EVARISTE NDAYISHIMIYE : TURAHAYE IKAZE BENEWACU BATAHUTSE BAVA MU BUHUNGIRO I MAHAMA





Yanditswe na Kalisa Christopher

Mu gihe agatsiko ka FPR gakomeje guheza hanze Abanyarwanda kabita “abanzi b’igihugu”, mu Burundi ho abayobozi baho bishimiye kwakira impunzi z’Abarundi zitahutse ziva mu Rwanda. Kuri uyu wa 27 Kanama 2020, impunzi 558 z’abarundi zabaga mu Nkambi ya Mahama mu Rwanda zatashye iwabo, ni mu gikorwa HCR yatangiye aho ku ikubitiro hiyandikishije impunzi zirenga 1.800. Perezida Evaritse Ndayishimiye abinyujije k’urubuga rwe rwa Twitter yishimiye kwakira izo mpunzi aho yarangije agira ati : “u Burundi ni ubwacu twese. Kase Iwacu heza”.

Icyi gikorwa kibaye nyuma y’ibaruwa impunzi z’abarundi ziba mu Nkambi ya Mahama zigera muri 300, zanditse tariki ya 3 Kanama 2020, zandikiye perezida  w’igihugu cyabo bwana Ndayishimiye zimusaba gutaha ko zamenye ko umutekano usesuye mu gihugu cyabo. Zikaba z’imwe zagaragaje ko babuzwa gutaha ku bushake. U Rwanda rukaba rwarakomeje gushinjwa  gufatira zimwe mu mpunzi zibarirwa muri icyi gihugu.

Ubwo yavugaga ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko igihugu cye kitazagirana imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya.

Tariki ya 7 Kanama 2020, mu ijambo yavugiye  mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, intara ihana imbibi n’u Rwanda, Bwana Ndayishimiye yemeje ko hari abanditse basaba ubutegetsi bw’u Burundi kubafasha gutaha. Yagize ati: « Turabibona ko babafashwe nk’ingwate kuko nta muntu ushaka gutaha mu gihugu cyiwe hari igihugu kimwangira gutaha. Ni ukuvuga ko babafashe nk’imbohe, turasabye rero yuko icyo gihugu cyabarekura bagataha mu gihugu cyabo cy’amavukiro. »

Ndetse Perezida Ndayishimiye yasabye u Rwanda kohereza n’abandi barundi bahahungiye bagize ibikorwa mugushaka guhirika ubutegetse bwa Perezida Nkurunziza mu 2015 ngo bacirwe imanza.

Ubwo yarahiriraga kuyobora u Burundi, bwana Ndayishimiye Evariste yiyemeje kuzakora ibishoboka byose agacyura impunzi z’abarundi zikaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo.

Nk’uko tubikesha BBC Gahuzamiryango, Emmanuel Bizimana impunzi yari imaze imyaka itanu mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, avuga ko afite “umunezero ntangere” wo kuba atashye iwabo mu Burundi we n’umuryango we, gusa ababajwe n’uko hari bagenzi be batemerewe gutaha.

Uyu munsi, hacyuwe  ikiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR.

Nibwo bwa mbere impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda, nyuma y’imidugararo ya politiki ya 2015 zitashye ku bwumvikane n’ubufatanye bw’ibihugu byombi na HCR. Bwana Bizimana yabwiye BBC ati: “Ubu turi mu modoka n’abana banjye, ndishimye ko dutashye ariko mbabajwe na mwenewacu nsize nawe wari gutaha akangirwa.”

Elise Villechalane umuvugizi wa HCR mu Rwanda avuga ko uyu munsi hatashye abagera kuri 558 mu mpunzi “zirenga gato 1,800 ziyandikishije ko zishaka gutaha”. Bwana Bizimana avuga ko hari bamwe bagombaga gutaha uyu munsi bangiwe ejo kuwa gatatu ni mugoroba kubera impamvu we avuga ko zidasobanutse. Ati: “Ndababaye cyane ko mwenewacu bamwangiye gutaha ku munota wa nyuma ngo yakatiwe umwaka w’igifungo, nibyo koko yarigeze gufungwa ariko yararekuwe. Mbona ari iremenkanya bamukoreye“.

HCR ivuga ko abemerewe gutaha, kabone nubwo baba babisabye, ari abadafite ibyo bakurikiranyweho muri iki gihugu bamazemo imyaka itanu nk’impunzi.

Mu Rwanda hari impunzi z’Abarundi zigera ku 72,000. Mu nkambi ya Mahama gusa haba abarenga 60,000 abandi baba mu mijyi ya Kigali na Huye, nk’uko HCR ibivuga

Madamu Villechalane avuga ko aba b’i Mahama abenshi bari gutaha ari imiryango, kandi abenshi ari abana. Ati: “Mbere yo gutaha turegeranya ibyangombwa bizafasha abana kugira ngo bazabashe gukomeza amashuri natangira mu Burundi. Hari benshi bifuza gutaha vuba, ariko hari ibisabwa [bagomba kuzuza]”. Mbere yo gutaha, izi mpunzi zabanje gupimwa coronavirus, hagenda abatayifite.

Villechalane avuga ko uyu munsi hatashye abagera kuri 500 kuko ikigo kibakira i Burundi, mbere yuko bahabwa imfashanyo bakajya mu buzima busanzwe, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu hafi 500. Yabwiye BBC ko “gukomeza kwakira abashaka gutaha bikomeza” muri iyi nkambi.

Bwana Bizimana avuga ko impunzi zasigaye zahawe “rendez-vous” yuko bazongera kwakira abantu “kuwa mbere“.

Kugeza mu mpera y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, HCR yabaruraga impunzi z’Abarundi zirenga 430,000 ziri mu bihugu byo mu karere. Hagati muri uku kwezi, HCR ishami ry’i Burundi ryatangaje ko kuva uyu mwaka watangira hamaze gutahuka impunzi hafi 8,500 zose zavuye muri Tanzania, uretse umwe wavuye muri Zambia.

Kalisa Christopher

Kigali