ZAMBIYA ITI “IBITURUKA MU RUKIKO RUKURU RWA KAGAME IKINYOMA NSA NSA!”

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Nyuma yaho ubutegetsi bwa Kagame bukoresheje Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara mu guhimba ikinyoma aho yavuze ko « Zambia yabahaye 150,000$ biciye ku bucuti Perezida Lungu yari afitanye na Paul Rusesabagina, (umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame), nkuko tubikesha BBC,  Ubuyobozi bukuru bwa Zambiya bwamaganye icyo kinyoma kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2020.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’ushinzwe amakuru mu biro by’umukuru w’igihugu cya Zambia Bwana Isaac Chipampe,  yavuze ko ibirimo gukwirakwizwa n’ibitangazamakuru byo mu karere ndetse n’ibyo mu mahanga,bivuye mu urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, bivuga ko « Nyakubahwa Dr Edgar Chagwa Lungu, umukuru w’igihugu cya Zambiya, yaba yaratanze amafaranga mu gufasha umwe mu mitwe irwanya u Rwanda» ko bigomba gufatwa nk’ibinyoma.  Iryo tangazo riragira riti : “Ibiro by’umukuru w’igihugu birashaka kuvuguruza byivuye inyuma ibyo birego kandi  byifuza gutangaza mu buryo budashidikanywaho ko ibyo birego ari ibinyoma bikaba binagomba gufatwa bityo.”

Iryo tangazo ryongeyeho ko « guverinoma, abaturage ba Zambiya n’u Rwanda bakomeje kugirana umubano mwiza ushingiye k’ ubuvandimwe, ubwubahane  no kunyungu rusange ndetse no ku ndangagaciro n’amahame bahuriyeho”.

Amakuru yageze ku Ijisho ry’Abaryankuna ejo, nyuma yuko Sankara atangaza icyo kinyoma, ni uko « Sankara yaba yarafatiwe mu gihugu cya Zambiya mu buryo butemewe n’amategeko mpuzamahanga, gutyo guverinoma y’u Rwanda ikaba irimo irikingira ikibaba ». Gusa aya makuru turacyayatohoza, nidusanga ataribyo tuzabibamabemenyesha. K’urundi ruhande abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu Leta ya FPR itangiye kwiyenza kuri Zambiya.

Nta gitangaje ko Nsabimana Callixte yiregura yemera ibyaha 17 byose Leta ya Kagame imurega, harimo nicyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yarokotse, kuko aba yategetswe kubivuga hakoreshejwe iterabwoba cyangwa ukuyobya ubwenge bwe bamutera imiti. Gusa Nyakwigendera Kizito Mihigo, mu gitabo yanditse, yasobanuye uko bigenda aho nawe yireguye yemera ibyaha byose akanabisabira imbabazi.

Nyuma yo kumenya ibyo FPR ikorera inakoresha umuntu uri mu maboko yayo turizera tudashidikanya ko ntawe uzarangazwa cyangwa ngo yizere icyo kinyoma ubutegetsi bwa Zambiya bwateye utwatsi ndetse bukanagifata nk’igisuzuguritse cyane.

Ahirwe Karoli