Yanditswe na Mucyo Didier
Kuwa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2020 nibwo Prof. Phillip Cotton uyobora Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuva muri 2015, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’imyaka itanu ayiyobora. Ni mu muhango wabereye ku biro by’akarere ka nyarugenge wayobowe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’ako karere NGABONZIZA EMMY , ari nabwo hakirwaga indahiro ya Prof phillip yo guhabwa ubwenegihugu, tukaba twabibutsa ko uyu mugabo akomoka mu gihugu cya Ecosse.
Uyu mugabo kandi akaba ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’igihe kitari kirekire yirukanye uwahoze ari umwarimu muri kaminuza abereye umuyobozi mu ibaruwa yashyizeho umukono kuwa Gatanu tariki 14 Kanama 2020. Aho Iyi Baruwa igira iti “Mbabajwe no kukumenyesha ko wirukanwe ku kazi kawe muri Kaminuza y’u Rwanda kandi bigahita byubahirizwa.” Amakosa Karasira yashinjwe muri iyo baruwa yo kumwirukana harimo “Kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo mu bitangazamakuru binyuranye by’umwihariko amatangazo anyuranyije n’indangagaciro,amahame n’inshingano ze nk’umurezi.” Ndetse n’ibindi bitandukanye byagaragaraga muri iyo baruwa.
Tukaba twakwibutsa abadukurikira bose ko aya yose ari amakosa Aimable KARASIRA yageretsweho kugirango yirukanwe mu gihe hari bamwe mubagize agatsiko ka FPR bari bamaze igihe bamusabira kwirukanwa, abari ku isonga bakaba umuhezanguni kabuhariwe Tom Ndahiro n’umuteruzi w’ibibindi Bamporiki Edouard.
Aha rero hakaba hatabura kwibazwa niba uyu Phillip Cotton yaba yahawe ubwenegihugu nk’igihembo ndetse no kumushimira ko yashyize mubikorwa ibyifuzwaga ndetse bikanasabwa na bamwe mu bagize agatsiko kayoboye u Rwanda.
Uyu mugabo ahawe ubwenegihugu nyuma y’uko nanone leta y’u Rwanda iherutse guha ubwenegihugu undi munyamahanga mu Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara ku wa gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, rivuga ko uwitwa Adham Amin Hassoun yarangije igihano cye aho yari afungiwe muri gereza yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, agahitamo kuza kwibera mu Rwanda.
Phillip Cotton ni umunyabungo ?
Nyuma y’aho abavandimwe basubiraniyemo bakarwanira ingoma ku ngoma y’umwami Ndahiro Cyamatare ahagana mu kinyejana cya 15, Juru, Bamara na Byinshi bitabaje abanyamahanga bica umwami, umugabekazi, umwamikazi n’abandi bagore b’umwami bose; igihugu bagihindura umusaka, u Rwanda rumara imyaka 11 rutagira umwami. Aribyo bita “Kurara nze” cyangwa rwubamye. Muri abo banyamahanga abaguye nabi abanyarwanda ni “abanyabungo” ba Nsibura Nyebunga. Abanyarwanda bari basanzwe babona abanyabungo nk’ishyanga rituye mu mwijima iyo izuba rirengera (iwabo w’ubujiji) ridashobora kugira ikiza.
Kuva icyo gihe iyo abanyarwanda bumvise “umunyabungo” bumva umuntu ukora gicanshuro agafasha uruhande rumwe rw’abavandimwe bafitanye ikibazo kwisenyera igihugu. Ni muri urwo rwego “Phillip Cotton” afatwa nk’umunyabungo wo muri iki gihe, aho yatumijwe na FPR ya Kagame kuyifasha gusenya u Rwanda n’umuryango nyarwanda
Mu gihe Abanyarwanda benshi baba hanze nk’impunzi badafite uburenganzira ku gihugu cyabo, mu gihe Umunyabungo Phillip Cotton yirukanye umuhanzi, umwalimu, itara rimurikira Abanyarwanda ariwe Aimable Karasira, ni gute abacanshuro bakomeje kubunza ubwenegihugu bw’u Rwanda? Ibi byose bigomba guhinduka kandi impinduka igomba kuduturukaho twe twese Abaturage.
Mucyo Didier