ABADEPITE 27 B’UBUMWE BW’UBURAYI BARASABA UWO MURYANGO KUGIRA ICYO UKORA K’UBW’UMUTURAGE WABWO PAUL RUSESABAGINA.

Aho bukera RUSESABAGINA “arasesa abagina”! Kubatazi ubusobonuro bw’izina ry’uyu musaza, “abagina” bisobanuye “abanzi” naho “Rusesa bikaba biva ku nshinga “gusesa” isobanura “gusanza cyangwa gutatanya”. Aho bukera rero izina riraba umuntu umusaza yigaramiye! Ibi ndabikomora ku bantu n’amaleta yahagurukiye gukurikirana ikibazo cya Paul Rusesabagina akaba nta numwe ushaka kumva ibyo Kigali imurega ko ari umuterabwoba. Bose barashimangira ko ari intwari yaharaniye kandi yitangiye guharanira amahoro.

Itsinda ry’Abadepite mu nteko ishingamategeko y’Uburayi ryandikiye ubuyobozi bw’uyu muryango bawusaba kugira icyo ukora kuburyo bwihuse kugira ngo hakorwe iperereza ry’uburyo umuturage wabo umubiligi Paul Rusesabagina, wafashwe kandi akajyanwa mu Rwanda ndetse n’uko hakurikizwa amategeko mu byiciro byose by’urubanza rwe. Baributsa ko yahawe ubwegihugu bw’Ububiligi nyuma y’aho ahahungiye mu 1996 kubw’umutekano we .

Mu ibaruwa yabo, aba badepite bibukije ko Rusesabagina yahagurutse muri Leta zunze ubumwe za America agana i Dubai nyuma akaza gushukwa n’abategetsi b’u Rwanda ku buryo butarasobanuka bakamujyana mu Rwanda aho bamwerekanye bamutaye muri yombi. Bagaruka k’ubutwari bwe bwo kuba yarakijije abantu bagera ku 1200 mu gihe cya jenoside ndetse ntibanahishe ko anenga cyangwa arwanya ubutegetsi bw’igitugu cya Kagame.

Basobanura banerekana uburyo Paul Kagame ari umunyagitugu bahereye ku majwi yagiye yiha mu matora nk’aho bavuga ko muri 2017 yatorewe ku majwi 99%, bakavuga ko muwa 2015 yakoreshe kamparamaka igamije guhindura itegeko nshinga ngo azahame ku buyobozi kugeza mu 2034 maze ngo abaturage 98% bakabyemeza, kandi bakanibutsa ko amaze imyaka 20 ku butegetsi! Bagakomeza bibutsa ko u Rwanda ruhozwa mu majwi n’Igisata cya Leta z’ubumwe z’Amerika cy’uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu barushinja gufunga abantu binyuranyije n’amategeko, iyicarubozo, guhutaza abatavugarumwe n’ubutegetsi, gushyira abantu mu buroko nta mpamvu ndetse n’imfu nyinshi zidasobanurwa.

Aba badepite baributsa ko gufata umuntu akavanwa mu gihugu runaka akajyanwa mu kindi bigomba gukorwa byisunze amategeko mpuzamahanga kandi hakagira urukiko rudafite aho rubogamiye rusuzuma ko uko gusaba ko umuntu yoherezwa kujya kuburanishirizwa mu kindi gihugu bikurikije amategeko. Bagashimangira ko mu burenganzira bwa Paul Rusesabagina ibi bigomba kubahirizwa.

Mu gusoza ibaruwa yabo, aba badepite baravuga ko  bikojeje isoni gufata umuturage w’Uburayi byongeye akaba n’umuntu uharanira amahoro muri buriya buryo mugihe uburayi buzwiho kuba igicumbi cy’iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga. Barasaba ko Paul Rusesabagina agomba kwemererwa kunganirwa n’abavoka yihitiyemo yizeye ko bashobora kumubikira ibanga. Aba badepite bakongera gusaba ko umuryango w’ibihugu by’Uburayi wakora ibishoboka byose ugakora iperereza ukareba ko umuturage wabo yafashwe mu buryo bukurikije amategeko kandi ko urubanza rwe ruba mu mucyo kuva kuntango kugeza rupfundikiwe.

Aba badepite banditse mugihe hari andi makuru yemeza ko kurundi ruhande, Leta zunze ubumwe za Amerika nazo zarahiye zikirenga ko Paul Rusesabagina agomba gusubizwa imuhira ndetse hakaba hari itsinda ry’abategetsi ndetse n’abatasi ba CIA biteguye kwimanukira ariko Kagame akaba ari gutatabaza abasaba kutaza mu Rwanda ngo ahubwo we akazigira New York mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri! Iyi nkuru turacyayibakurikiranira!

Uko bigaragara Leta zunze ubumwe za Amerika n’umuryango w’umwe bw’Uburayi bishobora gufatira ubutegetsi bwa Kagame ibihano, bikaza byiyongereye ku kuba Ubwongereza bwo bumaze iminsi bufungira Kagame robine zitandukanye!

Aho bukera abagina baraseswa!

NTAMUHANGA Cassien