Yanditswe na Kalisa Christopher
Kuva kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020, RBC yatangiye gupima icyorezo cya COVID-19 ababyifuza barimo n’abagenzi bajya cyangwa abava mu mahanga. Umuntu wese azajya yishyura Frw 47.200 ($50). Gupima bikorerwa ku ishami rya RBC i Gikondo no kuri Petit Stade i Remera. Ahateganyijwe ko ku munsi hapimwa abantu 6.000. Igitangaje ni uko ku I tariki ya 2 Nyakanga Leta y’agatsiko yari yatangaje ko gupima Covid-19 byari kujya bikorerwa Ubuntu!
Mu gihe ubu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi mu byafashe imyenda myinshi rwitwaje icyi cyorezo. Nta gahunda rufite ihamye yo gukoresha aya mafaranga. Kagame n’agatsiko ke ka FPR bakaba batangiye irindi shora mari rizajya ribinjiriza 300.000$ ku munsi umwe. Ni ukuvuga 283. 200. 000 Frws ku munsi umwe. Ni ukuvuga ko bibagendekeye neza nk’uko babyifuza bakwinjiza 8 .496. 000. 000 Frws ku kwezi kumwe.
Igitangazamakuru igihe cyavuganye na Dr Nsanzimana Sabin Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), aho yavuze ko Ubu u Rwanda rushobora gusuzuma ibipimo bisaga 6000 ku munsi.
Dr Nsanzimana Sabin, aheruka kuvuga ko inzego z’ubuzima ziteguye, kuko hafashwe icyemezo ko umuntu uza mu Rwanda azajya abanza kugaragaza ko yipimishije COVID-19 bagasanga ari muzima, yagera no mu Rwanda akongera agapimwa.
Yakomeje ati « Mbere y’uko akomeza akazi cyangwa se ikimuzanye ndetse n’Umunyarwanda utashye, natwe tuzajya twongera tumupime, ategerereze ahantu habigenewe mbere y’uko ahabwa igisubizo, nabona igisubizo cy’uko adafite ubwo burwayi kandi yanazanye n’ikindi gisubizo cy’uko atarwaye, ibyo bibiri bizaba biduhagije tuvuge ko ntawe uje mu ndege afite n’ubwo burwayi. »
Iyi gahunda ishyizweho mbere y’iminsi ine ngo u Rwanda rutangire kwakira indege zose zitwara abagenzi, nyuma y’igihe hakora izitwara imizigo n’iz’abantu mu buryo bwihariye.
Kuri paje ya Radio Rwanda kuri Facebook, ivuga kuri iri pimwa. Abantu benshi bakomeje kugaya icyi cyemezo. Uwitwa Umuhoza Olivier yagize ati : « Kuki mutapimira ubuntu murabona igihe abantu bamaze badakora babona ayo madollars angana atyo???ikindi kandi yipimishije ari umwe se byabuza ko yakanduzwa n’abaturanyi n’umuryango we?mugerageze mupime muri rusange ntimugahindure ibintu byose ubucuruzi. »
Undi witwa Ka Albert yagize ati « Inzara ko ivuza induru umuturage arayakurahe ??? Cga arayibana yicejekere !!! Leta ni umubyeyi ibyiteho ariko mu bouturage cga mu byaro ko badapimwa bo bazira????!!!! Ko bashobora kuyirwara ntibanabimenye kubera imyumvire cg ubumenyi buke » Uwitwa Nzamu Emmy Pastor we yagize ati « Birangiye Corona ibaye business da !! »
Mu gihe u Rwanda rwifatira idene rwitwaje Corona, abaturage benshi bakomejwe kwicwa n’inzara ndetse Kagame n’agatsiko ke ka FPR bakomeje kugaragaza ko icyo bitayeho ari ifaranga.
Abaturage bazabona 47.200 Frws muri iki gihe ni bangahe ? Ese abo bagiye kuza muri izo ndege bo iryo faranga bazishyura rizamarira iki abaturage ? Ikindi ngo n’uko Umuntu azajya abanza kwaka umunsi azapimirwaho kandi akiyishyurira ikiguzi ngo kandi abanza kwishyurwa kuri konti yo muri Banki. Harya ubwo ugeze ku kibuga arembye byo ?
Abaryankuna ntibazahweme kwereka abanyarwanda ubusambo n’ubusahuzi bw’ino Leta. Ba nyarwanda muhaguruke kandi mube maso. Iyi Leta nta mpuhwe ibafitiye kandi igamije kubarimbura. Ayo madeni inafata ntibashyira muri gahunda yabo, kandi n’ubuvivi bwanyu ntibuzabasha kuyishyura. Mu haguruke murwane ku burenganzira bwanyu, n’ubwo inzara yabica mwahagurutse mwatsinda.
Kalisa Christopher
Kigali.