NAHIMANA NA KAGAME MU MUKINO WA POLITIKI USA NK’UMUKINO W’ABANA

Yanditswe n’Ahirwe karoli

Hashize iminsi inkuru zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru byo mu karere zivuga uburwayi bukomeye bwa Kagame. Kuri bamwe, harimo Padiri Nahimana Thomas, Kagame yaba yarapfuye!

Izo nkuru zikaba ziterwa nuko Kagame amaze amezi arenga atanu ataboneka imbere y’Abaturage, ahubwo hakaboneka amashusho ye. Mu gihe I tariki ya 06 Nzeri 2020 itazibagirana mu mateka nkiyo Kagame yakomeje kugaragaza ubugwali bwe atinya abaturage agahitamo kwiyerekana mu mashusho, i tariki ya 07 Nzeri nayo izibukwa nkiyo Padiri Nahimana yateze umutego Kagame amusaba kumufungurira ikirere.

Kuva icyorezo Covid-19 cyagera mu Rwanda Abanyarwanda bamerewe nabi n’ingarukaz’ingamba guverinoma ya Kagame ishyiraho zibabangamira kandi nta muti zitanga. Mu gihe buri kwezi Kagame ahembwa amafaranga arenga gato miliyoni esheshatu igikorwa cye gikenewe cyo kujya imbere y’abaturage kubahumuriza cyaburiwe irengero!

Nkuko twabikomojeho, hirya no hino abantu bahise batangira kwibaza niba ari muzima cyangwa niba yarapfuye. Uko ibihuha cyangwa ukuri bikomeza gufata intera ni nako agatsiko ka Kagame gakora iyo bwabaga kamwerekana mu mashusho yatsinzwe kwemeza n’umwana w’igitambambuga kubera amakosa yo kuyateranya (editing) yagiye abonekamo.

Ku i tariki ya 05 Nzeri nibwo itsinda ry’itumanaho rya Kagame ryatangaje k’umwami azazuka ku cy’umweru tariki ya 06 Nzeri 2020 mu kiganiro Live! Uk’ uwububa abonwa n’uhagaze, iyo tariki igeze abantu batangajwe no kubona cya kiganiro Live gisa nk’amashusho yafashwe mbere bakomekaho ijambo Live! Abantu babonyemo kandi amakosa yo guteranya amashusho ku buryo Abanyarwanda bamwe batemeye. Muri icyo kiganiro abanyamakuru ba RBA babajije Kagame cyangwa igicupuri cya Kagame icyo abitekerezaho, yarateruye asubiza ko n’ubundi Nahimana azavuga ko atari we ko ari undi muntu usa nka Kagame kandi ko Padiri azisanga mu Rwanda nkuko byagendekeye Rusesabagina.

Kagame mu kiganiro cye Live ku i tariki ya 06 Nzeri 2020

Burya koko akabaye icwende ntikoga ubanza Kagame ataramenya umutego yishyizemo ashimuta Rusesabagina akamuzana mu Rwanda kuko mu gihe isi yose iteze amaso uko azabyivanamo ninako Kagame yatsimbye ku izima atangaza ko agiye kongera ibikorwa by’iterabwoba byo gushimuta abatemeranya na politiki ye ya FPR baba hanze y’igihugu dore ko abo mu Rwanda bo kubica byabaye umwuga we wa mbere.

Padiri Nahimana yahise nawe akora ikiganiro Live kidatekinitse asubiza uwo yavuze ko “bise Kagame”, muri icyo kiganiro yakoze isesengura yerakana ko ikiganiro cya Kagame cyari gitekinise cyane, aha twavuga nkaho yavuze ko amaguru ya Kagame yari ameze nkaya Sophia (Robot) igihe amaboko ye yo yari ameze nkayatewe n’umuzimu! Padiri Nahimana yateze umutego Kagame amusaba :

>> Kureka gukoresha amashusho akajya imbere y’abaturage, i Nyamirambo cyangwa n’ahandi.

>> Aho gukoresha imisoro y’Abanyarwanda aza kumushimuta, kumureka akaza mu Rwanda dore ko Nahimana adahwema kubisaba ariko bwoba Kagame akaba yaramwangiye.

>> Yanabajije n’impamvu Kagame atabonetse mu nama yo gutangiza umwaka w’ubucamanza 2020-2021 yabaye ku i tariki ya 07 Nezri 2020 kandi biri mu nshingano z’umukuru w’igihugu.

