IKIBAZO CY’IHANURWA RY’INDEGE YA HABYARIMANA KIGIYE KUJYANWA MU RUKIKO RUSESA IMANZA MU BUFARANSA.

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko iperereza ku iraswa ry’indege y’uwari perezida w’u Rwanda ritongera gukorwa, bihita bifungurira inzira abarega yo kujyana ikirego mu rukiko rusesa imanza rwo muri icyo gihugu.

Kuri uyu wagatanu takiki ya 3 Kamena 2020, urukiko rw’ubujurire rw’Ubufaransa rwongeye agahe gato Paul Kagame ko kuba akorera akazi k’ubujura ba mpatsibihugu, ko kubibira amabuye ya Congo, ubwo bamuremaga agatima ko babaye bahagaritse ibyo gukomeza iperereza ku bantu icyenda barimo abahoze mu butegetsi bwa Perezida Paul Kagame nawe ubwe ariko ntirwatangaza ibyo rwashingiyeho rufata icyo cyemezo!

Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana yahanuwe mu ijoro rya tariki 06 Mata 1994, yarimo n’uwari Perezida w’u Burundi Syprien Ntaryamira n’abari kumwe nabo barimo abafaransa 3 bakoraga mu ikipe yatwaraga iyo ndege. Ihanurwa ry’iyo ndege ryakurikiwe na jenoside yakorewe abatutsi n’ubwicanyi bwibasiye abahutu mu bihe binyuranye kuva icyo gihe.

Iperereza ku ihanurwa ryayo ryatangijwe n’Ubufaransa mu 1998 nyuma y’uko imiryango y’abari bayirimo, abayitwaraga n’abakozi bayo ibisabye.

Mbere, iperereza ryibandaga ku bantu bari hafi ya Paul Kagame wari uyoboye inyeshyamba za FPR zafashe ubutegetsi tariki 04 Nyakanga 1994.

Kagame, wigeze kubwira umunyamakuru wa BBC ko atitaye kucyari muri iyo ndege, yumvise iby’itangizwa ry’iperereza yahise acana umubano n’Ubufaransa kuva mu 2006 kugeza 2009 nyuma y’uko iki gihugu gisohoye impapuro zo gufata bamwe mu bamwegereye nyuma y’iperereza ry’umucamanza Jean-Louis Bruguière.

Indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Ntaryamira w’u Burundi yahanuwe kuya 06 Mata 1994.

Nyuma y’aho ba Mpatsibihugu baboneye ko bagikeneye igisambo cyo kubibira amabuye ya Congo Mu kwezi kwa 12/2018, abacamanza b’Abafaransa bategetse ko iperereza ku ihanurwa ry’iriya ndege rihagarara kuko nta bimenyetso bishinja abo ku ruhande rw’ubutegetsi mu Rwanda.

Byahuhutse ubwo Ubufaransa bwatoraga  Emmanuel Macron nka perezida w’Ubufaransa akiyemeza gukorana n’inkoramaraso Paul Kagame. Imiryango y’abapfiriye muri iriya ndege, harimo Agathe umupfakazi wa Habyarimana, batanze ikirego mu bujurire ku mwanzuro wa 2018.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko

Kongera gufungura dosiye yashyinguwe ari ukugarura ibibazo. Akomeza agira ati: “Niba ibyo bidashyiguwe burundu, umubano wacu ushobora guhungabana mu buryo bumwe cyangwa ubundi”. Umuntu yakwibaza niba ntacyo yikeka byaba bimutwaye iki ko urukiko rukora iperereza ndetse rukanagaraza ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ifatwa nk’imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi!

Paul Kagame ararushywa n’ubusa amaraso arasama ntaho azayahungira.

Remezo Rodriguez