IMPAMVU 100/004b KURANGAZA ABATURAGE

Spread the love




Yateguwe n’Ubwanditsi

FPR YIMITSE ICURIKABWENGE ITUZA ABANYARWANDA MU RWOBO RW’UBURANGARE.

7. Ikiswe ikoranabuhanga, ariko mu by’ukuri ari ihonyabuhanga.

Mu gihe isi yose ikataje muri gahunda z’iterambere cyane cyane mu ikoranabuhanga mu itumanaho, FPR yo ikoresha aya mahirwe mu kurangaza abaturage no kubaheza mu rwobo rw’uburangare. Nkuko byumvikana FPR ikoresha ibintu byakagize umusaruro mwiza wo kubaka abaturage, ikazigira ibikoresho byazo byo kurangaza abaturage.

Nyuma ya za Facebook, Instagram, Snapchat, Whatsapp, YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga ubundi zakagiriye abashaka gutera imbere akamaro, Reka tubahe ingero ebyiri z’uburyo icyakabaye ikoranabuhanga, cyagizwe ihonya-buhanga na FPR ngo ikunde ituze abanyarwanda kure y’ubuzima runsange bw’igihugu.

>> One laptop per child

Ku bufatanye n’umuherwe Bill Gates Paul Kagame yarakugendeye ngo aboneye Abanyarwanda ibyiza, bamuhangika ibimashini by’abana byari biri mu igeragezwa, bigahura n’igihombo kuko ibihugu byose byari byabyanze, bitewe n’uko abo byagenewe ari abana bato baba bari mu kiciro cyo gukuza ubwonko, nk’imibare yo mumutwe, kwandikisha intoki n’ibindi abana bato baba bacyeneye, abayobozi b’ibihugu basanze izo mashini nta kindi zakora usibye kurangaza abana mu gihe cyabo cyo gukuza ubwonko, maze bamaganira kure izo gahunda za Bill Gates.

Paul Kagame utarize, arakugendera nyuma yo kubishoramo akayabo kari kugirira akamaro abana benshi b’u Rwanda badafite epfo na ruguru, maze ati mbaboneye agashya ka “One Laptop per Child”. Izo mashini zisanga nta mashuri ahagije u Rwanda rufite, ibikorwa remezo nk’amashanyarazi bidahari, maze icyari ikoranabuhanga gihinduka isoko n’amaduka.

Irengero ryacyo ntawatinyuka kurivugaho mu Rwanda rwa Kagame kuko umwami w’amakabuza yakubise igihwereye amahanga yose aramukwena.

Nubwo byatekerezwa ko ari gahunda nziza y’iterambere, ariko uwahaye izo mashini FPR ntaho ataniye n’abashinwa babahaye amabati kandi bo batayubakisha. Iyi yari gahunda yo kwica abana mu mitwe bakiri bato, maze u Rwanda rw’ejo rukazaba urw’ibisenzegeri. Icyakora FPR yo intego imwe yayigezeho kuko byamaze imyaka igera muri ibiri abaturage babirangariye, ariko ku rundi ruhande yakubise igihwereye kuko umugambi nyamukuru wo guhwinjarika Abanyarwanda utagezweho.

Byose ni byakabaye byiza, ariko rusahurira mu nduru abikoresha mu nyungu ze arangaza rubanda.

>> Robbot Sophia

Umwaka ushize wa 2019 mu kwezi kwa gatanu, mu gihe inzara yari imeze nabi mu Rwanda, umutekano mucye, ubukene n’ibindi bibazo by’ingutu byari byugarije u Rwanda, Paul Kagame yarakugendeye yishyura igishushanyo cyiswe Sophia, maze aragikodesha anakishyurira amatike y’indege maze akizana i Kigali mu Rwanda mu kiswe inama ya Transform Afrika, bavuga ko igamije guteza imbere ikitwa ikoranabuhanga, ariko wasuzuma neza ahubwo ugasanga kigamije kurangaza abaturage, no kubashukashuka.

