Yanditswe na Mutimukeye Constance
Kuri uyu wa kane tariki ya 09 Nyakanga 2020, urubanza rwitiriwe umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abagenzi be cumi na babiri, baregwa ibyaha by’iterabwoba aho bahimbiwe umugambi wo gukoresha ibiturika byo gusenya inyubako za Leta, ibigega, ibiraro n’ibindi rwakomeje. Ruraburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.
Uhereye kuri Phocas Ndayizera wireguye bwa mbere, abireguye bose uyu munsi nabo berekanye ubwere bwabo kandi banasobanura uko babategetse gushyira umukono ku mapuro zibashinja ibyaha batazi ibyanditsemo bakemera kubikora barengera ubuzima bwabo.
Nshimirumuremyi Jean Claude, niwe wambere wireguye uyu munsi. nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe.com, Nshimirumuremyi “yahakanye icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho avuga ko abeshyerwa kandi nta nama yitabiriye zo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi”. kandi anasobanura ko atigeze ashaka gutoroka, aho ubushinjacyaha buvuga ko yafatiwe i Nyagatare ashaka gutoroka ahubwo ko yari iwe. Ikindi yavuze ni uko “uwitwa Patrick Niyihoza yamuhamagaye amubwira ko ashaka kumurangira akazi ariko ko azakamusobanurira nikaboneka”. Mbere yo gufatwa yahamagawe na “nomero ya telefone ya Patrick Niyihoza abwirwa ko akazi kabonetse, ageze i Jali aho yari asabwe ko bahurira ahasanga abantu bambaye imyenda ya gisivile bahita bamwambika amapingu bamupfuka no mu maso baramutwara. Icyo gihe ngo ntabwo yigeze abona Patrick Niyihoza”.
Nshimirumuremyi yasobanuye ko atigeze yemerera ubushinjacyaha kuba yarakoze “ubutasi bw’aho bari kuzatera ibisasu”. Yanahakanye kandi ko yaba yaremereye “ubugenzacyaha ko yari afite umugambi wo kujya mu gisirikare cy’umutwe urwanya u Rwanda ndetse no kuba baritabiriye inama ibitegura”.
Kubyo yemereye ubushinjacyaha “Yasobanuye ko afatwa yahawe impapuro asinyaho abikoreshwa ku gahato abikora ku bwo kurengera ubuzima bwe”. Anongeraho ko “ibyo yavuze imbere y’ubushinjacyaha yari yabitegetswe ngo ashinje Patrick Niyihoza ko yashakaga kumujyana mu gisirikare”
Ku masano yaba afitanye na Cassien Ntamuhanga, yasobanuriye urukiko bataziranye ariko ko yajyaga amwumva kuri Radiyo.
Umucamanza yabajije Nshimirumuremyi Jean Claude niba azi uburemere bwibyo avuga, amusubiza ko abizi kandi abihagazeho kandi ko ibyo aregwa ari “ibinyoma yahimbiwe” yarangije asaba kurenganurwa aho mu magambo ye yagize ati : “Icyo nongeraho ni ugusaba ko mwandenganura kuko ndengana.”
Rutaganda Bosco wakurikiyeho nawe yireguye yerekana ubwere bwe kandi nawe avuga ko ifatwa rye rifitanye isano na Niyihoza Patrick nawe bafunganye.
Nkuko tubikesha Igihe.com yahakanye icyaha aregwa cyo “kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara” avuga ko “icyabaye ari uko yanditswe n’uwitwa Niyihoza Patrick amubwira ko ashaka kumurangira ikiraka kandi icyo kiraka atigeze amubwira icyo ari cyo”, yanavuze ko atigeze akangurirwa kujyanwa mu mutwe wa gisiriare wa RNC ukuriwe na Kayumba Nyamwasa. Yahakanye kandi yivuye inyuma ko atigeze ahamagarwa na Ukurikiwenimfura Théoneste na Munyensanga Martin. Abo bombi yavuze aho abazi, aho yajyaga abona ku ifoto yari muri telefone ya murumuna we uwitwa Ukurikiwenimfura Théoneste kandi akaba yaranazi “Munyensanga Martin nk’umuntu washatse umugore w’aho baturanye ariko atigeze avugana na we”.
Impamvu yaba akeka ko ari nyibayazana yuko yafatiwe ku ishuri yavuze ko “ari uko uwitwa Niyihoza Patrick yamwanditse amwizeza ko azamurangira akazi”.
Rutaganda Bosco nawe yashimangiye ko ibyo yemereye ubushinjacyaha, akanabyemera mu rukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ari uko yari yabitegetswe kandi akabwirwa ko natabikora “azagirirwa nabi”. Yavuze ko ababimutegetse bari “abagabo babaga bambaye imyenda ya gisivile bafite imbunda” ndetse ko ari nabo bamuherekezaga mu rukiko.
