Yanditswe na Nema Ange
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Malawi “Nyasa Times” mu nkuru yacyo yasohotse ku itariki ya 01 Nyakanga 2020, ibikorwa bya Gentille Giramata na Sadi Karegeya byo kwaka amafaranga ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Malawi byatunzwe agatoki. Haravugwa uko basahuye igihugu cya Malawi bashyira u Rwanda mu buryo butemewe muri Malawi
Ibyo biraba nyuma y’amatora yabaye ubugira kabiri, kuko ayabaye bwa mbere umwaka ushize wa 2019, akagaragaramo ubujura, urukiko rugategeka ko komisiyo y’amatora gusubiramo amatora ndetse n’umuyobozi w’iyo komisiyo akeguzwa, bikarangira uwahoze ari umuvugabutumwa bwa gikirisito Dr Lazarus Cakwera atsinze uwari usanzwe ayobora icyo gihugu Peter Mutharika, bityo aba perezida mushya w’igihugu cya Malawi ejobundi ku i tariki ya 27 Kamena 2020. Ibi nubwo ari isomo rikomeye ku bihugu byinshi by’Afurika harimo n’u Rwanda mu bya demokarasi, ku rundi ruhande biratanga ikizere cyane ku mpinduka mu by’imiyoborere no kurengera abarengana muri icyo gihugu.
Usibye no kurengera inyungu z’abaturage ba Malawi, ubuyobozi bushya buyobowe na Dr Lazarus Chakwera butangiranye imbaduko n’ibakwe byo guhangana n’abagizi ba nabi ba FPR bakajije umurego mu karere Malawi iherereyemo. Ku ikubitiro Chakwera yahise atangaza ko intsinzi ye ari iyo kugarura demokarasi n’ubutabera. Ibi bishobora kuba bigiye gutangirana no gusubiza agaciro impunzi by’umwihariko iz’Abanyarwanda zahungiye aho muri Malawi zimaze igihe zihungabanywa n’ubutegetsi zahunze bwa FPR.
Nkuko twabikomojeho , icyo kinyamakuru cyatangajwe n’ukuntu mu gihe imiryango myinshi y’abacuruzi bo muri Malawi yafashaga abaturage babo harimo n’abimukira batuye muri Malawi baturutse mu bindi bihugu mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, agatsinda gato k’abimukira baturuka mu Rwanda bo bahisemo gufasha mu buryo bw’igitugu n’amacenga Abanyarwanda bo mu Rwanda baretse abo mu gihugu cyabakiriye. “Igikorwa cyabo cyarabonetse kuko abimukira bo mu Rwanda bahisemo gufasha abenegihugu bo mu Rwanda bibagiwe kureba ibyo igihugu cyabakiriye gikeneye bityo basohora miliyoni zisaga K12 ibyo bikaba byarasubije inyuma ubukungu bwa Malawi”.
Icyo kinyamakuru cyikomye nanone igitugu ba Giramata na Karegeya bakoresheje biba amafaranga y’impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Malawi : “Amakuru aturuka mu gihugu ndetse no hanze yemeza ko Abanyarwanda bokeje igitutu impunzi ziba muri Malawi, zikora ubucuruzi buciriritse kugira ngo batange ayo mafaranga”.
“Byaravuzwe ko guhera muri Werurwe 2020, itsinda riyobowe na Gentille Giramata na Sadi Karegeya bakomanze kuri buri nzu yaba iy’umucuruzi muto cyangwa uwifite w’impunzi kugira ngo bakusanye amafaranga yoherezwa mu Rwanda mu kurwanya icyorezo”. Ibi Ijisho ry’Abaryankuna ryabibagejejo muri izi nkuru :
IRYA JAMES KABEREBE RIRATASHYE: IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZO MURI MALAWI ZATEWE NA KIGALI.
IMPUNZI ZO MURI MALAWI : IKIHISHE INYUMA Y’URUPFU RWA NZAYIRE FRANCIS
Icyo kinyamakuru cyavuze nubwo igikorwa cyo gufashanya, gikozwe n’imiryango y’abacuruzi, mu rwego rwo guhangana n’imbogamizi zituruka kuri iki cyorezo ari icyo kwishimirwa, “iri tsinda ryo ngo ryahisemo gushyira igitutu kinini ku mpunzi zabo zahunze u Rwanda kandi ahanini zibaho zitinya icyo ubutegetsi bw’u Rwanda buriho bwakoreye imiryango yabo ndetse bwakongera gukora”. Icyo kinyamakuru cyakomeje kigira giti : “Nubwo bamwe mu bacuruzi bashishikajwe no gutera inkunga, benshi bashyizweho igitutu gikomeye kandi impunzi ubwazo zatewe ubwoba ngo zitange uwo musanzu”.
Icyo kinyamakuru cyakomeje gitangariza abaturage bo muri Malawi uko ikinyamakuru gikorera Leta ya FPR Igihe.com cyabitangaje.
Umwe mu banyarwanda bakurikiranye ibi bintu, yavuze ko ubutegetsi bushya bwo muri Malawi butangiye gukurikirana icyo kibazo , uko impunzi zatswe amafaranga ku ngufu, kubera ngo ari “ugusahura igihugu ujyana mu kindi kandi ngo bikaba bitemewe muri Malawi”.
Nema Ange