RDC : GUPFOBYA UBWICANYI NDENGAKAMERE FPR YAKOREYE ABANYEKONGO BYASHYIZE AMBASADERI VINCENT KAREGA MU MAZI ABIRA.

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Uhagarariye igihugu cy’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Vincent Karega, ari mu mazi abira aho impirimbanyi z’Abanyekongo zisaba umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi kumwirukana. Icyo gikorwa kigaragara kuri Twitter no kunyandiko “petition” imaze gushyirwaho umukono n’abantu hafi 1 000 no ku matangazo imiryango ya societe civile nka Lucha yasohoye hanze.

Imbarutso ni ubushinyaguzi n’ubwirasi Vincent Karega yerekanye muri tweet yanditse nyuma yaho akayisiba. Yasubizaga Umunyekongo wavuze ku bantu barenga igihumbi bapfiriye mu bwicanyi bwakorewe i Kasika aho yagize ati “uwo munsi ku ya 24 Kanama 1998, habaye ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Kasika (muri Kivu y’Amajyepfo). Abasirikare b’u Rwanda bishe bativuye inyuma abantu barenga 1.100, batwika imidugudu ahantu harenga ibirometero 60 kuva Kilungutwe kugera Kasika. Mu bahohotewe harimo  umwami François Mubeza na Padiri Stanislas Wabulakombe”.

Vincent Karega agisoma iyo tweet yihutiye kugaragaza ubushinyaguzi n’agasusuzugo karenze biranga abamotsi ba Kagame aho yasubije ati: “Guhuzagurika gukabije hagati y’ishusho n’amateka. Ibisobanuro byoroheje ku birego bikomeye. Kurega nta bimenyetso byitwa guharabika. Imidugudu idafite amazina, 1100 bapfuye bafite amazina abiri. Imiterere y’ibyaha n’irangamuntu y’abishe bitashyizwe ahagaragara. Ikirego cyangwa ubukangurambaga (propaganda) ?”

Iyo tweet yatonetse kandi inarakaza Abanyekongo benshi aho basabye kandi bakaba bakomeje gusaba ko Vincent Karega yakwirukanwa. N’ubwo amaze gufatwa n’ikimwaro umumotsi wa Paul Kagame yasibye iyo tweet ntibyamubujije kwitaba ku wa kabiri tariki ya 25 Kanama kwa Perezida Tshisekedi ukunze kwitwa n’Abanyekongo “Bizimungu wundi” kubera akomeje gukoreshwa na Kagame. Haravugwa ko Tshisekedi yaba “yaramwihanangirije” kuri iyo tweet ariko bakanaganira ku “gutegura inama izabera i Goma hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere”.

Martin Fayulu, uwatorewe kuyobora RDC ariko Kabila akamwiba amatora ashyiraho “Bizimungu” Tshisekedi we yatangaje ko “Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC Bwana Karega agomba kwirukanwa mu gihugu cyacu. Ntabwo byemewe guhakana jenoside yakorewe Abanyekongo. Umunyekongo wese ufatanya n’abayihakana yaregwa guhemukira igihugu.”

Ihamagarwa rya Karega ntiryagaruriye umucyo Abanyekongo basanzwe bafite agahinda kuko nta mihango yo Kwibuka ababo Leta ya Kongo yashyizeho bakaba banasaba ko abaturage ba Kongo bazize intambara Paul Kagame na FPR ye bashoje mu gihugu cyabo bakorerwa ubutabera.

Jean Mobert Senga, umushakashatsi muri Amnesty International akaba yarananditse kuri ubwo bwicanyi yamaganye ibyo Tshisekedi yakoze aho yabwiye RFI ko ibyabaye ari nk’uko: “Ambasaderi uhagarariye RDC mu Rwanda yakwandika ku rubuga rwe rwa Twitter abaza ukuri cyangwa umubare w’abazize ubwicanyi bwa Bugesera mu 1994 bwacya akakirwa n’ibyubahiro byinshi na Perezida Kagame kugira ngo baganire ku bufatanye bw’ibihugu byombi”!

Ku i tariki ya 04 Nzeli imiryango y’urubyiruko rw’Abanyekongo ari yo: La Lucha na Filimbi batumiye abatuye mu mugi wa Kinshasa kujya kuri Ambassade y’u Rwanda muri Kongo gukora imyigaragambyo bita “Sit In” basaba iyirukanywa rya Karega kubera amagambo ye “ahakana, akanasuzugura ubwicanyi ndengakamere bwabaye ku i tariki ya 24 Kanama 1998”.

Turabibutsa ko intambara Paul Kagame n’ingabo ze bakomeje gukora muri Kongo zimaze kwica Abanyekongo bagera kuri miliyoni esheshatu (6) n’impunzi nyisnhi zabo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu bazira ko bavutse ari Abahutu. Twavuga kandi nanone ko ubwo bwicanyi Karega yahakanye ari bumwe mu bwavuzwe muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye “Mapping Report” ivuga ko ingabo za Kagame ziri mu bakoze ubwo bwicanyi kandi ko nta gushidikanya ari ubwicanyi ndengakamere kandi ko bujyanywe imbere y’ubutabera bushobora kwitwa Jenoside.

Abaryankuna bishimiye uko Abanyekongo, cyane cyane urubyiruko rw’Abanyekongo, bakomeje kwihagararaho bahaguruka bamagana agasuzuguro agatsiko ka FPR kari karamenyereye kubakorera.  Abaryankuna barashishikariza urubyiruko rw’Abanyarwanda guhaguruka rukigira kuri bagenzi babo b’Abanyekongo, rukirwanaho, rukibutsa FPR ko u Rwanda ari urw’Abanyarwanda bose kandi ko rurambiwe ko FPR ifata u Rwanda nk’akarima kayo.

Nema Ange