Iki gishushanyo Sophia uretse akayabo k’amafaranga yari kugira icyo akora mu majyambere y’Abanyarwanda, cyabaye intwaro nziza ya FPR yo kurangaza abaturage ngo babe bahugiye kugusetswa no gutangazwa no kubona ikintu kitagira ubuzima nka Sophia gihagarara nako gihagarikwa imbere y’abantu kikavuga ndetse kikanavuga Ikinyarwanda. Nk’ibisanzwe Paul Kagame mu gihe isi yose ikataje mu iterambere ry’Ikoranabuhanga, we yahisemo gukoresha iryo koranabuhanga mu kurangaza abaturage ngo abatuze mu nyanja y’uburangare.

Imbere y’imbaga Paul Kagame yumvise Sophia isuhuje, we n’abambari be baraseka, maze rya tangazamakuru ryabaye irangazabaturage ribicishaho ryereka Abanyarwanda, nabo barisekera, icyakora abenshi bahise bamenya umugambi wihishe inyuma yabyo ko ari ukurangaza rubanda ikibagirwa ko abenshi banaburaye, maze bagaragaza kutabyishimira FPR ikorwa n’isoni.

8. Ibiryabarezi no kubetinga

Ibi byuma by’abazungu n’abashinwa byakorewe kurangaza indangare no kwambura abantu imitungo yabo, ni imwe mu ntwaro zikomeye FPR yabyaje umusaruro kuko yakugendeye ikabizana ku bwinshi ikuzuza igihugu, maze urubyiruko rurayoboka sinakubwira.

Si ngombwa ko dusesengura uko ibi byuma byambuye abaturage imitungo yabo, cyangwa ngo dusesengure izindi ngaruka byagize ku banyarwanda nko gusenya ingo zitagira ingano n’ibindi, ahubwo icyo tureba muri iyi nkuru ni ukuntu byafashije FPR kurangaza abo baturage, maze bakabura umwanya wo gutekereza ku bifite akamaro nk’ibibazo byugarije igihugu, ubuzima bwabo bwite n’iterambere ryabwo, iby’amategeko n’uburenganzira bwa muntu, ibyo byose byabaye nk’ibidafite aho bihuriye n’abihaye ibyo biryabarezi.

Nyamara kandi ngo akaboko kazaguha inka ukabona mu iramukanya. Ibi byuma umunyarwanda akibibona n’imikorere yabyo yahise abyita “ibiryabarezi”. Ubundi ukurikije iri zina, iyo hatabaho ingufu z’ubutegetsi nta munyarwanda wari kubyirishoramo yamaze kumenya ko birya Abarezi.

Ku ruhande rumwe nubwo FPR itigeze ireba inyungu z’Abanyarwanda bazamburwa n’ibi byuma ahubwo igashyira imbere imisoro izabivamo, ku rundi ruhande FPR yabisamiye hejuru kuko yabibonyemo intwaro nziza umunyagitugu wese yakwifashisha arangaza abaturage ngo batibaza ku ngingo zifite agaciro.

9. Ibiyobyabwenge

Utazi ubwenge ashima ubwe, ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na benshi n’indi, ni imigani iganisha ku bwenge mu kinyarwanda.

Mbere y’uko twinjira muri gahunda ya FPR y’icurikabwenge n’iyozabwonko nk’intwaro karundura yo kurangaza abaturage no kubatuza mu mwobo muremure w’ubujiji, reka tubaze tubagaragarize akamaro k’ubwenge, birabafasha kumva impamvu FPR yakoresheje ibiyobyabwenge ngo ikomeze irangaze abaturage maze nayo yikomereze umugambi mubisha wayo wo gusahura u Rwanda no kuruhekura.

