ITSINDA RY’ABAVOKA B’INKOROKORO 7 BA RUSESABAGINA RIGIYE KUREGA LETA YA KAGAME MU MURYANGO W’ABIBUMBYE (UN).

Spread the love

Yanditswe na RUBIBI Jean Luc

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa gatandutu hiyadukije umunyamategeko David Rugaza akabwira bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko Bwana Paul Rusesabagina yamuhisemo mu myirondoro y’abanyamategeko yari yashyikirijwe. Me Rugaza yahise aterwa utwatsi n’umuryango wa Paul Rusesabina nkuko byatangajwe na Kathryne Kurth umuvugizi wa “Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation” wavuze ko uwo munyamategeko “atazwi kandi atifuzwa n’umuryango wa Rusesabagina” kuko “abogamiye ku ruhande rwa leta y’u Rwanda”.

Yahitiyeko atangaza urutonde rw’abanyategeko 7 b’inzobere biteguye kuburanira Paul Rusesabagina ndetse umuriro wabo bakaba bagiye kubanza kuwakiriza mu muryango w’Abibumbye aho kuri uyu wa mbere ruraregwa ubushimusi no kwica amategeko yaba ay’u Rwanda na mpuzamahanga mu ifatwa rya Bwana Rusesabagina!

Me David Rugaza yatewe utwatsi n’umuryango wa Paul Rusesabagina.

Nkuko byatangajwe na Kathryne, ishimutwa rya Rusesbsgina, iburirw’irengere rye, no kuba akomeje gufungirwa ahatazwi (kuko nta munyamategeko uremererwa kumugeraho) Kathryne avuga ko binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwo gukora politiki yaba u Rwanda cyangwa Leta zunze ubumwe z’Abarabu zikaba zarashyizeho umukono. Ibi akaba aribyo barashingiraho barega u Rwanda mu muryango w’abibumbye.

Nkuko twabibabwiye mu nkuru yacu iheruka, ubwo twababwiraga ko “ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kumanukira abavoka bakomeye kuruta abandi bose bunganiye abantu kuva rwabaho, bose baje kunganira Paul Rusesabagina!”, amazina y’abo bavoka yagiye hanze aka ba ari aba bakurikira:

Me Gatera Gashabana (iburyo) arikumwe na Me Ian Eduard bunganiraga Mme Ingabire Victoire
  • Me Gatera Gashabana ni umwe mu banyamategeko bazwi cyane mu Rwanda akaba aburana imanza zikomeye kandi akaba azwiho ubuhanga no kudatinya Leta y’Agatsiko. Akoresheje amategeko, yakubitiye mu rukiko ibinyoma by’ubutegetsi bwa FPR bitagira ingano! Yamenyekanye cyane mu rubanza rw’umunyapolitiki Ingabire Victoire. Uyu musaza w’inkorokoro amaze imyaka 35 akora mu nkiko kuva Gombe muri Kinshasa kugera i Kigali mu Rwanda ndetse akaba yanditse mu bavoka baburanira abantu mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha na MIRCT.
  • Me Kate Gibson Ni umunyamategeko w’umugore ukomoka muri Australia. Yatangiye gukora mu nkiko mpuzamahanga muri 2005. Yagaragaye mu manza zarezwemo abantu bo mu Rwanda,  Yugoslavia, Sierra Leone, Cambodia na Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo. Uyu munyamategeko yari ayoboye itsinda ry’abavoka bunganiye Justin Mugenzi wari Minisitiri w’ubutabera mu gihe cya jenoside agaragara yungirije mu itsinda ry’abavoka baburaniye General Gratien Kabirigi, bose bagizwe abere n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Si abo gusa kuko Kate Gibson yari mu itsinda ryunganiraga umunyekongo  Jean Pierre Bemba nawe waje guhanagurwaho ibyaha byose n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC. Uyu mudamu agaragara mu manza zikomakomeye cyane kuko yari no mu rubanza rw’uwahoze ari perezida wa Sierra Leone, Charles Taylor mu rukiko rwa ONU rwihariye rwashyiriwe Sierra Leone ndetse na Radovan Karadzic wahoze ari Perezida wa Bosnia, mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriwe Yugolsavia.
Me Kare Gibson yunganiye Mugenzi, Gen Kabirigi na Jean Pierre Bemba birangira bahanaguweho ibyaha byose.
  • Me Peter Robinson: Ni umwavoka w’inzobere w’umunyamerika afite uburambe bw’imyaka 20 muri iyi mirimo. Mbere y’uko atangira imirimo yo kunganira abantu mu nkiko yabanje kuba umushinjacyaha ku rwego rw’igihu muri Leta zunze ubumwe za America (Federal prosecutor) imirimo yakoze mu gihe k’imyaka 10. Nawe yagaragaye mu manza mpuzamahanga nk’urwa Radovan Karadzic wahoze ari Perezida wa Bosnia, mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriwe Yugolsavia.
Me Peter Robson ari mu bavoka biteguye kwimanukira bakaza kunganira Paul Rusesabagina.
  • Me Jared Genser: Nawe ni umunyamategeko wo muri Amerika. Uyu mugabo w’ikirangirire uzwiho kuba yaragize uruhare mu gufunguza abafungiye ibyaha bya politiki benshi ni n’umwarimu w’amategeko muri Kaminuza ya Georgetown University Law Center. Mu bantu bazwi cyane yunganiye twababwira nkuwahoze ari perezida wa Cekoslvakia Václav Havel, Musenyeri Desmond Tutu wo muri Afurika y’Epfo n’umushinwa Liu Xiaobo. Aba bompi bahawe ibikombe by’abaharaniye amahoro bizwi ku izina rya “Prix Nobel”.
  • Me Brian Tronic: Nawe ni umunyamategeko w’umunyamerika akaba abarizwa mu rugaga rw’abavoka ba Massachusetts na  District of Columbia. Nyuma yo kurangiza amashuri ye y’amategeko yakoze mu rukiko rw’ikirenga Vermont.
  •  Me Vincent Lurquin: Uyu munyamategeko w’umubiligi si umwunganizi mu mategeko gusa ahubwo ni n’umunyapolitiki uzwiho guharanira uburenganzira bwa muntu, ubw’impunzi ndetse n’abimukira. Yinjiye mu rugaga rw’abavoka ba Buruseli mu 1983. Yakoranye n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR kuva mu 1999.
Umunyamategeko w’inararibonye Me Vincent Lurquin nawe ngo arimanukira.
  • Me Philippe Larochelle: Uyu mugabo ni umunyamategeko w’umunyacanada  akaba afite ubunararibonye mu mategeko mpanabyaha na mbonezamubano. Yunganiye abantu mpu nkiko mpuzamahanga zirimo urwashyiriwe u Rwanda n’urukiko rwihariwe rwashyiriwe Libani.
Umunyacanada Me Philippe Larochelle nawe ariteguye bikomeye cyane.

