Yanditswe n’Ahirwe Karoli
Miliyali 33 z’amanyarwanda ni umubare agatsiko ka FPR kahaye ikipe y’umupira wamaguru ukomeye mu bufaransa ya PSG, kuri ayo hakiyongeraho miliyali 37 nanone kahaye ikipi yo mu bwongereza Arsenal. Ayo mafaranga yose aturuka mu bukerarugendo bushingiye ku byiza bitatse u Rwanda. Mu gihe agatsiko ka FPR gapfusha ubusa ayo mafaranga aho kuyashyira mu guteza imbere Abanyarwanda, abaturage bo mu murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu barataka. Abo baturage bambuwe ubutaka bwabo hashize imyaka irindwi (7) mu rwego rwo gutunganya pariki y’igihugu ya Gishwati none nyuma y’imyaka irindwi(7) ntibarabona ingurane.
Abo baturage bavuga ko batanze ubutaka bwabo, aho bahingaga cyangwa bororeraga inka kuva mu mwaka wa 2012 na 2013 kugeza nanubu ntibarahabwa ingurane. Ubuyobozi bwabanje kubemerera kujya bakoresha ubutaka bwabo mu gihe bategereje ingurane ariko biza kurangira nabyo batakibyemerewe hashize imyaka ibiri.
K’uruhande rw’ubuyobozi barasobanura ko abo baturage banditswe imyirondoro yabo nabi bityo bigatuma amafaranga bagombaga guhabwa asubira muri Banki y’u Rwanda BNR! Ubuyobozi burizeza abaturage ko mugihe gito ikibazo kizaba cyakemutse.
Nkuko abo baturage babyivugira si ubwa mbere ubuyobozi bubareshyareshya buvuga ko ikibazo kigiye gukemurwa dore ko hari nabari baraje gukosora imyorondoro yabo. Ku baturage 5 700 bambuwe ubutaka, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko abagera kuri 350 ni bo batarabona ingurane y’ubutaka bwabo.
Ese koko abo baturage bagiye kwishyurwa? ese koko ayo mafaranga yasubiye muri Banki y’u Rwanda cyangwa yibwe n’agatsiko kiyemeje kunyunyuza imitsi y’Abaturage?
Ubureganzira k’umutungo w’u Rwanda ni ntavogerwa mu mategeko y’u Rwanda. Abaturage dusabwe guhaguruka tugaharanira uburenganzira bwacu,ku mutungo wigihugu cyacu nta mpinduka izaturuka mu ijuru ngo ize idukemurire ibibazo twatejwe nagatsiko ka FPR.
Ahirwe Karoli