Kuva na kera na kare, abakurambere b’Abanyarwanda bumvaga ubwege ari ikintu cy’agaciro gakomeye kandi cyo kubahwa, ku buryo akenshi n’ibyiciro bashyiragamo abantu byabaga bishingiye ku iterambere ry’ubwenge n’umutima nkuko tubicyesha Umuryankuna w’Umushumi Niyomugabo Gerald Nyamihirwa. Ashingingiye ku bushakashatsi yakoze ku iterambere ry’ubwenge n’umutima mu myumvire y’Abanyarwanda, nkuko tubibona mu nyandiko yise “Ubwenge n’Umutima  mu Rwanda rwo hambere”, bikaba kandi ari n’isomo yahaye abigishwa be bo mu Itorero Uruganda rw’Ubunyarwanda mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2014 mbere y’uko ashimutwa, Niyimugabo yagaragaje agaciro k’ubwenge n’umutima.

Nta washidikanya ko FPR yumvise uburemere bw’iyo nyigisho yari igamije kurwanya gahunda ya FPR y’Icurikabwenge n’Igwingizabitekerezo, ikabishingiraho imwigirizaho nkana.

Niyomugabo muri iyi nyandiko yagaragaje ibisobanuro bigera kuri bine by’ubwenge:

1. Ubwenge ni ubushobozi umuntu yigira mu mutwe bwo gutekereza, kumva cyangwa kumenya ibintu akabisobanukirwaho.  Umwana utaramenya ubwenge ibibi akoze ntibimuhama.

2. Ubwenge ni uburyo umuntu akoresha yirwanaho ariko ntibumenywe.

3. Ubwenge ni uburyo cyangwa ubushobozi ubwo aribwo bwose umuntu akoresha cyangwa yereka undi kugirango abone uko akika ibintu. Ubwenge bukama iyanga. Abanyarwanda bakagira bati: “Uzi ubwenge umuntu ahingisha igiti akabona umubyizi”.

4. Imyifatire cyangwa imigirire umuntu akesha ibyo yabonye cyangwa ibyamubayeho. Nanone Abanyarwanda bakagira bati: “Icyago cyigisha ubwenge”.

Ugendeye kuri ibi bisobanuro ubwabyo, ntiwabura kubona impamvu FPR idashaka ko hari umunyarwanda uhumuka agaca akenge, ahubwo igahora iharanira ko ubushobozi bwo gutekereza, gukora no gucyemura ibibazo butuzwa kure y’Abanyarwanda ari cyo bise kuyobya ubwenge cyangwa se icurikabwenge n’igwingizabitekerezo.

Mu gihe FPR yakomeje kubeshya Abanyarwanda ko irwanya ibiyobyabwenge, haje kugaragaraga ko ikitwa kurwanya ibiyobyabwenge ari gahunda ya Paul Kagame uzwi nk’umucuruzi mukuru wabyo yo kugira ngo yiharire isoko ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda, bityo agakora uko ashoboye akibasira undi muntu wese ugaragaye abifite, ibyo bigakorwa biciye mu bakozi ba Kagame bamufasha kubicuruza no kubikwirakwiza hirya no hino mu gihugu, dore ko n’iyo hagize uwo babifatana utari muri ako kazu kabo, babimwambura bakabeshya abaturage ko babitwitse yewe ntibanatinye kwifotoza batwika ibyatsi mu mifuka urumogi nya rumogi bakarubika, dore ko ari narwo bakoresha bashinja abantu ibyaha bihimbano.

Paul Kagame na FPR ye bakomeje gahunda yabo yo gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu banyarwanda cyane cyane mu rubyiruko ariko nanone cyane cyane mu mashuri yisumbuye na za kaminuza mu Rwanda.

Ibyo kandi byagendanye no kubaka utubari twinshi mu mujyi wa Kigali, maze urubyiruko rwishora mu businzi n’uburaya sinakubwira, byose bigakorwa hagamijwe ibintu bibiri: ubucuruzi no kurangaza abaturage cyane cyane urubyiruko.

