Yanditswe na Nema Ange
Ku wa gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2020 James Kabarebe yongeye kwigaragaza ahimba ibinyoma ku mateka y’u Rwanda dore ko yari amaze iminsi atagaragara mu itangazamkuru nyuma y’aho aherewe inkwenene nyuma y’ikiganiro rutwitsi cyuzuye uburozi n’ubugome yahaye abana bahurira muri AERG. Ubu nanone yagaragaye abeshyabeshya, aho yavuze ko ngo “ ingabo z’u Rwanda zitagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kwica impunzi ngo nk’uko abashaka kugoreka amateka babivuga, ko ahubwo zari zigiye kuzicyura kugira ngo zize gufatanya n’abandi kubaka igihugu”». Ibi niba ari byo koko inkotanyi zagiye muri Kongo zigamije, nkuko bisanzwe zigezeyo zakoze ibindi zihasiga umugani mubi, aho kwitwa Umunyarwanda muri icyo gihugu bisigaye bitera ipfunwe.
Mu gihe Abanyarwanda benshi bakomeje kugenda bivugira uko barokotse ubwicanyi ndengakamere ingabo za Kagame zakoreye mu gihugu cya Kongo, mu gihe na raporo nyinshi zikozwe n’amahanga zashyize hanze ubwo bwicanyi, izwi cyane ikaba ari iyo bita Mapping Report, ntawatinda kuri ayo magambo ya James kabarebe. Reka muri iyi nkuru dusesengure icyo ayo magambo aba agamije.
Bimaze kumenyekana no kuboneka ko iyo FPR ikoze amakosa akomeye, cyane cyane iyo yikoze mu nda, ihita ishakisha uko yasohora iyindi nkuru irangaza abantu. Iyo nkuru ikaba akarusho iyo ije ibiba urwango mu Banyarwanda cyangwa yubaka urukuta hagati y’Abanyarwanda bo mu byiswe amoko y’Abatutsi n’Abahutu.
Nta gushidikanya muri iyi minsi umwuka wateye FPR urakaze, niba ari umuzimu cyangwa umwuka w’inzirakarengane zitabarwa FPR yishe uri kuyitera ntawabimenya. Ntawakumva impamvu FPR yagize gutya :
- Ikavanaho Nduhungirehe wari ubabereye umumotsi mwiza.
- Abaherwe bafashishe Inkotanyi kugera k’ubutegetsi, bakanakomeza kuziha inkunga bafunze amaso nkana bakirengagiza akarengane zikorera Abanyarwanda, zibisukamo zibashyira muri gereza. Aha umuntu yavuga nka Mironko, Urayeneza, n’abandi….
- Abandi bateruzi b’ibibindi beza kuri FPR nka Evode Uwizeyimana na Pierre Damien Habumuremyi bafashije Paul Kagame kugundira ubutegetsi badoda amategeko, ziba zibegeje k’uruhande. Uko ni ko Uwizeyimana ntaw’ukimenya amakuru ye mu gihe Habumuremyi zimusuzugura kumugaragaro zikanamuroha mu buroko.
- Ariko hejuru y’ibyo byose Inkotanyi zishe Kizito Mihigo, umuhanzi, impirimbanyi Abanyarwanda benshi bibonagamo. Zifunga umusaza Barafinda uvugira rubanda rugufi. Zisenyera abaturage, n’ingabo za Kagame ziroha mu bagore zibafata k’ungufu n’ibindi bizazane byinshi.
Ibyo byose uwavuga ko bifite ingaruka zikurikira ntiyaba abeshya :
- Abanyarwanda barambiwe Inkotanyi
- Abanyarwanda banga urunuka Inkotanyi
- Abanyarwanda benshi baba hanze y’u Rwanda ntibazongera guturuka hanze ngo bagiye « kubaka u Rwanda » cyangwa gushora imari zabo mu Rwanda
- Abanyarwanda batangiye guhumuka bakabona umwimerere w’Inkotanyi ari wo urwango rushingiye ku moko no kudakunda abenegihugu.
Ibyo bikaba ari byo birimo birahagurutsa abambari ba FPR, harimo na Kabarebe, ngo baze bakoreshe Jenoside cyangwa ubundi bwicanyi butiswe jenoside barangaza Abanyarwanda. Urugero rwumvikana neza ni ukuntu ku mbuga nkoranyambaga abenshi baganiraga ku birori bizakorerwa nyakwigendera Kizito Mihigo, ntibitangaje rero ko FPR n’abambari bayo basohora amagambo rutwitsi bakabya cyangwa bahakana amwe mu mahano yakorewe Abanyarwanda bagamije kurangaza Abanyarwanda no gupfuka ibindi biganiro byose. Twibaze nk’aho Kabarebe yavuze ngo : « Miliyoni eshatu zapfa ahantu ntihaboneke n’umurambo n’umwe, Miliyoni esheshatu ni abantu bapfa bakazimira ntubone numwe » ibyo ni ukwikiza nkana kandi ntaho bitandukaniye n’ibya wa musirikare wo mu ngabo za kera za Habyarimana wabajije ngo « muzane abo nishe banshinje » ! Koko Nta nterahamwe, Nta nkotanyi.
Abanyarwanda benshi bamaze gufungura amaso kuri iyo politiki igamije kurangaza, gusa ntibizatangaze abantu igihe Kabarebe azatangaza ko n’ibyo bakoreye ba Kizito Mihigo byari ukubagirira neza, dore ko akajije umurego mu kugoreka amateka no kugira ibibi ibyiza, ibyiza akabigira bibi!
Reka twibutse FPR n’abambari bayo ko mu ntego za FPR muntangiriro harimo «Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi ». Mbere yo kugoreka Amateka muhakana ubwicanyi ndengakamera mwakoreye impunzi z’Abanyarwanda muri Kongo, mubanze musuzume ukuntu iyi ntego, n’izindi zose mwari mufite nta nimwe mwagezeho.
Mukurikire iki kiganiro kugira ngo mumenye izindi ntego za FPR n’uko nta nimwe yabashije kugeraho.
Nema Ange