Yanditswe na Irakoze Sophia
Minisiteri y’ibikorwa remezo ya Kagame ifite umushinga wo kubaka imihanda mu mijyi itandatu bivugwa ko izunganira Kigali ariyo: Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye, Muhanga na Nyagatare. Ingengo y’imari iteganyijwe muri uwo mushinga Nyagatare yihariye 60% y’ingengo y’imari y’umushinga wose. Ibi bitera abantu kwibaza byinshi kuko umujyi wa Nyagatare ubusanzwe utuwe n’abaturage bake.
Ibi bitera kwibaza impamvu indi mijyi yirengagijwe ikagenerwa ingengo y‘imari nkeya kandi ariyo mijyi ituwe n’abaturage benshi kandi ikaba inagendwa cyane cyane n’abamucyerarugendo nka Musanze na Rubavu.
Impamvu nya mukuru uyu mujyi wa Nyagatare uri ku ibere rya FPR ni uko benshi mu bafata ibyemezo ariho bavuka kandi bakaba bahafite ibikorwa byinshi cyane cyane iby’ubworozi ndetse n’amasambu manini. Kugeza ubu niko karere mu Rwanda kabonekamo ibiraro binini bifite inka nyinshi kandi ba nyirabyo bakaba ari abayobozi bavuga rikijyana muri FPR.
Uyu mushinga urimo amanyanga menshi, akarengane ndetse n’icyenewabo aho usanga ku mihanda minini nta mihanda ya kaburimbo izahubakwa kuko abahatuye ari abaturage basanzwe badafite ubavugira ahafatirwa ibyemezo, ariko wajya hirya hanze y’umuijyi ahakorerwa ubworozi ugasanga hari imihanda ya kaburimbo ijya neza mu biraro by’abayobozi cyangwa abavuga rikijyana muri FPR nka Donald Kaberuka wahoze uhagarariye Banque Africaine de Developement, James Kabarebe umujyanama wa President Kagame n’abandi benshi b’ibikomerezwa.
Abaturage batuye ku mihanda minini bafite agahinda kenshi kuko bari bizeye ko iyo hataza kubaho akarengane imihanda igaca imbere y’aho batuye inzu zabo zari kongererwa agaciro ndetse bikanateza umujyi wose imbere aho kugira ngo ujye guteza imbere ahakorerwa ubworozi kubera impamvu z’abantu ku giti cyabo.
Twabibutsa ko uyu mushinga wo kubaka imihanda mu mijyi itandatu izunganira Kigali watewe inkunga na Banki y’Isi ariko uzashyirwa mu bikorwa na LODA, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uturere.
Irakoze Sophia
Mu Rwanda