Si ibyo gusa kuko Paul Kagame yabonye urumogi n’inzoga bitari kurangaza urubyiruko nkuko yabyifuzaga, maze akora kuri za ndege ze arakugendera akuzanira ibindi byitwa Mugo, maze akwirakwiza igihugu cyose, maze urubyiruko si ugutumura bakora nk’abarushanwa, maze bibahindura abasazi, uko ni ko n’ibyamamare nka Fireman, Gisa cy’Inganzo, Neg de General n’abandi baguye mu mutego mutindi FPR yashakaga kubazimya bitewe n’amagambo akomeye bayibwiraga, maze bazima kandi bazimira batyo, maze mu mugambi mugari wa FPR ibajyana ku kirwa cya Iwawa aho n’ubundi ubwo bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukomereza.

10. Iterabwoba rigamijwe kwereka abaturage ko Paul Kagame ari byose.

Paul Kagame kuva yagera ku butegetsi yigize ikigirwamana, kimwe kirangarirwa na buri munyarwanda, ku buryo gutegereza kuri Paul Kagame, bihagarika gahunda zose zaba iz’ubuzima bwite bw’umuturage ndetse n’izaba zivuguruza imikorere ya FPR itaboneye. Ni muri ubu buryo Paul Kagame ahatira abaturage kujya mu biganiro, bakicwa n’izuba ndetse bakananyagirwa, ariko bakabikora bagaragaza ko babyishimiye nubwo abenshi baba bahekenya amenyo kubw’ako karengane.

Ariko si ibyo gusa, mu rwego rwo kurangaza abaturage ahubwo amaso yabo agahora kuri Paul Kagame, Kagame yakoresheje amayeri menshi abaturage bamwe  na bamwe batigeze bamenya, ahubwo nyine bagakurikira butama.

Icya mbere: mu myaka ya za 2011-2013 Paul Kagame yarakugendeye azana ibintu by’ibyiciro by’ubudehe, bigamije gushyira abaturage mu byiciro maze ngo inkunga za Leta n’indi neza yose Ubutegetsi bwagirira abaturage bajye babibona hagendewe kuri ibyo byiciro. Ibyiciro byarakozwe, bikorwa nabi ku bushake, ku buryo abaturage ba nyagucwa bose bisanze mu byiciro byo hejuru, maze abafite amikoro bisanga hasi. Ubwo nibwo hahise haduka gufasha abanyeshuri biga muri kaminuza hagendewe kuri ibyo byiciro, maze babandi banyagucwa bashyizwe mu byiciro byo hejuru bararira baratakamba sinakubwira. Ibi byagendanye na gahunda y’ubuhendabana ya “Gira inka Munyarwanda”, byose birenganya abaturage bibabuza ibyo bitaga amahirwe nubwo benshi nyuma baje kubona ko iyo nzira ijya ikuzimu ko nta nka zirimo kuko zabaye izo gufungisha abatagira ingano.

Nanone Paul Kagame muri ibyo bihe yateguye ingendo nyinshi mu turere hirya no hino mu gihugu zigamije kurangaza abaturage, kuko yari azi neza ko buri muturage uri bufate ijambo, ari bumutakambire ngo amurengere. Maze Paul Kagame utagira isoni we wadukanye ibyo bibazo, abeshya abaturage ko agiye kubikurikirana bigacyemuka vuba na bwangu, maze arabashukashuka, nibwo mu myaka yakurikiyeho abanyeshuri bemerewe gusubira mu ishuri, nyuma y’uko hari n’abiyahuye.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, Paul Kagame yahise abeshyabeshya abanyeshuri muri kaminuza ko usibye no kubasubiza buruse bari barambuwe ko ahubwo anabongeje buruse iva kuri 25,000RWF igera kuri 40,000RWF. Ibi byakubise abanyeshuri ibipfuko ku maso, banibagirwa agahinda bari batewe n’uko amafaranga y’ishuri muri kaminuza yikubye hafi inshuro eshatu mu myaka ine gusa.

