Yanditswe na Nema Ange
“Kubera gahunda nyinshi bafite abayobozi bakuru b’u Burundi ntibazashobora kuboneka mu bikorwa byo gutegura iyo nama biteganyijwe kuva kuya 09 Nzeri kugera kuya 13Nzeri 2020”. Mu itangazo ryashyizwe hanze na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi ku I tariki ya 08 Nzeri 2020 ni muri ayo magambo u Burundi bwatangaje ko butazitabira inama yari yatumijwe na Bizimungu wo muri Congo.
Iyo nama yatumijwe na Félix Tshisekedi, Abanyekongo benshi bita Bizimungu kubera uko akoreshwa na Kagame mu guhemukira igihugu cye. Byari biteganyijwe ko Tshisekedi ahura n’abagenzi be Évariste Ndayishimiye (u Burundi), Paul Kagame (u Rwanda) na Yoweri Museveni Kaguta (Uganda) mu nama nto izabera i Goma (Kivu y’Amajyaruguru) nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri RDC ku I tariki ya 05 Nzeri. I tariki iyo nama izaberaho ntizwi ariko nkuko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’u Burundi iyo nama ishobora kuba iteganyijwe ku i tariki ya 13 Nzeri 2020. Kuri gahunda iyi nama izibanda ku mutekano, iterambere, ubucuruzi n’ubuzima nkuko ibinyamakuru byo mur RDC byabitangaje.
Yari kuba ari inama ya mbere ya Évariste Ndayishimiye ahura n’abayobozi bo mu karere, aho abantu bari bategereje kumenya imigambi ye n’icyerekezo cye ku bibazo by’akarere k’ibiyaga bigali nyuma yo gusimbura Pierre Nkurunziza.
U Burundi bwavuze ko ibyihutirwa ari uko haba inama hagati ya RDC n’u Burundi, hakwigwamo umutekano ku mu mipaka hagiti yibyo bihugu byombi, guteza imbere ubucuruzi hagati yibyo bihugu, icyorezo Covid-19 n’izindi nyungu zibyo bihugu byombi.
Abanyarwanda bo bari bategereje kureba niba Kagame asatsinda bwa bwoba bwamugize imfungwa mu Rugwiro agasohoka akaboneka arikumwe n’abagenzi be imbona nkubone. Abakurikirana politiki y’akarere bategereje kureba niba Museveni we azayitabira.
Nema Ange