Nahimana mu kiganiro cye Live ku i tariki ya 07 Nzeri 2020

Ntagushidikanya umukino Nahimana/Kagame uracyakomeza! Bisa nk’ibisekeje ariko biteye agahinda kuko uwo mukino nta kibazo nta kimwe cy’abaturage ukemura. Kuki Nahimana aterekana ibimenyetso simusiga bwibyo avuga ? Kuki bwoba Kagame atajya imbere y’abaturage?

Nkuko twabibabwiye mu mpamvu 100/004b, Kagame we ubwe ni ikintu cya cyenda FPR ikoresha mu kurangaza abaturage aho twabyise “Iterabwoba rigamijwe kwereka abaturage ko Paul Kagame ari byose”. Ubu FPR ibonye ubundi buryo, yitwaje Covd-19, igiye gukoresha Kagame cangwa igicupuri Kagame irangaza abaturage mu giye ibibazo bikomeye mu Rwanda.

Turabibutsa ko mu bihe bya Covid-19 :

·        Abaturage bararashwe

·        Abagore bafashwe ku ngufu

·        Abaturage bishwe n’inzara

·        Amashuri aracyafunze

·        Ubukungu bwasubiye inyuma

·        Ubukene bwariyongereye

·        Umubano wa Leta ya FPR ya Kagame n’ibindi bihugu by’abaturanyi warazambye, nubwo byari bisanzwe.

·        N’ibindi n’ibindi…

Biratangaje ko FPR irangariye mu gukoresha amashusho ya Kagame mu kurangaza abaturage.  Hashize imyaka 26 Paul Kagame yarigize ikigirwamana, yarateye abaturage ubwoba. Ibyisi ni gatebe gatoki koko ubu Kagame niwe ufite ubwoba bwo kujya imbere y’abaturage imbona nkubone! Ntihazagire uwo abeshya yitwaza Covid-19 kuko abandi bakuru b’ibindi bihugu bajya imbere y’abaturage babo kandi iyo urugamba rukomeye nibwo intwali ziboneka. Ku bwa kagame we urugamba rwa Covid-19 rwerekanye ubugwali bwe!

Nk’Abaryankuna turamwibutsa ko ahembwa buri kwezi amafaranga arenga gato miliyoni esheshatu, kuri izo mpamvu yari akwiriye kuyakorera. Turamwibutsa ko atatatowe n’abanyamahanga cyangwa ngo atorerwe ku mbunga nkoranyambaga, turamubwira ko igihe cyo kwerekana ubutwali bwe ari iki tumusaba gusohoka akajya guhumuriza abaturage akanakemura ibibazo byabo, nasohoke ajye imbere y’abaturage imbona nkubone.

Ikindi kubarangajwe n’urupfu cyangwa uburwayi bwa kagame, ntago imyaka 26 ishize Kagame yayoboye u Rwanda ari wenyine. Yakoranye n’agatsiko ka bamwe bari muri FPR bagize u Rwanda akarima kabo. FPR ntaho irajya, turabwira Abanyarwanda guharanira impinduka mu miyoborere y’igihugu, guhera ku nzego zo hasi kuzamura, ntibarangazwe n’urupfu rwa Kagame, byaba byo cyangwa se ibihuha, kuko FPR ntaho irajya. Turabibutsa ko tukomeje kubagezaho gahunda y’impamvu 100 FPR igomba kuvaho vuba na bwangu!

Abaryankuna baraharanira impinduramatwara gacanzigo izashyira iherezo ku ntambara Umunyarwanda arwana nundi mu Munyarwanda, impinduramatwara izavana ubwoba mu baturage bukajya mu bayobozi igihe bazaba batujuje inshingano zabo, impinduramatwara izasubiza agaciro abaturage : ntibaraswe, ninakubitwe, nibafatwe nk’abana….

Ahirwe karoli

2 Replies to “NAHIMANA NA KAGAME MU MUKINO WA POLITIKI USA NK’UMUKINO W’ABANA

  1. MBEGA IKIGORYI NGO NI PADIRI!!!
    AGUMA ABIKA ABAZIMA ATA N’ISONI YAHINDUTSE SATANI CANKE IGIHUNA
    ASHINGA RETA MU BUHUNGIRO!!!! N’ UWAMBERE PE, ESE KO IVYA PADIRI BIMUNANIYE NTIYORONGORA UMUGORE IMBERE YUKURONGORA U RWANDA

    1. Mugomba kwiga gutanga ibitekerezo byanyu mudatukanye. Ko ututse utamutuka aba yituka, ibyo mwabwiye Padiri ni indorerwamo yanyu!

Comments are closed.