Uretse no gutegekwa gushyira umukono ku nyandiko imuhimbira ibinyoma, agashyiraho n’umwirondoro we, yavuze ko “hari ubwo yazaga kubazwa nijoro agategekwa gusinya inyandiko atabanje kuyisoma”anongeraho ko “yahisemo kubyemera agamije kurengera ubuzima bwe kuko aho yari afungiwe atahazi kuko yahajyanwe apfutse amaso”.
Uwa gatatu mu kwiregura yari Nshiragahinda Erneste nawe wateye mu ry’abagenzi be yerekana ubwere bwe n’ibinyoma inzego za kagame zamuhimbiye zikamutegeka gushyira umukono ku nyandiko zazo ku gahato. Nk’abandi yahakanye ibyaha byo “kugirira nabi ubutegetsi buriho” no kuba yaragiye mu nama zo “gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho”. Nawe yavuze ko Niyihoza Patrick yamwanditse amwizeza ko azamurangira akazi, ako kazi kakaba kari “ak’ubwubatsi ariko atari azi neza aho kazabera kuko atahabwiwe”.
RIB yamuhimbiye icyaha cyo gushaka gutoroka u Rwanda ajya muri Uganda, aho yamuteze umutego ikamufatira i Rwamagana agiye i Nyagatare. Yasobanuye uko byagenze avuga ko “Patrick Niyihoza kuko yamubwiye ko bahurirayo na ‘boss’ ubaha akazi ko kubaka. Akigera i Rwamagana ngo imodoka yarimo yarahagaritswe akurwamo yambikwa amapingu apfukwa mu maso ajya gufungirwa ahantu atazi mu gihe cy’iminsi 12 atareba hanze. Muri icyo gihe afunzwe ngo yazanirwaga impapuro agasinyishwa ku gahato atazi ibizanditsemo”.
Ukurikiyimfura Théoneste niwe wireguye bwa nyuma nawe ahakana ibyo ubushinjacyaha bumurega byose kandi yerekana n’ubwere bwe. Ukurikiyimfura aregwa ibyaha byo “kujya mu nama no kugambirira kujya mu mutwe w’iterabwoba”, “kuba yaritabiriye inama zabahurizaga kuri WhatsApp zayoborwaga na Ntamuhanga Cassien”, guhabwa “’mission’ yo gukora ubutasi bw’ahazaterwa ibisasu” no kuba “yaragiranye inama na Ntamuhanga Cassien kuri telefone”. Ibyo byose akaba yavuze ko bitigeze bibaho. Nawe yavuze ko Patrick Niyihoza “yamuhamagaye amubwira ko azamurangira akazi kandi ibijyanye no gutera ibisasu atabizi kuko nta byo yabwiwe”. Nawe yasobanuye ko azi Cassien Ntamuhanga nk’umuntu yajyaga yumva kera kuri Radiyo gusa.
Ngo Ukurikiyimfura Yabwiye urukiko ko kuba yarasinye inyandikomvugo imushinja kubera “ko yabanje guterwa ubwoba no gukorerwa iyicarubozo”. Yasabye urukiko kudaha agaciro “ibinyoma” bikubiye muri izo nyandiko “zanditswe n’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha” ahubwo guha “agaciro ubwiregure bwe akarenganurwa”.
Abaregwa barangije kwiregura mu gihe hari hagiye gukurikiraho ko ubushinjacyaha bwerekana ibimenyetso ku byaha bubashinja, bwahise buvuga ko harimo amajwi n’amashusho “bikwiye kugaragazwa ababuranyi bose bahari ndetse n’urukiko rukazumva” kandi busobanura ko “kubikora batari hamwe bishobora kubangamira umwimerere w’urubanza”. Kuri izo mpamvu bwasabye ko “hakwiye gushakwa umwanya impande zose zigahurira hamwe zikumva ayo majwi”.
Abunganira abaregwa, batari bahari bose uyu munsi, bo bifuzaga ko urubanza rwakomeza kubera “ko kujya gusaba ko ababurana bose bahurizwa mu rubanza bishobora gutinza urubanza kandi abaregwa bakeneye ko urubanza rwihutishwa bagahabwa ubutabera”. K’urundi ruhande bavuze ko izo CD ziriho amajwi n’amashusho bazibonye ariko ko “abaregwa batazibonye bityo bakwiye kubanza kuzibereka no kuzibumvisha kugira ngo zizasesengurwe bazizi”.
Urukiko rwafashe umwanzuro rubona ko ibyo ubushinjacyaha buvuga bifite ishingiro kandi ko ari ngombwa ko abaregwa bazabanza bakerekwa ayo mashusho. Rwavuze ko ruzandikira uyoboye gereza ya Mageragere kugirango abaregwa bemererwe kwerekwa ayo mashusho.
Turabibutsa ko Cassien Ntamuhanga ari mu baregwa muri urwo rubanza ariko akaburanishwa nk’uwatorotse ubutabera. Ikindi kandi ni uko uru rubyiruko ruzira kuba ruba m’urugaga nyarwanda ruharanira igihango cy’igihugu RANP-Abaryankuna ko ibindi byose baregwa ari ibinyoma bya FPR.
Urubanza ruzakomeza tariki ya 23 Nyakanga 2020.
Constance Mutimukeye