Iyi yari gahunda yo kubashukashuka ngo nashaka kwiyamamariza manda ya 3 muri 2017 ntibazababazwe nabyo. Byose uko ni ko byagenze Paul Kagame aba ashimuse manda gutyo.

Ku rundi ruhande humvikanye amajwi y’abiyiita abanyapolitike nka Cher Musa Fasil Harerimana, Bamporiki Edouard, Damien Harelimana n’abandi bavuga ko ntawundi wayobora u Rwanda utari Paul Kagame.

Paul Kagame ahinduka ikirangaza nk’ibindi byose ku banyarwanda.

Paul Kagame yirukana abo akorana nabo buri munsi abaziza amakosa nawe ubwe aba yagizemo uruhare, ariko kugira ngo yereke abaturage ngo ko ari umuziranenge udakosa, kandi uhora iteka ngo ashaka gushyira ibintu mu buryo.

FPR ihisha abaturage amakuru y’impinduramatwara ikanangisha rubanda abaharanira impinduka mu Rwanda.

11. Kwangisha abaturage abatavuga rumwe na FPR

Mu nyigisho ze, Niyomugabo usibye ko yahuguraga abaturage akabasobanurira iby’amajyambere, ubumwe n’ubwiyunge nyabwo, gukundisha abantu igihugu n’umuco wacyo n’ibindi ariko Paul Kagame na FPR ye ntibatinye kumwita umwanzi w’igihugu kugeza ubwo bamwivuganye ngo bamuziza kugambanira igihugu. Ibi ni nabyo byabaye kuri Kizito Mihigo, bombi bakaba ari bamwe mu batangangije impinduramatwara Gacanzigo, ari bo twita Abaryankuna b’umushumi, ariko nanone, Kizito Mihigo azwi cyane mu butumwa yatangaga bw’amahoro, ariko Sekibi Kagame n’abambari be n’uyu munsi ntibagira isoni zo kuvugira mu ruhame ko ngo yari umwanzi w’igihugu.

Ubu buryo bwo kurangaza abaturage no kubatandukanya n’ukuri nibwo bunakoreshwa baharabika abantu nka Ingabire Victoire, Diane Rwigara, n’abandi benshi barimo natwe Abaryankuna duharanira “Impinduramatwara Gacanzigo” Igamije kurandurana n’imizi inzigo yabaye karande mu banyarwanda no guhindura uburyo bw’imiyoborere mu Rwanda. FPR iciye mu binyamakuru byayo ntitinya no kuvuga ko ngo turangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside, dore ko iyo jenoside yo yabaye intwaro y’iburyo ya FPR.

12. Ibyitwa ibikorwa remezo:

Nkuko byumvikana ibikorwa remezo ni ibintu byose by’ibanze, ndetse binahinduka umusingi w’imikorere rusange y’abanyagihugu. Imihanda, amazu, imiyoboro y’amashanyarazi n’amazi ni ibikorwa remezo kuko byorohereza ibindi bikorwa kugerwaho.

Nyamara mu Rwanda rwa Paul Kagame na FPR ye, bubaka imihanda batagamije korohereza abaturage ubucuruzi, ahubwo bagamije kubarangaza, dore ko iyo mihanda benshi bafungwa bayizira, abandi bakirukanwa aho igeze ngo baboneka nk’umwanda mu mujyi. Amazu manini, cyane cyane ay’ubucuruzi yakabaye ingirakamararo cyane kuko yafasha abaturage kubona isoko n’aho gukorera. Ariko FPR yawe irakugendera ikubaka za Kigali Arena, Convetion Center, Intare Arena, maze ikirukana abaturage hafi yazo, uko ni ko umugi wuzuye amazu adakorerwamo, kuko abaturage yakagiriye umumaro, usibye ko batemererwa kuyakandagiramo, ku rundi ruhande bayabona nk’abareba amafoto, icyakora urubyiruko rwo ngo rwabonye ubusitani bwo kwifotorezaho, maze icyakabaye igikorwa remezo gihinduka ikirangaza gutyo.

