Yanditswe na Honoré Murenzi
Uyu mugabo wazamutse kugeza ubwo abaye minisitiri w’intebe, wakoranaga imbaraga muri byose, umwanya yahawe nk’ingororano yo kuba yarayoboye komisiyo y’amatora yimitse umwami Kagame muri 2003 na 2010, ni gute yaje kumanurwa buhoro buhoro kugeza yisanze muri gereza?
Pierre Damien Habumuremyi yabonye izuba kuwa 20/02/1961 avukira Ruhondo mu Karere ka Musanze.
Yize amashuri mu bihugu bitandukanye harimo Congo Kinshasa, France na Côte d’Ivoire ari naho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga muri science politique.
Mbere yo kuzamuka kwe, yabaye umwalimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, yigishije no muri ULC no muri UNILAK.
yakoze mu miryango mpuzamahanga nka GTZ na Catholic relief service, ariko FPR yaramwitegerezaga muri byose, nuko iramubenguka, ayibera umunyamuryango aranarahira ahita ahabwa akazi muri 2001 ko kuba umunyamabanga wungirije wa komisiyo y’igihugu y’amatora bidatinze aba umunyamabanga w’iyo komisiyo.
Yakoreye FPR n’imbaraga ze zose, nuko muri 2008 agirwa umwe mu badepite 9 bahagarariye u Rwanda mu muryango wa Africa y’iburasirazuba (East Africa Community). Muri 2011 yinjiye muri guverinoma aho yahawe kuyobora minisiteri y’uburezi, bidatinze nyuma y’amezi 6 muri uwo mwaka nyine asimbura Bwana Bernard Makuza, nuko ayobora Gouvernement y’u Rwanda nka Ministre w’intebe.
Pierre Damien Habumuremyi yagaragaje n’imbaraga ze zose ko akora nk’umugaragu igihe yari Ministre w’intebe, Dufashe ingero ebyiri, igihe Colonel Patrick Karegeya wahoze ashinzwe iperereza rya Kagame yicirwa muri Africa y’epfo, umwe mubishimiye urwo rupfu ni Pierre Damien Habumuremyi, dukurikije ibyo yatangaje kuri twitter ye.
Urugero rwa kabili, ni ubwo yabwiraga Kagame ko abayobozi bose bakoze nabi uretse Kagame wenyine… uburyo yabivuzemo, yagaragaje kwisuzuguza imbere ya Kagame ku rwego umuyobozi atagakwiye gukoramo.
Urugendo rwe rwa politiki hari amasomo atabashije kwiga y’ingenzi, ntiyize ko FPR igomba kugenzura umutungo wose, ntiyize ko nta mukire ugomba kuba mu Rwanda uretse Kagame gusa na FPR ye.
Abahoze ari abaherwe bose, baranyazwe ibyabo areba, abandi baricwa.
Yibeshye kuri FPR na Kagame yibwira ko kuba yarabakoreye, yatunga ibyo yishakiye byose.
Avuye kuri Ministère y’intebe, bamushakiye umwanya utagize icyo uvuze cyane, nuko ashingwa kuyobora urwego rw’igihugu rushinzwe intwali, impeta…
Ku bijyanye n’ubutunzi, yubatse amahoteli ye ku giti cye, Ruhondo, Musanze na Kigali adasabye FPR ngo ibihe umugisha. Ageraho anashinga Kaminuza ye ubwe n’umuhungu we yitwa Christian University of Rwanda.
Yaje gushinjwa gucunga nabi umutungo wa Kaminuza ndetse n’ubwambuzi. Imwe muri gihamya igaragaza ko ari FPR iri kumugaraguza agati, nuko mubo ashinjwa ko yambuye nta n’umwe umushinja…
Ibyubahiro byose yari afite uko yatumbagiye akagera mu bushorishori bw’igihugu, amaherezo yaje kwisanga yurira akanamanuka imodoka itwara abafungwa, mu nkweto zitagira amasogisi.
Pierre Damien Habumuremyi ni urugero rwiza rw’ukuntu FPR iyo umaze kuyikorera ibyo ishaka byose, ikujugunya nk’uko bajugunya imyanda.
Honoré Murenzi