JENOSIDE NK’IGIKORESHO : ROMAIN PONCET UMUZUNGU UBA MU GIHUGU CY’UBUFARANSA, YAROKOTSE IYIHE JENOSIDE ?

Yanditswe n’ Ahirwe Karoli

Nyuma y’imyaka 26 Jenoside irangiye FPR ikomeje kubeshya ko yatangiye intambara muri 1990 igamije guhagarika Jenoside yakorewe icyiswe ubwoko bw’abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994! Ikanakunda kongeraho ko ari yo yahagaritse iyo Jenoside kandi umugambi wayo wari uwo kugera ku butegetsi. Uko Abanyarwanda benshi bagenda bitandukanya n’ibinyoma bya FPR ni nako FPR ikomeje gukora udushya! Kuri ubu ibinyujije muri Ibuka-France aho guha umwanya umucikacumu yashyize imbere umuzungu Romain Poncet.

Bamwe mu bahoze bari mu ngabo za FPR  bagiye batanga ubuhamya ko FPR yari yarashize bamwe mu basirikare bayo mu nterahamwe. Kuri ubwo buhamya hiyongereyeho inyandiko y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyirihewo u Rwanda (TPIR), yashyizwe hanze kugirango ukuri kumenyekane. Muri iyo nyandiko bimwe mu birimo ni ukuntu kuri bariyeri yo ku gatenga (i Gikondo) no kuri bariyeri yari muri camp zulu i Nyakabanda hafi ya sitasiyo ya esansi y’i Remera zariho aba “tekinisiye” ba FPR. Akazi kabo kakaba kari ako kwiyoberanya bakigira Interahamwe bakica bakanashishikariza Interahamwe kwica benshi. Muri abo ba “tekinisiye” inyandiko ya TPIR ivugamo bane aribo capitaine Kiyago, liyetona Hitimana, liyetona Mugisha na liyetona Vianney. Iyi nyandiko yatangajwe binyuze mu gitabo cy’ umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Canada, Judie Rever giherutse gusohoka mu rurimi rw’igifaransa. Gisohotse nyuma yaho FPR n’abambari bayo bari barakoze uko bishoboka kugirango icyo gitabo kidasohoka mu rurimi rw’igifaransa nubwo byarangiye ibyo bakoze ari nko gukama ikimasa.

“Rwanda Ibigwi by’amaraso”

Icyo gitabo kigisohoka, abambari ba FPR batangiye gukoresha Jenoside mu rwego rwo guhakana ukuri no guhakana ubwicanyi ndengakamere bw’akorewe abo mu cyiswe ubwoko bw’abahutu. Ni muri yo gahunda Abanyarwanda batangajwe no kubona umuzungu Romain Poncet kuri televeziyo ari we washyizwe imbere na Ibuka France. Yarokotse iyihe jenoside? Mu kahe karere ? abantu bakomeje kubyibazaho.

Turabibutsa ko Kizito Mihigo, warokotse Jenoside akanaririmba indirimbo nyinshi zahaye ihumure abarokotse Jenoside, akarwanya ivanguramoko, yishwe uyu mwaka na FPR. Uretse nawe hari n’abandi bacikacumu benshi bakomeje kwibasirwa na FPR kuko umucikacumu utemeye gukwirakwiza ibinyoma bya FPR ahinduka umucikacumu w’igicupuri cyangwa bakamwica.

Nubwo inkotanyi zagize uruhare muri Jenoside yakorewe icyiswe ubwoko bw’abatutsi ntibihanagura uruhare rw’interahamwe. Biratangaje ko umujenosideri Rwarakabije yahindurwa umwere, abacikacumu bakicwa n’abavuga ko babarokoye, abazungu bakimikwa mu myanya y’abacikacumu kugirango FPR ikomeze gucuruza ibinyoma byayo! Uwapfuye yarihuse!

Ahirwe Karoli.

3 Replies to “JENOSIDE NK’IGIKORESHO : ROMAIN PONCET UMUZUNGU UBA MU GIHUGU CY’UBUFARANSA, YAROKOTSE IYIHE JENOSIDE ?

  1. Nizere ko Ahirwe Karoli ari izina rihimbano!
    wewe urubahuka ngo FPR niyo yagize jenoside? ntasoni ubwo urazi ko abatutsi bari baheze hanze abandi bagizwe imbohe hagati mu Rwanda none uvuga ngo bishwe na FPR. Nkubaze kandi unyishure
    1. burya RWigema yapfuye ariko agira jenocide?
    2. wovuga ko aba ba FDLR bariko bakora iki RDC
    Ntugasevye abantu bamenye amaraso ngo babohore u Rwanda nubu bagihanganye n’ibibazo nawe uri kuyerera i burayi ngo urondera democratie

    1. ubu mu mahanga huzuye abahutu n’imbwa z abatutsi barwanya u Rwanda bamye bitwa ibigarashi
      birigwa bayerera basega abazungu mu rwanda rutekanye! sha n ‘intozo pe

Comments are closed.