Ntibyari ngombwa ko mbagezaho iki kiganiro kiri m’ubwoko bw’ibiganiro by’iyobokamana kuko nari narabasezeranyije kubagezaho ibiganiro njye, Nyamihirwa na bagenzi banjye bandi twakoze bikababaza Leta ya FPR-Inkotanyi, igahurutsa no kwica no gufunga…
Ariko nyuma y’aho nsanze komuri ibi biganiro haragaragayemo ibitabo byanditswe na Niyomugabo Nyamihirwa cyane cyane ikitwa “Umusogongero kw’ijambo ry’Imana y’i Rwanda” n’ikindi “Nta Yezu nta Ruganzu”,ku bantu batazi Niyomugabo bagira ngo ni umupagani cg umuhakanyi…Kugira ngo nkureho rero urwo rujijo,nahisemo kubihamisha ibihamya niko kuagezaho iki kiganiro. Iki kihaniro cyabaye muri Mutarama 2012. Niyomugabo yari umwe mu babwirizabutumwa bari bibumbiye mu itsinda ryatangaga ikiganiro “Kubaho ni we”.
Ubutumwa bw’ingenzi bigishaga bwari uko Imana nyuma yo kubona ko umuntu yacumuye,yashatse uburyo bwo kumucungura,ibikoeresha kohereza Yesu Kristo kugira ngo apfe kubwa bose,bityo bose babone agakiza! Niyomugabo yari umuntu usa nk’uwaremewe guhugura…aha n’aho yasaga n’uhugura bagenzi be,ariko ntibemeranyaga kubyo Bibiriya yigisha!
Iki kiganiro kirimo ibice bine. Komeza ukurikirane ibi biganiro:
- kuri You Tube: Ku mugaragaro Info
- Facebook: RANP-Abaryankuna
- Tweeter : @abaryankuna
- Website: www.abaryankuna.com
- utwandikire kuri kumugaragaroinfo@gmail.com cg kuri ranpsg.abaryankuna@gmail.com