INGARUKA:

Ubwo tumaze kureba ibirangaza FPR yakoresheje, reka noneho turebe ingaruka enye byagize cyane cyane hagendewe ku byo Abanyarwanda bakabaye batekerezaho, ariko ubu Abanyarwanda bakaba batabitekerezaho, batabijyaho impaka ngo babisobanukirwe.

  1. Uburenganzira n’inshingano by’Abanyarwanda.

Abaturage benshi mu Rwanda rwa FPR ntibazi uburenganzira bwabo n’inshingano zabo ku gihugu, niyo mpamvu bakorerwa ibibi byose bakabyihanganira bakinumira.

Amategeko mpuzamahanga yemwe n’amategeko nshinga y’ibihugu n’andi mategeko n’amasezerano mpuzamahanga hirya no hino ku isi, byose biha abaturage ba buri gihugu uburenganzira buri wese avukana n‘inshingano byo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cye, gutanga ibitekerezo bye uko abyumva mu bwisanzure ndetse no kugira uruhare mu bikorerwa mu gihugu. Afite uburenganzira bwo kujya no kuva aho ashaka mu gihugu cye ntawe abisabiye uruhushya igihe icyo ari cyo cyose. Nyamara mu kwezi kwa Kabiri umuhanzi Kizito Mihogo yishwe ngo bamufatiye hafi y’umupaka mu karere avukamo, bamushinja kwegera umupaka, baramwirenza nkaho kwegera  umupaka ari icyaha, kandi rero bibaye ari icyaha ubwo no kuvukira hafi y’umupaka byaba ari icyaha.

Abaturage bafite uburenganzira bwo kubaza abayobozi ibyo bakora n’uko babikora, bakanagira uburenganzira bwo kubakuraho igihe cyose bigaragariye ko badakorera neza abo baturage, nyamara kubwo kutamenya uburenganzira bw’abaturage, Abanyarwanda banyuzwe manuma n’ububi bwa FPR, bararuciye bararumira nubwo bagenda bicwa, bafungwa, bahohoterwa umwe umwe, ariko birasa nk’aho Abanyarwanda tutazi ko ubushake bw’abaturage bukuraho abategetsi babakorera nabi.

Ibi kandi usibye ko bituma abaturage barenganywa, bagakorerwa ibyo batagomba gukorerwa kandi ibibakwiriye bikabashyirwa kure, nanone ku rundi ruhande bibuza abaturage kugira uruhare mu mibereho y’igihugu. Ubu bigeze ku rwego aho abagomba gutura mu mujyi wa Kigali ari abo FPR ya Kagame ihisemo, abo ibona ngo ari abakene ikunda kwita umwanda ikabirukana muri uwo mujyi wa Kagame n’agatsiko ke.

2. Amategeko

Abaturage benshi mu Rwanda rwa FPR ntibazi amategeko, yewe urebye Abanyarwanda babashije gusoma itegeko nshinga wasanga ari mbarwa kandi iri ari ryo ubundi rikwiriye kubarengera kuko ari ryo rikwiriye kugaragaza amahame remezo y’igihugu, uburenganzira n’inshingano z’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye babarizwamo.

Nubwo itegeko nshinga ry’u Rwanda ryagizwe igikoresho cy’umuntu umwe, ariko abaturage bari bakwiriye kuba byibuze barizi. Nyamara ikibabaje ni uko umunyagitugu Paul Kagame iyo ashatse kurihindura ngo agundire ubutegetsi yitwaza ngo ni abaturage basabye kurihindura. Ukibaza ukuntu abaturage batanazi ibyanditse muri iryo tegeko ari bo basaba ko ingingo zimwe na zimwe zirigize zahinduka bikakuyobera.

Nubwo uburyo amategeko ashyirwaho mu Rwanda nabyo ari itekinika wa mugani wa FPR, birababaje kuba n’amategeko Kagame yishyiriraho atabasha kuyubahiriza, abaturage bakamera nkaho bitabareba. Ese niba Kagame atubahiriza amategeko yishyiriraho, ubwo ayo yashyirirwaho yayubahiriza?

