Yanditswe na Kayinamura Lambert
Uwumva agasuzuguro FPR ya Kagame yamye isuzugura Abanyarwanda yibaza aho igakura bikamuyobera. Amagambo ya Paul Kagame, aya James Kabarebe, aya Mubaraka Muganga n’umugore we, aya Ange Kagame, aya Francois Ngarambe, aya Yolande Makolo, utibagiwe aya Tom Ndahiro n’aya Bamporiki usanga yuje agasuzuguro no guca amazi Abanyarwanda kandi ari bo bene gihugu. Kubera ko umwera uvuye i bukuru bucya wakwiriye hose nk’uko Abanyarwanda babivuga, usanga aka gasuzuguro kava ku bushorishori bw’ubuyobozi kakagera mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze zirirwa zikubita abaturage ibiboko zambika abakecuru ubusa.
Wakwibaza uti ese ako kanyaro FPR igakomora he?
Nta handi ikura ako gasuzuguro kayirenze uretse kuba aka wa mwana uvuna umuheha akiyongeza undi. Kuva Perezida Bill Clinton yohereza intumwa ze i Kigali muri 1995 guha Paul Kagame ububasha bwo gutangira gutera Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo, Paul Kagame yahise yiyumvamo ubudahangarwa maze si ukurimbagura impunzi z’Abanyarwanda n’Abanyekongo arica karahava.
Kumva ko ashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange birangajwe imbere na Leta Zunze ubumwe za Amerika n’Ubwongereza, Kagame yiyumvisemo kuba umwami w’abami uganje mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’Afrika. Nyamara ugenzuye ibyo bita mu ndimi z’amahanga geopolitics usanga hari impinduka itari nto: abakuru b’ibihugu bahoze bashyigikiye Kagame ubu bavuye ku buyobozi. Kubera cyane cyane ko ibihugu bakomokamo bigendera kuri Demokrasi. Twavuga nka Tony Blair, Bill Clinton, Louis Michel, Nicolas Sarkozy n’abandi. Izi mpinduka zarabaye ariko Kagame we aguma ku butegetsi. Niyo mpamvu abo bahoze ari abayobozi bamushakiye abamushyigikira ngo adahirima dore ko afashe ku busa bw’ikinyoma. Bamushakiye bene wabo ari bo ba mpatsibihugu baba mu by’ukuri atari abayobozi ahubwo ari abazungu baturuka mu mashyirahamwe abogamiye ku nyungu runaka za politiki. Urugero twatanga ni nk’itsinda rya Tony Blair rizwi nka AGI (Africa Governance Initiative) rifite abakozi mu nzego zose z’u Rwanda uhereye muri Perezidanse; cyangwa se The Clinton Foundation ya Bill Clinton n’abandi n’abandi.
Nk’uko Perezida Gregoire Kayibanda yakoranye n’Ababiligi bari baramufashije kugera ku butegetsi bakaba barakoreraga muri za Minisiteri hafi ya zose z’u Rwanda icyo gihe, nk’uko kandi Perezida Juvenal Habyarimana yakoranye bya hafi n’ubutegetsi bw’Ubufaransa ndetse bikaba bivugwa ko igihe cyose mbere yo gufata ibyemezo bikomeye yabanzaga kumva icyo abafaransa babivugaho, Paul Kagame uhora aririmba kwihesha agaciro burya nawe agizwe na ba mpatsibihugu yiziritseho kuva muri 1994 kugeza magingo aya. Ubu bukoloni bwa ba mpatsibihugu bukaba buri mubyo Umuryankuna w’umushumi Niyomugabo Nyamihirwa yamaganye yivuye inyuma akanabivuga ashize amanga.
Igitangaje muri ubwo bukoloni bushaje ariko nuko amazi atari ya yandi none Kagame n’abambari bakaba bari kuyoga magazi ariko nabwo bikanga. Muri iyi nkuru turabagezaho ingero eshatu za hafi.
- Andrew Mitchell
Uyu mugabo wabaye umudepite kuva 1987 kuri ubu ukibarizwa mu nteko ishinga amategeko y’Ubwongereza, yabaye umunyabanga wa Leta ushinzwe iterambere mpuzamahanga muri icyo gihugu kuva 2005 kugeza muri 2012. Akaba yarabaye inshuti y’akadasohoka ya Paul Kagame aho arwana agaramye ngo hatagira umukoraho.
Afatanyije na David Cameron, ndetse bishyigikiwe na Tony Blair, Andrew Mitchell yatangije ikiswe Projet Umubano kitiriwe ko kigamije gufasha u Rwanda nyamara kigamije kunyuzwamo amafaranga atagira ingano atangwa n’igihugu cy’Ubwongereza kugira ngo agaruke mu mifuka y’ayo mashyirahamwe twavuze haruguru ashingwa ku nyungu za politike gusa. Igice kimwe cy’ayo mafaranga gishirira mu mifuka y’abo ba mpatsibihugu ikindi kikajya mu mifuka ya Kagame na FPR ye nabo bakamufasha kutayegayezwa mu butegetsi. Niyo mpamvu bakora ibishoboka byose ngo bavuganire ubutegetsi bwa FPR kabone n’iyo bwakora amakosa ameze nk’ay’ingurube.
