MU KARERE KA HUYE, ABATURAGE BARAMBIWE AMARANGAMUTIMA YA LETA YA FPR KW’IFUNGWA N’IFUNGURWA BY’AGATEGANYO RY’ ABABUZA UMUTEKANO.





Yanditswe na Byamukama Christian

Nyuma yaho babiri muri bane bacyekwaho kwicira umusaza aho yararagiye mu kabande mu kagali ka gashora umurenge wa huye bagatwara n’inka ze. Umwe mubaturage babatanga buhamya nagahinda kenshi avuga ko muri abo babiri uwitwa Kubana atari ubwa mbere yishe umuntu kuko hari umusore yiciye mu kagali baturanye nyuma yaho we n’abagenzi be bagiye kwiba uwo musore akamumenya. Nyamara mu gihe abakora ibyaha kuribo byoroheje bahezwa mu munyururu.

Twabibutsa ko mu itegeko N0 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize  y’imanza z’inshinzabyaha mu ngingo yaryo ya 66 ivugako ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze. Ashobora ariko gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma ukekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri(2). Icyakora n’iyo igihano cy’itateganyijwe kitageze ku myaka ibiri ariko Kitari munsi y’amezi atandatu, umugenzacyaha cyangwa umushinza cyaha ashobora kuba afunze ukekwaho icyaha iyo “atinya ko yatoroka ubutabera, kuba yasibanganya ibimenyetso cyangwa akotsa igitutu abatangabuhamya ndetse niyo atagira aho abarizwa cyangwa iyo igifungo aricyo cyonyine cyatuma hatabaho isubira cyaha”.

Nkuko byanditse neza kandi bihora bisobanurwa n’abamwe mu bayobozi barimo Bahorera Dominique w’umunyamategeko kandi akaba n’umuvugizi w’umusigire w’urwego rw’ubugenzacyaha bwa leta ya FPR (RIB) wakwibaza impamvu Cyuma Hassan wari wari umunyamakuru kandi akaba na nyir’umuyoboro wa  Televiziyo yakoreraga kuri youtube yitwa Ishema izwi nka Ishema Tv, watawe muri yombi kuri 15/04/2020 ashinjwa kwica amabwiriza ya guma mu rugo nyuma akaza kuregwa impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gushyamirana n’inzego z’umutekano ndetse n’impamvu Docteur Habumuremyi Pierre Damien uregwa gutanga sheki itazigamiye no guterura ibindi nabi batahawe uburenganzira bwo kuburana bari hanze.

Cyuma Hassan utaremerewe kuburana ari hanze

Iyo ugereranije ibyaha Cyuma Hassan na Habumuremyi baregwa ukagereranya n’icyaha cy’ubwicanyi uwitwa Kubana asubiyemo nkuko abaturage babitangaho ubuhamya uhita ubona ko uwo FPR yamaze gukoresha imugenera ishimwe ryo kumwicyiza ndetse FPR igatinya cyane ijwi rubanda ikunda kandi ikaritega amatwi kuko riba rivuga riranguruye amabi yayo. Ese cyuma Hassan na Habumuremyi barigucahe imipaka yose y’igihugu gifunze? Barigusibanya ibihe bimenyetso kandi ibyaha byabo bizwi? Nibagira aho baba se? Cyangwa ni yankutetse umutwe nk’umvishe ya Leta ya FPR? Nshimyeko tubizi uhimba  ibyaha ariwe utanga imyaka y’igifungo!

Ribara uwariraye koko, Abanyarwanda nibo batangabuhamya bakarengane gaturuka ku mabwiriza avuye ibukuru, munyangire na ruswa yasimbuye ubutabera.

Amarangamutima  m’ubutabera aturutse ku mpamvu iy’ariyo yose nayo nimwe mu nzigo zugarije abanyarwanda Abaryankuna n’abanyarwanda bandi bafite u Rwanda k’umutima bagomba kurandurana n’imizi yayo byihuse.

Byamukama Christian