RUBAVU: NYUMA Y’IMYAKA ITANDATU IBYARI UMUDUGUDU VISION BYABAYE UMUDUGUDU NYAKATSI!

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Inzu zitagira igikoni, inzu zasenyutse, inzu zisigaranye cyimwe cya kane cy’ubusitani zari zifite ni zimwe mu ziboneka mu mudugudu wa Vision wubatswe hashize imyaka itandatu gusa! Uwo mudugudu ubarizwa mu murenge wa Cyanzarwe, mu karere ka Rubavu.

Nkuko abaturage babitangarije inkinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, ugusenyuka kwinzu zabo guterwa n’impamvu zikurikira

Inzu zidafite igikoni.

– Ibyo byatumaga batekera mu nzu iyo imvura yabaga yaguye noneho imbaho zigasaza.

-Amabati yashaje vuba kubera gutekeramo imvura yagwa igacamo noneho imbaho zikanyanyirwa ubwo zigatangira kubora.

-Uko inzu zinyagiwe noneho imbaho zikabora ubwo zikagwa.

Umuturage umwe yagize ati : “Twaraje dusanga koko hari inzu, ariko zitagira igikoni twagiraga ikibazo cy’imvura tugacana mu nzu, byageze igihe hamwe wacanaga hagatoboka ukimukira ahandi inzu na yo ikagwa . Iyo baduha igikoni wenda inzu zakagombye kuba zigihari.’’

Mu mudugudu ugizwe n’imiryango 160, Umuseke wasanze mu nzu zimwe zari zifite ibyumba bine, zisigaranye icyumba kimwe gusa, naho “izindi nta nkuta n’amadirishya zikigira”.

Aha turabibutsa ko mu mwuga w’ubwubatsi bwa kinyamwuga, nta myubakire yakagombye gusenyuka cyangwa kwangirika hatararenga imyaka icumi, ariyo garanti y’imyaka icumi. None mu Rwanda rwabohojwe na FPR nyuma y’imyaka itandatu gusa inzu ziba zabaye Nyakatsi.

Abategetsi ba Kagame, bakunze kwiyerekana bamurika ibikorwa byo guha Abaturage amazu, bakabyitirira FPR nubwo biba byaturutse mu misoro y’Abanyarwanda. Gusa ntibajya bavuga kukizatunga abo baturage muri ayo mazu kandi ari ikibazo nyamukuru cy’Abaturage. Umusaza umwe bahaye iyo ngirwa nzu yasobanuye akarengane ke aho iyo nyakatsi bamugabiye yahise imuvana mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ikamujyana mu cyiciro cya gatatu, kibarirwamo “abifashije”.  Yagaragaje ingaruka k’ubuzima bwe aho yavuze ko hashize “imyaka itandatu atagira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kubera ko yashyizwe mu Cyiciro cya 3, kandi akiri mu Murenge wa Rambura yaravurwaga ku buntu kuko yari mu Cyiciro cya mbere cy’Ubudehe”.

K’uruhande rw’ubuyobozi, Ishimwe  Pacifique, ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Rubavu, yabwiye Umuseke ko  ’’Hari gahunda yo kubakira abatishoboye ndetse no gusana inzu zimeze nka nyakatsi.’’ Uwo muyobozi ntiyashoboye kuvuga igihe iyo gahunda izashyirwa mu bikorwa”.

Abaryankuna baramaganira kure cyane uko abaturage bakomeje kuba ingwate z’agatsiko k’amabandi. Kuba izi nzu zisenyutse nyuma y’imyaka itandatu biturutse ku myubakire ikoreshejwe ibikoresho, nk’imbaho, bitujuje ubuziranenge bwo kubaka.  FPR uzakomeza gushyira mu byago Abanyarwanda kugeza ryali?

Nema Ange