Paul Kagame yakoze ibishoboka byose, atuza abaturage kure y’amategeko kuko azi neza ko Abanyarwanda bayasobanukiwe atamara kabiri ku butegetsi.

3. Iby’ubukungu n’uko buhagaze

Nyuma y’ikigero gikabije cy’ubushomeri mu Rwanda, inzara ivuza ubuhuha, na nyuma y’inkunga zitangira ingano FPR yakiriye mu izina ry’Abanyarwanda n’amadeni y’umurengera FPR yafashe mu izina ry’Abanyarwanda ku buryo ubu buri munyarwanda yishyuzwa amafaranga agera kuri 500,000 y’u Rwanda, FPR ikomeje guhombya ubukungu bw’u Rwanda ku rwego rukabije, nyamara nta kindi ibikoraho usibye kurangaza abaturage ngo badatekereza ku bibazo nk’ibi by’ingutu bibugarije.

Nta mwanya Abanyarwanda bahabwa wo kwibaza ku kigero cy’ubushomeri n’uburyo bwo kubugabanya, nta mwanya wo kwibaza uko inkorane (system) y’umurimo kimwe n’iy’uburezi byazambye byazahurwa, nta mwanya wo kwibaza ku madeni atagira ingano ari ku mutwe wa buri munyarwanda, ahubwo abaturage bakomeje gutuzwa mu nyanja y’uburangare.

4. Iby’imiyoborere n’ubutegetsi.

Nkuko twabigarutseho hejuru, abaturage bafite uburenganzira n’inshingano byo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu ndetse n’iyo bitagenda neza baba bagomba gukuraho ababayobora. Ariko ikibabaje nuko usibye no kuba Abanyarwanda bayobowe nabi bayobojwe inkota n’igitugu, banapfukiranwa ku buryo ibyo gutekereza uko ubutegetsi bw’igitugu bwahirikwa bikorwa na bacye cyane nabo ariko bikarangira biswe abanzi b’igihugu.

FPR yakugiriye itya iti: “Mu Rwanda nta butegetsi bukiharangwa,  ngo bwasimbuwe n’ubuyobozi, ariko mu bujiji bw’abitwa abacurabwenge bayo, bati ariko hariho minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, none iyi minisiteri ishinzwe iki niba nta butegetsi buri mu Rwanda? Nyamara Abanyarwanda bashobora kwibaza kuri ibi ni mbarwa.

FPR igira itya igahimba imibare mihimbano ngo y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu, uko abaturage ngo bibona mu mitegekere n’imibare y’amajyambere, maze Abanyarwanda tukaruca tukarumira kuko abenshi ntan’ibyo tuba twitayeho.

IBISUBIZO BY’ABARYANKUNA:

>> Abaryankuna batangiye kandi bakomeje ubukangurambaga bugamije gukangura abasinziriye bagakangukira impinduramatwara ikomanga mu Rwanda.

>> Abaryankuna ntibazahwema kugaragaza ibirangaza FPR yashyizeho ngo bibere ikinya Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko.

>> Abaryankuna ntibazorohera na rimwe ikinyoma, ahubwo bazakomeza kugikubitira ahareba inzega.

>> Abaryankuna baraburira abo bose bakoreshwa mu mugambi mubisha wo kurangaza abaturage, baba ababikora babizi n’ababikoreshwa batabizi, nibisuzume bahagarike ubwo bugizi bwa nabi.

>> Abaryankuna ntibazatuza FPR n’amabi yayo bigifite ikicaro mu Rwanda.

>> Impinduramatwara gacanzigo ikomeje kubanza guhangana n’ubujiji n’uburangare nk’intwaro ikomeye cyane FPR yifashishije mu gusenya u Rwanda.

Ubwanditsi

One Reply to “IMPAMVU 100/004b KURANGAZA ABATURAGE”

Comments are closed.