GUKAZWA KW’INGAMBA ZO KWIRINDA COVID 19 BIKOMEJE GUHUZWA N’IBIHWIHWISWA K’UBUZIMA BWA PEREZIDA KAGAME.





Yanditswe na Byamukama Christian

Nyuma y’aho umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonekeye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, tariki ya 21 Werurwe 2020 leta y’U Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kwirinda COVID 19 zirimo guma mu rugo ndetse gufunga hafi ibikorwa byose by’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda kugeza naho mubihe bitandukanye Abanyarwanda bagiye basiga ubuzima mugukazwa kw’izi ngamba bakubiswe,barashwe cyangwa bakoze impanuka basiganwa n’amasaha.

Nyuma yo kongerwa  kw’igihe izo ngamba zikarishye zizamara mu bihe bitandukanye bamwe mu banyarwanda yaba abantu ku giti cyabo, bamwe muri za ngirwa depite, amashyaka na Soyiyete sivili bakomeje kunenga ibyemezo byizo ngamba n’ishyirwa mubikorwa byazo nk’uko byagiye bishyirwa hanze bivuye mu nama y’abaminisitiri, amadeni n’inkunga bisaga  hafi miliyari 350 z’amafaranga y’u Rwanda Leta yagiye igaragaza ko yakiriye mu bihe bitandukanye ntiyagira ikintu kibonetse akora k’uburyo ibibazo byinshi bya buri munsi by’Abanyarwanda bikomeje kwiyongera. Muri ibyo bibazo harimo imibereho ya buri munsi, kubahiriza zimwe mu ngamba, abavanywe ku kazi na leta cyangwa abo yakatiye imishahara, ibibazo by’ ibigo byigenga ntabyo byasezereye abakozi ib’indi bikabiviramo gufunga imiryango burundu.

Nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda no kuzamba k’ubukungu bw’igihugu aho ifaranga ryagiye rita agaciro buri munsi ugereranije n’idolari, Leta yageraje gahunda yo gufungura ibikorwa bitandukanye no guha ubwisanzure bumwe na bumwe bitewe n’impamvu rukana ariko nubwo amakoraniro y’abantu benshi yarabujijwe k’uburyo Perezida Kagame Atari kujya gusura abaturage nk’uko yabikoraga ntiyigeze agaragara hanze ahariho hose yaba yemwe ari no mu modoka ahumuriza abaturage.

Kugaragara kwe mu nama z’abaminisitiri kuri Televiziyo,mu biganiro n’abanyamakuru, gutangiza icyunamo n’ahandi ku mashusho y’abantu bacye bari hafi y’ubutegetsi bamwe mu banyarwanda bakomeje guhamya ko ari abahanga mw’ikoranabuhanga babikora ngo bumvishe abanyarwanda ko ahari ibyo twakwita tugenekereje mu gifaransa ”montage informatique”, mu bihe bihe bitandukanye Padiri Thomas Nahimana wishyize k’umwanya wa Perezida wa Guverinoma yo mubuhungiro yakomeje kugaragara kuri Televiziyo zikorera kuri youtube nkiy’ishyaka rye Ishema, Umugaragaro tv ndetse no kuri Radio Urumuri  avuga  ko Perezida yapfuye ubundi yashiririye ubwonko bityo akaba atagishoboye kuyobora igihugu ariyo mpamvu hari akavuyo mu gihugu, ibyo abenshi bafashe nko kwishakira abayoboke ariko atanga ikizami kuri Leta y’u Rwanda cyo kwerekana Perezida nubu kitarasubizwa. Ibyo Padiri Nahimana  Thomas avuga abenshi babitinze ho nyuma yaho Singirankabo Bikorwa Freeman wo k’Umutware TV kuwa 22 Kanama 2020 yakoze ikiganiro yerekana uburyo Leta y’u Rwanda yaba irimo gukoresha abantu bafite ubumenyi cyane cyane mu butasi no mu nzego z’iperereza  mu guhimba amashusho n’amajwi igamije guhisha ibibazo biri kubuzima bw’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ariko ntiyahamya ko yaba arwaye cyangwa yapfuye.

