COVID19 ITEME RIHUZA ABANYARWANDA BOSE MU BUMWE BUSHINGIYE KU BUKENE N’UBURAKARI





Yanditswe na Nema Ange

Ku itariki ya 16 Kanama 2020, umujyi wa kigali watangaje ko isoko rinini rya Nyarugenge rizwi ku izina rya “Kigali City Market”  hamwe n’isoko ryo kwa Mutangana afunzwe kuva ku i tariki ya 17 Kanama kugera ku i Tariki ya 24 Kanama 2020. Pudence Rubingisa Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yavuze ko icyo kemezo gishingiye ku bwiyongere bw’umubare w’abandura Covid-19 mu Karere ka Nyarungenge. Abanyarwanda bamwe bataripfana bagaragaje kuri murandasi uko bakiriye icyo cyemezo kititaye ku bibazo bafite muri iyi minsi.

STOP! Umupolisi arabuza umumaman guhahira abana muri Kigali City Market

Uwiyita “la Cynique: yagize ati : “MINALOC nitange n’itegeko ry’uko abahahira mu masoko bafunga ibifu byabo, babe baretse kurya kugeza igihe icyorezo cya COVID19 kizabonerwa urukingo”.

Uwitwa Justin we yibajije ku ngaruka zo gufunga amasoko amwe andi bakayareka, yagite ati : “Ikigiye gukurikiraho, nuko abahahiraga muri ariya masoko bagiye kwisuka mu masoko agifunguye, abanduriye mu masoko yafunzwe aho bimukiye naho bahakwirakwize uburwayi”.

Yanenze icyemezo cy’umujyi wa Kigali, kerekana ko abayobozi ba FPR batarasobanukirwa icyorezo cya Covid-19. Yagize ati : “Kongera guhagarika ubuzima bw’umujyi kubera indwara byarangije kugaragara ko yabaye twibanire, ni uguhisha amaso ntabwo ari ugukemura ikibazo, harya koko ubu duhagaze neza mu kurwanya COVID19 kurusha ibihugu nka Tanzaniya, Burundi, Benin cyangwa Suede zitigeze zifunga ikintu na kimwe?

 Umunyarwanda umwe yahisemo kwiyita “Akumiro” aho yanagaragaje ako afite ku mutima yunzemo agira ati: “Birazwi ko kwa Mutangana no muri City Market harangurira abantu bacururiza mu masoko yandi yose y’umujyi, ndetse na za alimentations, restaurants na quincailleries ziraharangura. Bivuze ko n’aho handi hose iyo ndwara yarangije kugerayo cyangwa bitari butinde. Nibabibonera gihamya se barahafunga hose mu mujyi utuwe n’abantu batunzwe no guhaha gusa?

Nawe yagaragaje ikibazo dukunze kubagezaho cyuko amafaranga Leta ya FPR ifata mu izina ry’Abanyarwanda yo gufasha igihugu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 umuntu atamenya aho FPR iyashyira, aho yemeje ko Leta itajya ifasha abaturage : “Barasubiza umujyi wose muri gumamurugo babibizi neza ko ntacyo Leta ifasha abenshi mu baturage mu kubona iby’ibanze byo kubaho? Iyo abayobozi bafata ibyemezo bishingiye ku bwoba, biba bigoye ngo bibe ibyemezo bireba kure”.

Umutegarugori ushakishiriza imibereho mu mineke kwa Mutangana yumiwe!

Uwitwa John we yerekanye uburakare bw’abaturage ndetse abona ko kuri we ubumwe bw’abanyarwanda bugiye gushingira kuri ubwo burakare n’ubukene. Yagize ati : “Iyi COVID19, igiye gutuma Leta ihuriza abanyarwanda bose mu bumwe bushingiye ku bukene n’uburakari. Abacuruzi bararakaye, abarimu n’abakozi b’amashuri yigenga bose ni abarakare, abanyeshuri batazi igihe bazasubirira ku ishuri ni aba mecs. Abaganga barajiginywa, atari ukubera imishahara mito gusa, ari no kubura iby’ibanze byo kuvura abarwayi kubera imyenda RSSB irimo amavuriro, abarwayi barumiwe kuko usigaye usanga bahabwa rendez-vous yo mu mezi atatu cyangwa arenga ngo babonane na muganga kandi abarembye biyongera. Abahinzi babumbiwe mu makoperative amenshi yarabakenesheje bugarijwe n’imyenda batazi imikoreshereze yayo, abanyamadini bararakaye kubera amabwiriza bariho bahabwa babona ameze nk’amananiza, abatunzwe no kwisumamo mu mirimo idafungura nk’iy’utubari babuze ayo bacira n’ayo bamira, abapolisi bo umujinya wabo bawutura abaturage…. Abayobozi bakuru bacu nyamara bakwiye kurushaho gushishoza muri ibi bihe”!

Abaryankuna baraburira abanyarwanda ko nk’uko abakurambere bayamaze ngo burya uhishira umurozi akakumaraho urubyaro! Abanyarwanda nibadahaguruka ngo birwaneho, Leta y’agatsiko k’amabandi n’abicanyi izabamarira ku icumu. Abo itazicisha ubuzima bubi izabicisha inzara, abo itazicisha inzara abapolisi ba Kagame bazabarasa.

Nema Ange