MARIE MICHELLE UMUHOZA WAHOZE AVUGIRA RIB ARI GUKORA IKI MURI CANADA ?

Kuva ejobundi tariki ya 23 Kanama 2020, amakuru yatangiye gusakara mu Rwanda no hanze yaho ko uwari umuvugizi wa RIB, madame Umuhoza Marie Michelle ko ari muri Canada yahunze we n’umuryango we.

Umuhoza Marie Michelle wagaragaye atangaza ko Mihigo Kizito yiyahuriye muri gereza yaba yarabonye ko kubaho mu kinyoma no kuvugira urwego rw’igihugu gihotora abo gikwiriye kurengera. Amakuru yemeza ko atakiri mu Rwanda, ndetse akemeza ko yajyanye n’umuryango we. Ndetse akaba yarahawe Visa nk’ugiye gutembera bitari ukwivuza.

Mu gihe Ijisho ry’Abaryankuna rikomeje gutohoza neza iyi nkuru. Ikinyamakuru cyigize umuvugizi wa Leta ya Kagame, cyatanguranywe no kwemeza iyi nkuru ariko cyivugako yagiye kwivuza. Igihe cyagize giti : « Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Marie Michelle Umuhoza wahoze ari umuvugizi warwo yagiye kwivuza mu mahanga kandi ko ari koroherwa
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Igihe ko Marie Michelle Umuhoza akiri umukozi wabo wagiye kwivuza, akagenda mu buryo bwubahirije amategeko.

Ababikurikiranira hafi baribaza impamvu Leta ya Kigali yahagurukiye kunyomoza yivuye inyuma izi nkuru zivugwa kuri uyu mugore mu gihe hari ibindi bibazo itajya igira icyo ivugaho, twavuga nk’abandi bantu banyuranye bahunga igihugu ubudasiba, ababurirwa irengero cyangwa bakicwa, abasenyerwa,…

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna yemeza ko Umuhoza Marie Michelle ari muri Canada kandi yaba yarabonye n’ibyangombwa byo kuhaba. N’ubwo guhunga ntawe ubyifuriza undi, ariko ni n’igikorwa cy’ubutwari aho kwica abenegihugu cyangwa guhisha ukuri ubizi kandi ubibona wahunga.

Abaryankuna bakomeje gusaba abamotsi n’abakozi bose bakoreshwa na Kagame n’agatsiko ka FPR ko aho kwica, guhishira ukuri…. Bagakwiye gufata icyemezo cyo kwitanduka na Leta mpotozi, bitaba ibyo abanyarwanda bakabibaryoza, kandi si cyera.

Ukwakira umwaka ushize nibwo Marie Michelle Umuhoza yagizwe umuvugizi wa RIB asimbuye Mbabazi Modeste, Umuhoza akaba yarasimbuwe igitaraganya ndetse ntihatangazwa n’impamvu.

Kalisa Christopher
Kigali