Igitekerezo cy’umukunzi w’Abaryankuna Niyomugenga Pierre
Reka noneho tuvuge ko umuryango uhindutse cya gihugu twitako cyatubyaye cyangwa igihugu cyitubyara , none n’iki gituma abavandimwe twirirwa turyana cyangwa tumarana, tukagirana inzigo, tukicana, tukagirana ishyari twumvako aba cyangwa bariya batagomba kubaho ? Kuki twita bamwe abanzi b’igihugu nibindi byose bitari byiza kandi turi abavandimwe twese turi abanya Rwanda turi abenegihugu duhuje ururimi duhuje umuco ?
Ntekereza ko twese dukunda igihugu kuburyo bungana bitewe nuko twese aricyo dukomokamo kubwibyo rero ntawugikunda kurusha undi twese tugikunda kimwe , bisobanuye ko ntawarukwiye kwegezayo undi ngo ntakunda igihugu kuko haribyo batari kumvikanaho neza kuko buri muntu aba akwiriye kugira uburenganzira bwo gukosora ibitagenda cyangwa gutanga ibitekerezo mu muryango we kugirango ibigoramye bigororwe , bivuze ngo ahariho hose umunyamuryango ari cyangwa abarizwa afite uburenganzira ku gihugu cye.
Yaba uwucuriritse, uworoheje, ukomeye, umukire, umukene twese dufite uburenganzira ku muryango cyangwa ku gihugu, kuberako turi abenegihugu. Urugero: ibaze uramutse ufashe umuryango wa Perezida w’igihugu runaka wenda akaba afite nk’abana icumi, batatu muribo bakagira imyumvire itandukanye niyabasigaye barindwi mu rugo, tugereranya n’umuryango, n’igihugu, ikibazo ese abo bana bazabaca cyangwa babite abanzi bo murugo ? Ibigarasha nandi mazina ntazi ? Cyangwa bazabasaba kujya mu biganiro barebe ibitagenda babikosore ubundi babane amahoro kuko burya na wa mwana wikirara ntiyaciwe murugo nubwo yari yataye umuryango akigendera agarutse yakiriwe neza kandi ariwe wari uri mumakosa akanangiza n’umugabane yari yarahawe. Agarutse mu rugo yakiriwe neza.
Niyomugenga Pierre
Umukunzi w’Abaryankuna – Kigali