Iri tsinda ryatitije ubutegetsi bwa Kagame maze bugerageza guteka imitwe nk’iyo bwatetse ubwo bwashimutaga Major Nsabimana Callixte Sankara, bumuvanye mu birwa bya Comore bwarangiza bukamushakira umwunganizi w’umurimbo wo kumuherekeza, Me Moïse Nkundabarashi, bwarangiza bukavuga ko ariwe wamwihitiyemo. Kugeza na nubu ntawe uzi uhemba uriya mwavoka kandi icyo afasha Sankara ngo ni kwemera ibyaha akagwamo neza, ubundi bagasaba imbibazi!

Uwicishije inkware ukwaha ngo ahora amanitse ukuboko! Kagame yagize ngo Paul Rusesabagina ni nka Sankara. Kuri iki cyumweru taliki ya 06 Nzeri Kagame yumvikanye mu kiganiro yigamba ko Rusesabagina yashukashutswe agashiduka ageze mu Rwanda kandi ko yumva mu ifatwa rye nta cyaha na kimwe cyakozwe. Ibi avuga bikaba bivuguruza ibyatangajwe n’umukozi we, umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, watangaje ko bamufashe ku bufatanye n’ibihugu by’amahanga.

Paul Rusesabagina agezwa imbere y’itangazamakuru nyuma yo gushimutwa.

Ubusumyi bw’Abaryankuna buri  gukurikirana bikomeye amakuru y’abagize uruhare muri iri shukashuka ryakorewe Rusesabagi nk’uko Kagame yabitangaje tukazayabagezaho mu gihe gikwiriye.

RUBIBI Jean Luc

4 Replies to “ITSINDA RY’ABAVOKA B’INKOROKORO 7 BA RUSESABAGINA RIGIYE KUREGA LETA YA KAGAME MU MURYANGO W’ABIBUMBYE (UN).

  1. Ndumva ejo hazaza haduhishiye byinshi.Gusa ku kibazo cy’amategeko cyo no mu Rwanda rwacu arahari pe nuko atubahirizwa.None se abakavuze ukuri ko bahisemo icyinyoma kubera ko inda zabo zasumby’ukuri!!Ubuse Nyakubahwa Président wacu ntabatamaje ko atariwe uba yabatumye ibyo bavuga babeshya. Umusaza ntajya abeshya avugisha vérité.Ati”Reka twemere ko twamuzanye,ashobora kuba yarizanye cg.yarashukashutswe agashiduka yibona hano,ariko ntakibi kirimo uretse wenda kubeshywa”.Ukuri nkundira Kagame pe.ntajya ahisha ukuri kwatumye ibyakozwe byakozwe.akubwira impamvu rukazac’IMANA.C’est pourquoi on L’appelle L’homme Fort de l’Afrique.Naho kubeshya abantu ngo yafashwe mubwumvikane international ngaho mandat d’arrêt zitazwi mubirekeraho mwabantu mwe,mujye mureka Umusaza avuge ukuri,mwe mureke kubeshya isi yose.

  2. Ikibazo suko bamanuka bakaza kumuburanira, ikibazo giteye gitya nuko FPR, yabona bikomeye ikamwica doreko ntacyo itinya ubundi ikabeshyako ari indwara yamwishe aba bantu n’abicanyi babi cyane ruharwa.

Comments are closed.