Ese Paul Kagame ari he?

Ibi  byakomeje kuvugwa mu guhimbahimba mu ikoranabuhanga,Kuba Perezida ataragaragara ahantu nta hamwe bikomejwe guhuzwa n’ingamba yihariye u Rwanda rukomeje gushyira imbere yo gutaha kare aho byatangiye ntakurenza saa tatu z’ijoro none ubu mu mabwiriza mashya yavuye mu nama y’abaminisitiri bikaba bitemewe ku munyarwanda cyangwa umunyamahanga atemewe kugeza saa moya z’ijoro ataragera mu rugo. Iri bwiriza rigenda rirushaho kongera amasaha abantu bafungirwa mu rugo nta bushakashatsi  bushingiye kuri siyansi  Leta y’u  Rwanda iragaragaza kuruhare rwaryo  kwandura icyorezo cya COVID 19 yaba ishingiye kubarwayi  bamaze kugaragara mu Rwanda cyangwa ubushobozi bwa virusi bwo gukwirakwira ukomasaha y’ijoro agenda akura ugereranije n’umunsi ndetse abenshi bakavugako ari ibwiriza ryo kurangaza abaturage kubyaba bibera mu miyoborere y’igihugu  bihugiraho mu gihe gito bafite hanze kuko  Leta  yibwira ko  ifite ubushobozi bwo kubaha ibyo ishatse binyuze kuri za televiziyo zikorera mu gihugu n’imbuga nkoranyambaga babasha kugeraho.

Abaryankuna kugeza ubu nta makuru ya mpuruyaha bafite kuri ibi bivugwa ku buzima bwa Perezida ariko nk’abandi banyarwanda bahangayikishijwe  cyane no gushyira imbere iri bwiriza ryo kugera aho umuntu atuye mbere ya saa moya kuko uretse impanuka zizahitana abatari bacye mur’iyi nkubiri, ubukungu bw’igihugu buzangirika  kandi na stress y’umubiri  ubwayo  ntizabura icyo ihungabanya k’ubwirinzi bucirinzi  bw’umubiri muri ibi bihe bya Coronavirus.

Twizereko agatsiko kari hafi y’ubutegetsi n’umuryango wa Perezida Kagame ntacyo bahishe abanyarwanda kuko iminsi y’umujura ari mirongo ine gusa. Twabaza ako gatsiko niba virus ya Covid-19 yirirwa mu bindi bihugu ku manywa igataha mu Rwanda ikahagera saa moya za nimugoroba?

Byamukama Christian

4 Replies to “GUKAZWA KW’INGAMBA ZO KWIRINDA COVID 19 BIKOMEJE GUHUZWA N’IBIHWIHWISWA K’UBUZIMA BWA PEREZIDA KAGAME.

  1. Mwebwe murushwa ubwenge na Marara!
    None Kagame yopfa mwoca mufata u Rwanda
    Ba muranuranura muri Uganda muhenwa na Museveni ariko muzofatwa vuba

    1. MARARA naho asara asara azi gusesengura we ntiyemeranya ko Kagame yaphuye
      none nk’umbeshi nahimana ubu yibaza iki
      nawe akwiye guhamagara number atariyo akagera i Rwanda
      haaaaaaaaaaaaaaaaaa

  2. RUGALI ITI “Wigira ubwoba ko Rusesabagina yafashwe ahubwo menya ko Imana igiye kubikoresha kwereka isi amabi ya Kagame”

    Abantu mugwanya U Rwanda namwe mwaherewe, mbe umuntu atera i Gihugu akica abantu akavuga ko agomba gutembagaza ubutegetsi biciye mu mirwano! bamufashe muca muboroga?
    mbe iyo bamwica nkuko umuhari we wishe abantu i Nyabimata hoho sivyo vyari bikwiye
    muti n’ umubiligi, afise geen card ya America,….. n’ibindi ariko igihe FLN yiwe yicaga abantu ntimwaboroze ngo umunyamahange/ umubiligi yica aba ryarwanda ni kubera iki
    ahubwo iyo bamurasa bakimubona nkuko yishe abandi

Comments are closed.