerageza gukurikirana irengero rya Ben Rutabana waburiwe irengero mu ntangiriro z’Ukwezi kwa 9 umwaka ushize ubwo yari amaze igihe gito ageze mu gihugu cya Uganda. Amakuru yatohojwe n’Ubusumyi bw’Abaryankuna mukayagezwaho n’Ijisho ndetse n’Abaryankuna Tv, yemeza ko Be Rutabana yashimuswe n’inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zimukuye ku butaka bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo zikamujyana mu Rwanda.

Kuva icyo gihe ubutegetsi bwa Kigali bubinyujije mu binyamakuru bubyegamiyeho bwakoze ibishoboka byose mu kuyobya uburari aho byatunze urutoki inzego zishinzwe umutekano za Uganda ko arizo zaba zaramutaye muri yombi ku mabwiriza ya General Kayumba Nyamwasa. Umunyamategeko uhagarariye umuryango we Me Kenneth Munungu afatanyije n’uyu muryango IRHRI bashyikirije urukiko rukuru rwa Kampala ikirego, basaba ko yarekurwa cyangwa akagezwa imbere y’inkiko.

Nyuma y’aho inzego zose za Uganda zifite aho zihurira n’ubutasi ndetse n’izigenza ibyaha zihakaniriye imbere y’umucamanza ko zitafashe kandi zitafunze Ben Rutabana, Umucamanza Esta Nambayo yafunze icyo kirego kuburyo budasubirwaho. Ariko uyu muryango w’Abanyamerika IRHRI wo wakomeje gushakisha irengero rya Ben Rutabana kugeza ubwo unageze ku muyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi rwa Uganda CMI, Maj Gen Abel Kandiho nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda Chimp Report.

Maj Gen Abel Kandiho yateye utwatsi ibivugwa ko Uganda yataye muri yombi Ben Rutabana.

Mu kiganiro Kandiho yagiranye n’uwo muryango yagize ati: “ Ntitwigeze duta muri yombi Ben Rutabana. Niyo naba ntari mu gihugu mpabwa amakuru yose y’ibyakozwe ibyo aribyo byose.  Dukoresha amagereza yemewe ku bantu bose uretse ko dushobora kubariza abaregwa hamwe na hamwe ahantu hatandukanye. Rutabana twaba dufite nyungu ki zo kumufungira mukato igihe kingana gutya kandi atari n’icyihebe? Yemwe n’icyihebe gikomeye kirabazwa hanyuma vuba na bwangu kigashyikirizwa inkiko.”

Maj. Gen Abel Kandiho yakomeje abwira uwo muryango ko abawuhaye ayo makuru ko ari abashaka kubayobya kandi ko ari abanzi ba Uganda. Yabivuze muri aya magambo: “Ndahamya ko muzi ko Uganda idafite akaboko muri iki kibazo. Nkuko wabikomojeho kare, hari abantu bashaka kwanduza isura y’igihugu cyacu. Aha ndacyeka ko Rutabana yaba yarakinwe agakino cyangwa ko yagambaniwe.”

General Kayumba Nyamwasa ati “Kigali iri kuyobya uburari ku ruhare rwayo mu iburirw’irengero rya Ben Rutabana”

Mu kiganiro kuri Radiyo Itahuka, General Kayumba Nyamwasa ukunda gushyirwa mu majwi ku iburirwa irengero rya Ben Rutabana, yatangaje ko nta bushobozi afite bwo kubwira Uganda ngo imufungire umuntu runaka, akomeza avuga ko iyaba yari afite ubushobozi bwo kugira icyo asaba Uganda, atari icyo yakabaye asaba. General Kayumba yakomeje avuga ko ibikunze gutangazwa na Kigali ari icyo bita “Psychological operations” (Ibikorwa byo gucanganyukisha) bakaba bagamije guhisha uruhare rwabo mu ibura rya Ben Rutabana. Yagize ati “ Nakwishimiye ko Ben aramutse ariho yasubira mu muryango we…” Akoza ku bihuha byakwirakwijwe ..na Kigali ko CMI yivuyemo ko byamenyekanye ko ariyo yari imufite, yagize ati: “ Igihe hatanzwe ikitegeko nkaririya rigusaba niba  bagutegetse kuzana umuntu ufingiye ahantu hatazwi ugategekwa kumuzana mu rukiko. Wowe ubwawe ukemera ukandika ko ukavuga ko utamufite, ejo uwo muntu aramutse  agaragaye  kandi bikagaragara ko yari mu maboko yawe, ni ikibazo wagira kuko uwo muntu yakurega kandi ndizera ko bariya nabo bafite reputation (izina) baba bagomba guhagararaho. Kuvuga rero ngo CMI, ISO, cyangwa na police ngo bafite umuntu noneho ngo urukiko rurahamagaje wanze kumuzana. Na Kagame umeze kuriya, twaramureze mu rukiko, Rugigana yari yaramuhishe amaze amezi 6 aramuzana. Ntabwo nibwira rero ko muri Uganda wabarega ikirego nka kiriya  bamufite ntibamuzane. Ibyo ntibyashoboka…”

Nkuko General Kayumba abivuga, Kigali ikomeje gukoresha izina rya Ben Rutabana mu rwego rwo kuyobya uburari no gucamo ibice abanyarwanda bahagurukiye kurwanya ubutegetsi bwa Kagame, ariko akaba yibeshya kuko amazi yarenze inkombe, FPR na Kagame bagomba kugenda.

Rubibi Jean Luc.