Nguko uko mwiyumviye Andrew Mitchell yihanukira agashyigikira ukuntu u Rwanda rwashimuse Paul Rusesabagina bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga ibihugu by’u Rwanda ndetse n’Ubwongereza byashyizeho umukono. Andrew Mitchell yirengangije nkana ko gushimuta umuntu w’impunzi ukoresheje uburiganya, uburozi na ruswa ari icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko mpuzamahanga maze afata ikaramu arandika ati Rusesabagina ni umunyabyaha wo gushimutwa naho Kagame ni intwari !
2. Philipp Cotton
Uyu muzungu ukomoka muri Scotland azwiho kuba ari we washyize umukono ku ibaruwa yuzuye ubuswa, ibuze ubunyamwuga, yerekana akarengane gakomeye no guhonyanga uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ibaruwa Abanyarwanda benshi babitse mu materefone yabo, ibaruwa yirukanye Aimable Karasira uzwi cyane nka Professor Niga. Icyo yazize ngo ni ukuvuga ibitekerezo bye. Namwe murumve ishyano u Rwanda rwagushije.
Uyu Philipp Cotton azi neza ko igihugu akomokamo ndetse n’umugabane akomokaho watejwe imbere no kuba abaturage barigobotoye ingoma zababuzaga kwisanzura zibatwaza igikenyu zikabima ijambo niwe uri kuza kubikora mu Rwanda rwagurishijwe na Paul Kagame! Ni ishyano!
Nk’uko ikinyamakuru Igihe giherutse kubitangaza uyu mucanshuro yahembwe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda ejo bundi.
3. Romain Poncet
Uyu mucanshuro w’umufaransa twamugarutseho mu nkuru ifite umutwe ugira uti: Jenoside nk’igikoresho: Romain Poncet umuzungu uba mu gihugu cy’ubufaransa yarokotse iyihe Jenoside?
Uyu Romain Poncet aherutse kugaragara kuri Televiziyo France 24 ari kurwanya byimazeyo isohoka ry’igitabo cya Judi Rever mu rurimi rw’igifaransa. Icyo gitabo kiswe “Rwanda l’eloge du sang” kivuga ku bwicanyi ingabo za FPR zakoze hirya no hino mu Rwanda ndetse no muri Kongo. Kigaruka ku bwicanyi FPR yakoze mbere na nyuma ya Jenoside ndetse no ku biswe aba “techniciens” ngo baba barinjijwe mu nterahamwe nabo bagatiza umurindi ibikorwa byo kurimbura inzirakarengane muri Jenoside mu rwego rwo kwatsa umuriro wagombaga guhirika ubutegetsi bwariho icyo gihe maze FPR ikabona uko igera ku butegetsi bitayigoye.
Abantu batangajwe cyane no kubona noneho umuzungu ariwe ujya kuri Micro ngo avugire ingoma ya Paul Kagame yigize umututsi warokotse jenoside. Ubanza intore zari zisanzwe zikora uwo murimo kubeshya bisigaye bizinanira! Mu gihe Kizito Mihigo wahigishijwe uruhindu akamarirwa umuryango akarokoka hamana bamucuze inkumbi nyamara uwo Romain Poncet ntagaragare abyamagana ahubwo yihutiye kwamagana isohoka ry’igitabo cya Judi Rever mu gihugu kivuga ko gishyira imbere ubwisanzure cy’ubufaransa.
Twabibutsa ko Judi Rever kuva yasohora icyo gitabo mu rurimi rw’icyongereza Leta y’u Rwanda yirwa imuhigira kubura hasi no hejuru ngo imwivugane.
Umwanzuro
Iri hahamuka rya ba gashakabuhake ni ikimenyetso ntakuka ko nabo bari kwibonera ko ikinyoma bafashije Kagame kwubaka kitagifashe ku nkingi. Andrew Mitchell afite ubwoba ko Kagame ahirimye amabanga n’amabi ye yose bakoranye yajya ahabona. Abongereza ntiyabakira. Philipp Cotton urangije imyaka 5 ayobora Kaminuza y’u Rwanda ati reka mfate ubwenegihugu mfate mu mabuno ya Kagame bidahita. Romain Poncet nawe ati burya bwose nanjye ndi umututsi natwe twarokotse jenoside, kugira ngo arebe ko ikinyoma cyubakiye kuri Jenoside cyafasha FPR kudahirima.
Nk’uko ababirigi batashoboye gukiza Kayibanda amaze kugera mu maboko ya ba Habyarimana, Lizinde na Sagatwa, nk’uko Mitterand wari ugeramiwe na Cancer yo mu myanya myibarukiro atashoboye gutabara Habyarimana, niko Andrew Mitchell, Philipp Cotton, na Romain Poncet bagiye kubona ihirima ry’ingoma y’igisuti n’ikinyoma bafashije Kagame kwimika mu rwa gasabo.
Nk’uko babivuga mu ndimi z’iwabo, Il est deja trop tard. Yes, it is too late!
Kayinamura Lambert