POLITIKI YA FPR MU BUHINZI NK’ « IGIPIMO CYIZA CYA POLITIKI MBI »

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Hashize imyaka cumi nine (14)imiryango itegamiye kuri Leta ya Bill na Melinda Gates na Rockefeller itangije icyo bise “The Alliance for a Green Revolution in Africa (AGRA) » Umuntu yakwita « Urugaga ruharanira revolution mu buhinzi mu mugabane wa Afurika ».Urwo rugaga rwari rwijeje abanyafurica kuzamura ubuhinzi n’ubukungu bushingiye k’ubuhinzi n’ubworozi bwo muri afurica. Gusa nyuma y’imyaka 14, icyari icyizere cyarazambye, politiki ya guverinoma ya Kagame yo ikaba inaboneka« nk’igipimo cyiza cyiyo politiki mbi ».

Mbere yo gutangira iyi nkuru twabibutsa ko Bill Gates ari umwe mu bafatanyabikorwa na Paul Kagame mu kunyunyura imitsi y’Abanyarwanda,  aho akomeje gutangaza ku isi hose ko azana imishinga mu Rwanda yo gufasha abaturage ahubwo bikarangira Abanyarwanda babaye nka za mbeba zo muri laboratoire zo gupima niba imishinga ye ifite ireme.

Bill Gates ni inshuti ya Kagame

Muri raporo yasohotse mu kwezi kwa Nyakanga 2020 ikozwe n’umuhanga mu buhinzi Jan Urhahn, akayita “False Promises :  The Alliance for a Green Revolution in Africa(AGRA) », umuntu yakumva nk’amasezerano y’ibicupuri  uwo muryango wijeje, u Rwanda rwiswe “Umwana wishwe n’inzara muri Afurica” kandi rukaba n’igipimo cyiza cyuko uwo muryango watsinzwe muri Afurica. Iyo raporo itangaza ko iyopolitiki nta kintu yazamuye k’ubuhinzi bw’u Rwanda ko ahubwo abantu bishwe n’inzara biyongereyeho k’urugero rwa 15% mu gihe iyo pokitiki yakorwaga. Icyatangaje abakoze iyo raporo ni ukuntu u Rwanda rwari rwarimitswe hashyirwa imbere uko umusaruro w’ibigori wiyongereye. Amahanga akomeje kugenda yibonera ukuri kwa politiki ya FPR aho Umunyarwanda wese asanzwe azi ko umuhinzi mu Rwanda yategetswe guhinga imbuto zimwe, imbuto zigurishwa mu mahanga, ugasanga atacyeza n’umusaruro wo kumutunga.

Uwo muhanga muby’ubuhinzi yanenze uko Agnes Kalibata, wahoze ari minisitiri wa Kagame ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi, ubu akaba ayoboye urwo rugaga, aherutse gushyirwa ku mwanya w’uzayobora  inama y’umuryango w’abibumbye izaba mumwaka wa 2021 yo kwita ku biribwa “Food Systems Summit”.  Mu magambo ye yagize ati : « Uburyo bwa AGRA bukemangwa ntibushobora gutanga imbaraga zikenewe mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kwiga ku biribwa ».

Mu kwezi kwa gashyantare 2020 imiryango 176 ituruka mu bihugu 83 yandikiye LONI yamagana ko Kalibata yazayobora iyo nama yo muri 2021.

Ku rwego rwa Afurika iyo raporo yerekana ko no mu bihugu umusaruro w’ibigori wiyongereye, amafaranga umuhinzi yinjiza ndetse no kwihaza mu biribwa ntabwo byazamutse cyane. Kandi ko nta kamaro byagiriye abo igenerwabikorwa bya AGRA ryari ryarateganyje kugirirwa akamaro aribo imiryangoy’abahinzi-borozi bato. Umubare w’abantu badafite imirire mibi mu bihugu 13 byashyizwemo iyo gahunda ya AGRA wiyongereyeho 30% mu gihe iyo politiki yaririmo ishyirwa mu bikorwa muri ibyo bihugu.

Umunya Zambiya, Mutinta Nketani, wize ku nyungu yiyo politiki yavuze ko “AGRA ni inzitizi mbi itera abahinzi-borozi bato kurushaho kuba abakene, bikanangiza n’ umutungo, ibidukikije by’umwimerere w’igihugu”. Nakataraza mu Rwanda, Kagame na FPR bazakazana.

Constance Mutimukeye