GAKENKE : IBIHUMBI 700 NI UMUSHAHARA ABATURAGE BUBATSE IBIGO BY’UBUZIMA BATARAHEMBWA

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Nyuma y’umwaka Ikigo cy’Ubuzima cyo mu kagali ka Munyana mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke cyubatswe, hari bamwe mu bacyubatse batarahembwa. Icyo kigo cyarangiye kubakwa muri Kanama 2019 ubu kirakora. Kuri abo hakiyongeraho n’abubatse Ikigo cy’Ubuzima cya Rwamambe kirimo kubakwa bahagaritswe ku kazi kubera Covid-19 nabo batarahembwa. Amafaranga bose batarahembwa asaga ibihumbi 700.

Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, bavuze ko amafaranga yaba yarasohotse, ko n’ubuyobozi buzi ikibazo ariko ko amafaranga atarabageraho. Berekanye impungenge zabo kuri ayo mafaranga yaba yarasohotse batazi irengero ryayo aho umwe muri bo yagize ati  “N’ubwo tutarabimenya neza, ariko bibaye ari byo hari impungenge kuko abo dukorera ni ba Rwiyemezamirimo kandi iyo turangije barigendera.”

Icyo kibazo cyo gusahura abaturage kiboneka ku Kigo cy’Ubuzima cya Rwamambe aho umubyeyi Niyomubyeyi Berthe wakoze kuri ibyo bigo byombi yagize ati : “Baduhaye amafaranga ya mbere ariko andi ntibarayaduha. Na hano i Munanira kuri Poste de Sante ya Rwamambe narahakoze, baduhagarika kubera COVID-19. Ubu hari abagikora ariko twe ntidukora kandi mu Kagari barabizi ko iki kibazo tugifite.”

Kudahemba abo baturage byabashyize mu byago aho Iradukunda Diane wahagaritswe kubera COVID-19 yagombye kuguza ticket yo gutaha iwabo kandi yari amaze amezi arindwi akora, mu magambo ye yagize ati : “Amezi arindwi ni menshi! Nkanjye aho nabaga si mu rugo, ibaze ku muntu witwa ko afite aho yakoze ariko yajya gutaha akaguza ticket.”

K’uruhande rw’ubuyobozi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, Mwiseneza Eric yavuzeko atazi icyo kibazo kubera yatangiye inshingano ze ikigo cy’Ubuzima gikora ariko ko “Icyaba kiza ni uko abafite ikibazo batwegera tugakurikirana dufite amakuru.” Ikibazo kuri we cyaba ari uko haba hari uwahagaritswe ku kazi ntahembwe naho uwaba akiri ku kazi atarahembwa byaba byumvikana.

Umwenda aba baturage bafitiwe ni amafaranga asaga ibihumbi 300 Frw ku Kigo cy’Ubuzima cya Munyana, n’ibihumbi 400 ku cya Rwamambe.

Aka karegangane gakomejwe gukorerwa rubanda rugufi na Leta ya FPR kari muri bimwe bihagurutsa Abaryankuna bakitanga uko bifite baharanira impinduka mu Rwanda. Umuturage w’Umunyarwanda agomba gusubizwa agaciro.

Abaryankuna barasaba Abanyarwanda guhuguruka bagaharanira impinduka, urusaku rwa benshi rurusha kure imbaraga urusaku rw’imbunda z’agatsiko ka  bamwe.

Ahirwe Karoli